Mu mukino bakinnye berekanye ko abantu bafite ubumuga badakwiye gutekerezwa nk'abasabiriza
Abaturage b’Umurenge wa Gacurabwenge mu karere ka Kamonyi baravuga ko nyuma y’ubukangurambaga bakorewe n’ihuriro ry’imiryango y’abantu bafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR) ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi n’inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga (NCPD), ku kubahiriza uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga no kudaheza,barushijeho kumva neza ubu burenganzira kubwubahiriza bikaba bitazabagora.
Murekatete Brigitte,umukozi wa NUDOR uyobora umushinga ‘Twiteze imbere’ ugamije gukangurira abantu bafite ubumuga bo mu turere twa Kamonyi na Nyamasheke bibumbiye mu matsinda yo kubitsa,kugurizanya no kugobokana ngo bagire uruhare mu iterambere,ubu bukangurambaga bwateguwe kuko hari aho bikigaragara ko ubwo burenganzira butarubahirizwa ku kigero cya 100/100, ari yo mpamvu NUDOR yegera abaturage mu byaro ikabubakangurira.

Murekatete Brigitte, umukozi wa NUDOR uyobora umushinga Twiteze imbere yishimira imigendekere myiza y’ubu bukangurambaga
Avuga ko uburenganzira butangira umuntu agisamwa,akagira ubwo kubaho, akagira ubwo kwitabwaho mu muryango,akitwa izina rimuhesheje agaciro,akarererwa mu muryango,akiga,agahabwa ubuzima,akaba yabona akazi amaze kwiga,akaba yakubaka urugo n’ibindi byose bituma umuntu agira uburenganzira bwuzuye. N’abantu bafite ubumuga barebwa n’ubwwo burenganzira 100%.
Kuba hakiri abatubahiriza uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga, cyane cyane mu miryango,Murekatete Brigitte,ati’’ Ntibyabura,ni yo mpamvu y’ubu bukangurambaga,ngo twongere twibutse abantu tunababwire ko umuntu,ubumuga yaba afite bwose afite uburenganzira busesuye nk’ubw’utabufite. Akitabwaho by’umwihariko bitewe n’ubumuga bwe. Nk’uko twaje aha Gacurabwenge,n’ahandi buba bukenewe ngo abantu bongere bakanguke barusheho kumva neza ubwo burenganzira.’’
Avuga ko akurikije uko yabonye abaturage b’Umurenge wa Gacurabwenge bakurikiranye iki gikorwa,ibibazo babajije n’ibitekerezo batanze, cyatanze umusaruro bari biteze, umusaruro urushijeho ukuzagenda ugaragara uko iminsi ihita.
Bamurange Tharcille,utuye muri uyu Murenge wa Gacurabwenge,urera umwuzukuru we ufite ubumuga bukomatanije nyuma y’uko nyina atawe n’umugabo we amumuziza, avuga ko ubu bukangurambaga ari ingirakamaro cyane.

Bamurange Tharcille avuga ko mu bice by’icyaro hari abagabo bagita abagore babo babaziza kubyara abana bafite ubumuga
Ati’’ Uwo mwana akimara kuvuka se yabwiye nyina ko mu muryango wabo nta bimuga babyara, ahita amuta,umwana afite imyaka 6 n’igice. Nabonye na nyina atamushoboye mpitamo kumufata ngo murere nubwo nanjye ubushobozi ari buke. Ubu bukangurambaga bwanshimishije cyane,cyane cyane ikinamico bakinnye kuko hari n’abandi bagabo bata ingo kuko zavutsemo abana bafite ubumuga kandi ari bo baba bababyaye.’’
Yarakomeje ati’’ Ikibabaje cyane ni uko uwo mugabo yari yarize. Nkibaza niba umuntu wize agira imyumvire nk’iyo uko byaba bimeze mu baturage basanzwe igihe Leta itabihagurukira ngo ubukangurambaga nk’ubu bukwire hose, buri wese yumve ko uburenganzira bw’umuntu ufite ubumuga bumureba, nibiba ngombwa ubutesha agaciro gutyo abihanirwe n’amategeko.’’
Tuyizere Euphegénie uhagarariye abantu bafite ubumuga mu kagari ka Kigembe muri uyu Murenge, avuga ko mbere y’uko uyu mushinga Twiteze imbere uhagera ngo ubakorere amatsinda,batangire gutekereza neza ku burenganzira bwabo bwo kwigira no kwihesha agaciro, bahoraga mu bwigunge no gusuzugurwa n’abandi baturage,ariko ubu bitangiye guhinduka.

Bamurange Tharcille avuga ko mu bice by’icyaro hari abagabo bagita abagore babo babaziza kubyara abana bafite ubumuga
Ati’’ Ayo matsinda tuyafatanya n’abadafite ubumuga, guheza bikavaho,tukagira natwe ijambo nk’uko n’aha twarifashe,ibitekerezo byacu bigahabwa agaciro, tukaguza amafaranga tukiteza imbere abadushyiraga mu gatebo ko gusabiriza bakabona ko natwe dushoboye.’’
Yongeyeho ati’’ Turashimira cyane ubuyobozi bw’Akarere kacu ka Kamonyi na NUDOR ku bukangurambaga nk’ubu, tugashimira biruseho umukuru w’igihugu cyacu,Paul Kagame,agaciro yaduhaye akanakaduhesha, gatuma byose bishoboka tukanagira icyizere cy’ubuzima burushijeho kuba bwiza bw’ejo hazaza.’’
Muri ubu bukangurambaga,Umutesi Rose,umujyanama mu nama y’ubutegetsi ya NUDOR, yashimiye Akarere ka Kamonyi gaha agaciro uyu mwanya,akizeza ubufatanye busesuye mu guteza imbere uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga,anavuga ko kubuvugaho atari iby’umunsi umwe,ari igikorwa gihoraho.

Umutesi Rose, umujyanama mu nama y’ubutegetsi ya NUDOR yasabye abacyita abantu bafite ubumuga amazina abapfobya kubireka
Ati’’ Guhindura imyumvire ntibijya byoroha. Ni uguhozaho kugeza ubwo abantu bose bazumvira ko ubumuga umuntu atabuhitamo,no kubugira bitavanaho umuntu kuba umuntu ushoboye unafite uburenganzira bwose nk’abatabufite.’’
Yasabye abacyita amazina apfobya abantu bafite ubumuga gucika kuri iyo ngeso mbi, bakabita amazina yabo bavukanye nk’uko na bo bayitwa.
Nyuma yo kumva ubu butumwa,Rutamujyanye Sylvère wo muri uyu Murenge,yafashe icyemezo cyo kutazongera gufata abantu bafite ubumuga nk’abadashoboye.
Ati’’ Nturanye n’abantu bafite ubumuga. Sinabahaga agaciro nk’ako numviye hano bafite. Numvaga ari abo kugirirwa impuhwe no gusabiriza kuko hari ibyo batashobora kandi ari byo bitanga ubuzima,nko guhinga cyangwa imirimo y’ingufu kandi baba batazifite bitewe n’ubumuga bwa buri muntu, no kumuha akazi ngafite nabonaga bitashoboka,ariko ntashye mpinduye imyumvire. N’abandi duturanye ngiye kubakangurira kudahora babonera abantu bafite ubumuga mu ntege nke.’’
Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga mu karere ka Kamonyi, Nzigiyimana Michel,avuga ko aka karere kabarizwamo abantu 17455 bafite ubumuga,barimo 1588 bo mu Murenge wa Gacurabwenge. Ashimira cyane NUDOR ubu bukangurambaga kubera umusaruro butanga mu guhindura imyumvire y’abaturage benshi ku bantu bafite ubumuga, bigatuma n’abo mu miryango yabo bumvaga babaheza mu nzu bisubiraho.

Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga mu Karere ka Kamonyi, Nzigiyimana Michel asanga kugira amafaranga biri mu byarushaho guhesha agaciro abantu bafite ubumuga
Anashimira abantu bafite ubumuga bamaze kwibumbira mu matsida,akanasaba abatarayajyamo kuyajyamo ngo badacikanwa n’ibyiza abayarimo bageraho, anabasaba gukomeza guharanira kwigira no kutumva ko gusabiriza cyangwa kwiringira imfashanyo hari aho byabageza.
Yanasabye ababyeyi gufata abana bose kimwe,abafite ubumuga n’abatabufite, bakanganya uburenganzira,bwaba ubwo kwiga,guhabwa agaciro mu muryango n’ubundi,buri mwana agahabwa ubushobozi n’ababyeyi be bwo kuzagira icyo yimarira mu myaka iri imbere.

Umuyobozi w’ishami ry’iterambere n’imibereho myiza mu Karere ka Kamonyi, Musabyemariya Christine yashimiye NUDOR ubu bukangurambaga bugira uruhare rukomeye mu guhindura imyumvire y’abaturage ku buryo bafataga abantu bafite ubumuga.
Umuyobozi w’ishami ry’iterambere n’imibereho myiza mu karere ka Kamonyi, Musabyemariya Christine ,na we yashimiye NUDOR kuri iki gikorwa cyiza,yizeza uruhare rw’ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi mu guharanira ko uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga bwubahirizwa, ibikorwa by’aya matsinda bibumbiyemo bigakurikiranirwa hafi,ngo arusheho kubagirira akamaro no kubakura mu bwigunge bitewe n’ ubumenyi n’ubushobozi bayaboneramo.
@Rebero.rw
