Litiro 3499 ni zo zamenwe kandi nizisigaye zitagaragaye niziboneka zizamenwa
Amacupa 12539 y’inzoga zitujuje ubuziranenge ziganjemo Ingwe,Konyagi,Kiwingu,Speranza,Mambo Gin n’izindi zose hamwe litiro 3499 zakusanyijwe mu mirenge yose uko ari 18 y’Akarere ka Rusizi,kuri uyu wa 11 Kanama,2026 zamenwe mu ruhame rw’abaturage b’ubmjyi wa Rusizi.
Bamwe mu bavuga ko zari zarabakenesheje zikanabatera uburwayi, abimutse aho bari batuye kubera urugomo rw’ababaga bazisinze bakabateza umutekano muke, urubyiruko n’abandi baturage barahuriza gushimira Leta yafashe iki cymezio cyo kubakuramo ubu burozi bukamenwa.
Nsengiyumva Joseph uvuga ko zamukenesheje zikanamutera uburwayi bw’amaso akaba abona ibikezikezi, ashimira Leta ishyize imbaraga mu kuzibakiza,ko noneho yaba agiye gutunga ifaranga.
Ati’’ Mbarizwa mu bakene bakabije kandi amafaranga nyakorera. Kubera izi nzoza zari zarangize imbata nta faranga natungaga,ngahora mu makimbirane adashira n’umugore kuko ibyo guhahira urugo nari narabyibagiwe kandi nabimazemo imyaka irenga 25. Kuzinywa cyane byanteye uburwayi bw’amaso ngiye kuzatangaho menshi nivuza.’’

Zimwe mu nzoga z’ibyuma zabanje kwerekwa abaturage mbere yo kumenwa
Yasabye abagabo bashaka kwiteza imbere bazinywagwa kuzizinukwa kugira ngo ayo bakoreye agire icyo abamarira,bashyire abana mu mashuri, abafite abari mu mirire mibi bayivemo, amakimbirane mu miryango n’ibindi bibazo zatezaga bihagarare, bagane inzira y’iterambere.
Mukantabana Consolée uhamya ko yimuwe aho yari atuye n’abasinzi bazo bamubuzaga umutekano n’umuryango we, ashimangira ko yahoraga asenga ngo zicike.
Ati’’ Umutekano muke naterwaga n’abanyarugomo babaga bazisinze watumye nimuka aho nari ntuye,umuryango nywutuza aho numva ntekanye nubwo byampenze ariko ubu ndatekanye. Nahoraga nsenga ngo zizacike kuko naterwaga agahinda kenshi n’abo nabonaga zibuza amahoro nanjye zikayambuza ntazinywa. Ubwo zicitse tugiye kurushaho gutekana. Tubashimira Leta cyane.’’
Niyibizi Vincent w’imyaka 18,avuga ko we atazinywaga ariko imibereho ya bagenzi be bazinywa yamubabazaga akifuza ko zacika.

Aha zarimo zimenwa
Ati’’ Ubujura mu rubyiruko, kwiyandarika,uburaya n’ubwomazi ndahamya ko ijanisha rinini ryabyo ryaterwaga n’ibi biyoga by’ibyuma. Nyuma yo kuzica burundu kumva ngo umuntu yanigiwe mu nzira n’abambuzi, abaguye munsi y’imikingo n’abandi baziranga imfu ziziturutseho bigiye kuba amateka.’’
Ntirenganya Théoneste wazicuruzaga akabireka kubera uburyo yabonaga zangiza ubuzima bw’abazinyoye n’imiryango yabo, na we yishimiye ko na Leta yabibonye ikazikura ku isoko.
Ati’’ Ni mbi cyane. Narazicuruzaga, maze kubona ingaruka zazo cyane cyane urugomo rwaterwaga n’abazisinze ndabireka. Ndasaba bagenzi banjye bagitekereza kuzicuruza kubireka bagacuruza ibizima bitangiza.’’
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu,Habimana Alfred,yavuze ko nyuma y’uko bigaragaye ko izi nzoga zirimo uburozi bwangiza ubuzima bw’abaturage, hari n’abo zagizeho ingaruka zinyuranye muri aka karere, zirimo ubukene bukabije n’amakimbirane mu miryango, bazengurutse imirenge yose ikagize bazikura mu bazicuruzaga.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Habimana Alfred asobanurira abaturage ingaruka mbi z’izi nzoga z’ibyuma
Ati’’ Abaturage bo mu mirenge yose igize aka karere twabahaye ubutumwa bwo kuzireka no kuzirinda.Uyu munsi twamennye litiro 3499, amacupa 12539 yazo. Turasaba abazicuruzaga bose baba bakizifite aho ari ho hose kuzihakura bakazizana zikamenwa nk’uko n’izi twazimennye, abashoramari bakayishora mu bifitiye abaturage akamaro,bitangiza ubuzima bwabo.’’
Yavuze ko kuba aka karere kari ku mipaka n’ibihugu bizemera bikaba byabangamira iyi gahunda, yagize ati’’ Turakomeza gukorana n’inzego,zaba izikorera ku mipaka n’abaturage muri rusange aho bari tubasaba kudahishira ikibi. Uwo babona azambutsa cyangwa azicuruza bagatanga amakuru kare tugakumira icyaha kitaraba.’’ Yihanangirije buri wese utuye cyangwa ukorera muri aka karere waba agitekereza kuri izi nzoga kubireka bakayoboka ibinyobwa bizima bitabangiza cyangwa ngo bigire ingaruka ku miryango yabo itazinywa, abaturage bose bagafatanya bakazihashya

Abaturage bishimiye ko zamenwe kuko hari abo zari zaragizeho ingaruka.
@Rebero.rw
