Urubyiruko rwitabiriye Itorero Indangamirwa, icyiciro cya 16, rwavuga ko amasomo n’indangagaciro rwahawe muri iri torero bigiye kurubera impamba izarufasha kuba indashyikirwa mu mico, mu myifatire no mu bikorwa byo gukorera igihugu.
Iri torero ryabereye mu Kigo cy’Amahugurwa ya Gisirikare cya Gabiro, mu Karere ka Gatsibo, aho urubyiruko rwahawe amasomo atandukanye agamije kubatoza indangagaciro nyarwanda, gukunda igihugu, gukorera hamwe no kugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda.
Abitabiriye bavuga ko ibyo bigiye muri iri torero bitarangiriye ku Kigo cya Gabiro, ahubwo ko bagiye kubijyana mu buzima busanzwe, bakabishyira mu bikorwa no mu miryango yabo ndetse n’aho batuye.

Umwe mu rubyiruko rwitabiriye Itorero Indangamirwa aturutse hanze y’u Rwanda, yagize ati: “Iri torero ryatumye ndushaho kumva ko ndi Umunyarwanda no gukunda igihugu cyanjye. Nubwo mba hanze, hari ibintu byinshi nize hano byatumye menya neza umuco wacu n’indangagaciro z’Abanyarwanda.”
Undi witabiriye iri torero na we yavuze ko kwiga Ikinyarwanda byamubereye kimwe mu bintu by’ingenzi byamufashije kwegera umuco w’u Rwanda.
Ati: “Kwiga Ikinyarwanda byari ingenzi cyane kuri njye. Byatumye numva nshaka kumenya byinshi ku muco wacu, ku mateka yacu no ku gihugu cyacu. Ubu numva mfite inshingano zo gukomeza kukivuga no kugeza ku bandi ibyo nize.”
Aba rubyiruko bavuga ko kuba baraturutse mu bihugu bitandukanye ntibyababujije gusangira amasomo n’abandi, ahubwo ko Itorero ryababereye umwanya wo kurushaho kumenya igihugu cyabo no kugirana imikoranire n’abandi Banyarwanda.

Undi witabiriye yagize ati: “Tuzasubira aho dutuye dufite ubutumwa bwo kugeza ku bandi ibyo twize. Ntabwo twaje hano gusa kwiga, ahubwo twaje no kumenya icyo kuba Umunyarwanda bisobanuye no kumenya uruhare rwacu mu kubaka igihugu.”
Ku rubyiruko rusanzwe ruba mu Rwanda, amasomo ya Itorero na yo yabereye umwanya wo kongera gusobanukirwa inshingano zabo nk’abakiri bato no gutekereza ku ruhare bagomba kugira mu iterambere ry’igihugu.
Mu gihe bitegura gusoza Itorero Indangamirwa icyiciro cya 16, uru rubyiruko ruvuga ko rugiye gusubira mu buzima busanzwe rufite impamba y’indangagaciro, ubumenyi n’umutima wo gukunda igihugu, rukaba intangarugero mu mico no mu myifatire.

By’umwihariko, abaturutse hanze y’u Rwanda bavuga ko bagiye gukomeza gukoresha ibyo bize mu kumenya no gusigasira ururimi, umuco n’indangagaciro Nyarwanda, ndetse bakabigeza ku bandi Banyarwanda baba hanze y’igihugu.

@Rebero.rw
