Hariho gushyirwa imbaraga mu kuyirinda inyamaswa y'Inkomo no gukumira ibikorwa by’abarushimusi.
Inyamaswa y’Inkomo ni imwe mu nyamaswa ziboneka muri Parike y’Igihugu ya Nyungwe, ariko iri mu zugarijwe no gukendera, bituma hakomeje gushyirwa imbaraga mu kuyirinda no gukumira ibikorwa by’abarushimusi.
Abashinzwe kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima bavuga ko imwe mu mbogamizi zagiye zibangamira inyamaswa zo muri Nyungwe ari ba rushimusi binjiraga muri Pariki mu buryo butemewe, bagahiga ndetse bakica inyamaswa.
Gusa kuri ubu, ibikorwa by’ubushimusi muri Parike y’Igihugu ya Nyungwe byagabanutse cyane, ahanini bitewe n’uruhare rw’abaturage batuye mu mirenge ikikije iyi Pariki.
Aba baturage bagenda barushaho kugira uruhare mu kurinda inyamaswa n’amashyamba, kuko hari inyungu babona zituruka ku bukerarugendo bukorerwa muri Parike y’Igihugu ya Nyungwe.
Mu bice bikikije Pariki, hari gahunda zitandukanye zituma amafaranga ava mu bukerarugendo agira uruhare mu iterambere ry’abaturage. Ibi bituma abaturage babona ko kurinda Nyungwe n’ibinyabuzima biyirimo ari inyungu zabo, bityo bakagira uruhare mu gutanga amakuru no gukumira abashaka kwinjira muri Pariki bagamije kwangiza ibidukikije cyangwa kwica inyamaswa.

Uruhare rw’abaturage rufatwa nk’imwe mu nkingi zikomeye mu kurinda inyamaswa ziri muri Nyungwe, cyane cyane iziri mu kaga ko gukendera.
Parike y’Igihugu ya Nyungwe ikora ku turere dutanu ari two Rusizi, Nyamasheke, Nyaruguru, Nyamagabe na Karongi. Imirenge ikikije Parike ni yo igira uruhare mu bikorwa byo kuyirinda kandi ikagira uruhare mu nyungu zituruka ku bukerarugendo.
Nyaruguru: Busanze; Ruheru; Nyabimata; Kivu; Muganza. Nyamagabe: Kitabi; Uwinkingi; Buruhukiro; Gatare; Nkomane. Karongi: Mutuntu; Twumba. Nyamasheke: Mahembe; Karambi; Cyato; Rangiro; Bushekeri; Ruharambuga; Karengera. Rusizi: Bweyeye; Butare; Nkungu; Gitambi; Nyakabuye.
Iyo mirenge ni ingenzi mu bikorwa byo kubungabunga ishyamba rya Pariki y’igihugu ya Nyungwe no guhangana n’ubushimusi, kuko abaturage bayituriye baba hafi ya Pariki kandi bakagira uruhare mu gutanga amakuru no kurina n’urusobe rw’ibinyabuzima.
Abashinzwe kubungabunga Parike y’Igihugu ya Nyungwe bakomeza gusaba ko ubufatanye hagati y’abaturage, inzego zishinzwe kurinda ibidukikije n’iz’umutekano bwakomeza, kugira ngo ibikorwa by’ubushimusi birandurwe burundu.
Kurinda inyamaswa nk’Inkomo si ukubungabunga gusa ubwoko bwazo, ahubwo ni no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima rwa Nyungwe, rufite akamaro gakomeye ku gihugu no ku bukerarugendo.
@Rebero.rw
