Abanyamakuru bibumbiye mu Umuryango w’Abanyamakuru baharanira Iterambere ry’Ubuzima mu Rwanda (JAHD-Rwanda) bahuguwe ku bijyanye n’ubuvuzi bufasha abarwaye indwara zidakira butangiwe aho batuye.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), ku bufatanye na University Global Health Equity (UGHE) na EMMS International bahaye amahugurwa abanyamakuru kugira ngo basobanukirwe ubuvuzi bufasha abarwaye indwara zidakira butangirwa mu muryango buzwi nka Palliative care.
Aya mahugurwa yagamije kongerera abanyamakuru ubumenyi ku buvuzi bwita ku barwayi bafite indwara zidakira, kugira ngo barusheho gutanga amakuru afasha abaturage gusobanukirwa ubu buvuzi n’akamaro kabwo.

Hategekimana Vedaste umukozi muri RBC watanze amahugurwa aho yasobanuraga k’ubuvuzi bufasha abafite indwara zidakira butangirwa aho batuye
Ubuvuzi bufasha abarwayi bafite indwara zidakira, buzwi nka palliative care, bugamije kugabanya ububabare n’ibindi bibazo bishobora guterwa n’indwara, ndetse no gufasha abarwayi kugira imibereho myiza uko bishoboka.
Ubu buvuzi ntibureba umurwayi gusa, ahubwo bunita ku muryango n’abamurwaza, kuko na bo bashobora gukenera ubufasha mu guhangana n’ingaruka z’indwara y’uwabo.
Dr Francois Uwinkindi yagarutse kuri ubu buvuzi bukorerwa mu muryango ntabwo ari ku barwayi ba Kanseri gusa nubwo bigaragara ko 50% byabakorerwa Palliative care ari abarwayi b’indwara y’umutima ariko n’abandi bafite uburwayi budakira barayikorerwa.

Dr Uwinkindi Francois umuyobozi mu ishami ry’indwara zitandura mu kigo cy’igihugu gishinzwe indwara mu Rwanda (RBC)
Agira ati: “Umuntu ufite uburwayi bw’umugongo cyangwa se ubundi burwayi amaranye igihe kirekire guhabwa ubuvuzi bwo mu muryango icyo gihe abo babana babasha kumenya uburyo baherekeza uwo murwayi ndetse nuwo murwayi ntabashe kwirambirwa kuko umuryango umuri hafi kandi umufasha muri byose“
Abahugurwa basobanurirwa ko ubu buvuzi bushobora gutangirwa hafi y’umurwayi, aho atuye, bikamufasha kubona serivisi z’ubuvuzi n’ubufasha bukenewe atagombye kujya kure y’aho atuye.
Abategura iri hugurwa bavuga ko abanyamakuru bafite uruhare rukomeye mu kumenyekanisha ubu buryo bw’ubuvuzi, kuko amakuru atangwa neza ashobora gufasha abarwayi n’imiryango yabo kumenya serivisi bahabwa n’aho bazishakira.

Ni muri urwo rwego abanyamakuru basabwa kurushaho gukora inkuru zishingiye ku makuru yizewe, zigaragaza uburenganzira bw’abarwayi ndetse n’akamaro ko kubona ubuvuzi bubafasha kugabanya ububabare no kugira imibereho myiza.
@Rebero.rw
