Umushumba Mukuru w’Itorero ADEPR mu Rwanda, Pst Ndayizeye Isaïe, yashimye icyemezo cyafashwe n’ubuyobozi bw’Igihugu cyo guhagarika inganda n’inzoga zazanwaga mu Rwanda, avuga ko zari zifite ingaruka ku buzima bw’abaturage, by’umwihariko urubyiruko.
Pst Ndayizeye yavuze ko iki cyemezo ari ingenzi mu kurengera ubuzima bw’Abanyarwanda no kurwanya ibinyobwa bishobora kugira uruhare mu kwangiza imibereho y’urubyiruko.
Ati: “Nashimye icyemezo cyafashwe n’ubuyobozi bw’Igihugu cyacu cyo guhagarika inganda n’inzoga zazaga mu Rwanda zikangiza urubyiruko n’Abanyarwanda.”
Yakomeje avuga ko umusore cyangwa umukobwa utarafashe ibiyobybwenge gahunda ze ziba zitunganye bityo amadini n’amatorero akaba akwiriye kubirwanya kugira ngo urwo rubyiruko rubicikeho.
Rwanda Shima Imana nayo ni kimwe mu bikorwa biduhuza nk’abanyarwanda iyo dushima Imana tunavuga ubutumwa bwiza kandi ubwo butumwa bwiza buvana abantu mu ngeso mbi, buvana abantu mu bikorwa bibi ni migirire mibi, ariko bikanagaruka ku kubaka ubumwe bw’amatorero.
Yagaragaje ko kurengera urubyiruko bisaba ingamba zihamye, cyane cyane ku bicuruzwa bishobora kugira ingaruka ku buzima no ku mibereho y’abaturage.
Icyemezo cyo guca inzoga zitujuje ubuziranenge cyashimangiwe nk’imwe mu ngamba zigamije kurinda abaturage ibinyobwa bishobora kubagiraho ingaruka zikomeye.
ADEPR isanga uruhare rw’inzego zitandukanye, zirimo ubuyobozi, amadini n’abaturage, rukenewe mu gukomeza gukumira ikoreshwa ry’ibinyobwa byangiza ubuzima no guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda.
@Rebero.rw
