Kimwe mu bigobe biroberwamo na Kivu choice
Abaturage b’Akarere ka Nyamasheke baravuga ko ikigo cy’ubworozi bw’amafi( Kivu choice) kimaze imyaka 4 kiyororera mu Kivu mu gice cy’aka Karere,uretse kubahera abana b’inshuke ku ma shuri amafi y’ubuntu barya mu guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira,cyanagize akamaro gakomeye cyane ko kubahera abana akazi, aho mu barenga 800 kimaze kugaha,abenshi ari ab’aka karere.
Ubwo abanyamakuru basuraga iki kigo gisarura toni 30 z’amafi buri munsi,umuyobozi wacyo ushinzwe abafatanyabikorwa n’iterambere Kabayiza Lambert yavuze ko cyatangiye gukora muri 2022, cyororera amafi ya Tilapiya mu Kivu mu gice cy’Umurenge wa Kagano,Akagari ka Ninzi, Umudugudu wa Gikuyu,aho kimaze gushora arenga miliyari 20 muri ubu bwrorozi.
Ati’’ Dufite inyubako zikorerwamo ibintu binyuranye birimo imashini zifasha kuroba no gutoranya amafi hagendewe ku bunini bwa buri fi n’ibiro byayo,tukanagira uburyo bunoze bwo kugeza umusaruro ku masoko anyuranye mu gihugu. Hari n’ibikorwa byo mu mazi birimo Kareremba zororerwamo ayo mafi,amato afasha mu bworozi,uburobyi n’ubugenzuzi bw’ ibigobe n’ibindi.’’

Umuyobozi ushinzwe abakozi n’iterambere muri Kivu choice Kabayiza Lambert avuga ko mu myaka 4 bamaze, abarenga 800 bamaze guhabwa akazi
Ku by’abakozi, Kabayiza Lambert,ati’’ Twihatiye kurema imirimo myinshi mishya no kurwanya ubushomeri mu rubyiruko rw’aka karere ka Nyamasheke. Dufite abakozi bahoraho barenga 800, intego ikaba ko mu myaka 2 iri imbere tuzaba dufite abarenga 1200 baziyongera uko n’umusaruro wiyongera kuko duteganya toni 1500 mu kwezi muri iyo myaka, mu gihe ubu tubona toni 800 mu kwezi,tukazagera ubwo tuzajya turoba toni 30.000 mu mwaka mu myaka yindi.’’
Avuga ko gusarura buri munsi biterwa n’uko bashyira abana b’amafi mu kivu buri munsi, amafi agahoraho ku buryo nta munsi bavuga ngo yabuze ku masoko bashoraho.
Mu mbogamizi agaragaza bagihura na zo harimo ikibazo cy’ibiryo by’amafi aho ayo borora bayagaburira toni zirenga 50 buri munsi,bikurwa hanze y’igihugu, hakanaba ikibazo cy’umuhanda mubi uva kuri kaburimbo kugera aho bakorera,n’izindi nubwo bitababuza intego zabo zo kuva ku ho bororera hagera kuri 4 hakazagera ku 8 ari bwo n’uwo musaruro uzikuba 2.

Umusaruro w’amafi baroba buri munsi wazamuye bifatika ubwinshi bw’amafi mu karere ka Nyamasheke
Ati’’ Izindi mbogamizi tugifite ariko zogenda zikemuka ni izo kubona abakozi b’inzobere muri ubu bworozi,ariko,twifashishije kaminuza y’uRwanda,ishami ry’uburobyi n’ubworozi bw’amafi riherereye mu karere ka Nyagatare,babona abahiga baza kuhimenyereza,bitanga icyizere ko mu myaka iri imbere iki kibazo kizaba cyabaye amateka.”
Anavuga ko,mu rwego rwo kongerera agaciro ibikomoka ku mafi,mu myaka iri imbere bazaba bakora ifu y’amafi izafasha cyane mu guhangana n’imirire mibi n’igwingira mu bana mu gihugu cyose.
Abaturage b’Umurenge wa Kagano bishimira kuba ubu bworozi bukorerwa mu Murenge wabo.
Kanani André ati’’ Ntitwari tuzi ko iki Kivu cyavamo umusaruro w’amafi nk’uwo tubona. Dukurikije uko ubworozi bwose bugoye muri iki gihe, kuba tubona amafi ku mafaranga ari munsi ya 4500 ku kilo,mu gihe icy’inyama z’inka kirenga 7000 n’ibindi byose bihenze, ni amahirwe dufite yatuma turya ifi bitatugoye. Bakomereze aho turabashyigikiye cyane.’’
Mukamurenzi Immaculée na we ati’’ Kuba baha abana bacu akazi,bakanaduhera inshuke amafi ni intambwe ikomeye cyane. Ntitukibona ikivu mu kudutwarira abana, turakibona mu kubatunga no kubabyibushya. Turashimira Leta y’ubumwe irangajwe imbere na perezida Kagame,ireba kure,ikabyaza umusaruro ufatika iki kiyaga ugera ku muturage wese ugituriye.’’

Amafi yarobwe abikwa mu buryo butuma ahorana umwimerere
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukankusi Athanasie,mu kiganiro n’abanyamakuru,yababwiye ko Kivu choice ari igisubizo gikomeye cyane ku iterambere,imirire myiza n’imibereho myiza y’abatuye aka karere n’igihugu cyose muri rusange ndetse no hanze yacyo.
Ati’’ Tuyobona nk’igisubizo mu kuduhera abana akazi,mu kutwunganira ku guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira ry’abana no kubona amafi meza,ahendutse,ugeze muri aka karere mu byo arya bikamushimisha n’iyo fi ikabamo.’’
Avuga ko igihe bazaba bageze ku rwego rwo kuyongerera agaciro akavanwamo ifu nziza yakwira igihugu cyose, Nyamasheke izaba ari yo ya mbere ibyungukiramo, akizeza uruhare rw’akarere abereye umuyobozi wungirije mu mikorere myiza y’iki kigo no gukomeza kugira akamaro aho giherereye.

Imashini zigezweho zifasha gukusanya toni 30 z’amafi buri munsi

Abakozi bakora imirimo ihoraho yo gukusanya amafi yarobwe
@Rebero.rw
