Bifuza ko ubukangurambaga ku burenganzira bw'abantu bafite ubumuga bwahoraho
Mu bukangurambaga ku burenganzira bw’abantu bafite ubumuga bwateguwe n’ihuriro ry’abantu bafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR) mu mushinga waryo ‘Twiteze imbere’,abaturage b’Umurenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke bifuje banasaba ko bwahoraho kuko hari byinshi bahamenyeye batari bazi cyangwa batahaga agaciro kuri ubwo burenganzira.
Muri ubu bukangurambaga bwabaye ku wa 13 Kanama,2026, Umukozi wa NUDOR uyobora uyu mushinga’Twiteze imbere’ Murekatete Brigitte, yavuze ko watangiye mu mezi 8 ashize, ugakorera mu mirenge 8 muri 15 igize aka karere,mu Kwakira uyu mwaka ukazega mu mirenge yindi 7 isigaye.

Umukozi wa NUDOR uyobora umushinga Twiteze imbere Murekatete Brigitte akangurira abantu batandukanye kubahiriza uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga
Ati’’ Ubu tumaze kuhagira amatsinda 80 yo kwiteza imbere,agizwe n’abanyamuryango 2325 barimo 2179 bafite ubumuga na 146 batabufite. Baragenda batera imbere. Kugeza ubu bamaze kwizigamira amafaranga 17.2226.400. Muri ayo 14.315.650 ari mu nguzanyo kuko kuguza bagakora imishinga iciriritse bakiteza imbere ari imwe mu ntego ziyashyiraho. Tunagiramo urubyiruko,ntirwibagiranye.’’
Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga mu karere ka Nyamasheke, Uwabakurikiza Joseph, yashimiye cyane NUDOR ibikorwa yagiye ihakorera byakanguye cyane abantu bafite ubumuga barushaho kwitinyuka,uyu munsi bakaba bazi uburenganzira bwabo banakora ibishoboka byose mu kubuharanira.
Ati’’ Gukanguka kose kwatangiye aho NUDOR itangiye gukorera muri aka karere. Nk’aya matsinda twakorewe n’uyu mushinga Twiteze imbere yatugiriye akamaro cyane kuko hari abantu bafite ubumuga bari bacyitinya,bumva batagaragara aho abandi bari ngo bavuge ryumvikane, bitinyutse, bayobora amatsinda ukabona bishimishije cyane.’’

Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga mu Karere ka Nyamasheke, Uwabakurikiza Joseph ashimira NUDOR amatsinda y’abantu bafite ubumuga yafashije gushyiraho
Yarakomeje ati’’ Hari byinshi batari bazi bamenyera mu bukangurambaga nk’ubu, harimo uko bakwitwaramu rwego rw’amategeko igihe hari nk’uhohotewe cyangwa urenganijwe, cyane cyane ko baba batayasobanukiwe. Barabisobanurirwa bakagenda bafite ayo makuru uwahohoterwa ntabe yaceceka ihohoterwa yakorewe,kuko aba yarabihuguriwe abizi,ari yo mpamvu twifuza ko ubukangurambaga nk’ubu bwahoraho.’’
Anashimira ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke uburyo bwita ku bantu bafite ubumuga,haba mu rwego rw’ubukungu,urw’imibereho n’urw’imibanire n’abandi, aho gafasha amakoperative yabo, buri mwaka kagashyiramo ingengo y’imari y’arenga miliyoni 4, akagasaba ko kayongera kugira ngo amakoperative aterwa iyo nkunga yiyongere, aya mahirwe agere kuri benshi.
Umujyanama mu nama y’ubutegetsi ya NUDOR,Umutesi Rose, yasabye abantu bafite ubumuga kudaceceka uwashaka kubahohotera cyangwa kubabuza uburenganzira bwabo,ko amategeko abarengera ahari,n’uwagira ikibazo hari inzego zitandukanye zamufasha.

Umujyanama mu nama y’ubutegetsi ya NUDOR, Umutesi Rose asaba abantu bafite ubumuga kudaceceka ihohoterwa cyangwa akarengane igihe hari ubikorewe.
Ati’’ Dufite igihugu kidukunda cyashyizeho amategeko aturengera,bivuze ko nta waduhohotera cyangwa ngo aturenganye. Ntihakagire uhohoterwa cyangwa urenganywa mu buryo ubwo ari bwo bwose ngo aceceke cyangwa ngo mubone umwana utajyanwa mu ishuri murekere aho.’’
Gusaba ko ubukangurambaga nk’ubu bwahoraho byanagaragajwe n’abaganiriye na Rebero.rw.
Ntibazukuri Jacqueline,ati’’ Ni ingenzi cyane ahubwo bujye buhoraho. Nk’ubu sinari nzi ko umuntu ufite ubumuga ahohotewe cyangwa akarenganywa hari uburyo inzego zitandukanye zamufasha kubona ubutabera. Iyo hatabaho ubu bukangurambaga sinari kubimenya. Kuva ubu nta wahohoterwa ndeba ngo mbiceceke. Uko bukozwe twunguka byinshi ni yo mpamvu dusaba ko bwahoraho.’’

Abayobozi batandukanye bari mu bukangurambaga ku burenganzira bw’abantu bafite ubumuga mu Karere ka Nyamasheke
Abihuriraho na Sibomana Jean Nepomucène,umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga mu Murenge wa Kagano na we ugira uti’’ Turashimira cyane Leta y’ubumwe, NUDOR n’akarereka nyamasheke kuko ibikorwa bimaze gukorerwa abantu bafite ubumuga ku guharanira uburenganzira bwabo birivugira. Aya matsinda aratanga umusaruro cyane n’izi nyigisho duhabwa mu bukangurambaga twifuza ko bwahoraho zirushaho kuduhindurira ubuzima.’’
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukankusi Athanasie, ashimira cyane NUDOR n’abandi bafatanyabikorwa b’aka karere uruhare rwabo mu kuzamura imibero y’abantu bafite ubumuga no kubakangurira guharanira uburenganzira bwabo, abantu bafite ubumuga bakaba bamaze kuzamura imyumvire bigaragara muri urwo rwego.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukankusi Athanasie yizeza abantu bafite ubumuga batishoboye batarinjizwa muri VUP ko bizakorwa vuba
Yavuze ko akarere abereye umuyobozi wungirije kakoze byinshi muri ubu burenganzira,harimo kwigisha abarimo abakozi bako ururimi rw’amarenga, hakaba n’abantu bafite ubumuga barwigishijwe n’ab’imiryango yabo bakaba bagiye kurwigishwa ngo rumenywe na benshi,imbogamzi zaterwaga no kutarumenya ziveho.
Yanagize ati’’ Muri gahunda zo kurengera abatishoboye zishyirwaho na Leta,nka VUP,girinka n’izindi,natwe twari twabonye ko icyiciro cy’abantu bafite ubumuga cyirengagizwa,ahari barebeye ku mirimo ikorwa bibwira ko bo batayishobora. Byarahindutse mugiye kujya mujyamo bitewe n’ubumuga bw’umuntu.’’
Yarakomeje ati’’ Nko muri VUP umuryango ufite umuntu ufite ubumuga ushyirwamo byanze bikunze. Aho batashyizwemo bizakorwa kuko amategeko arabiteganya.’’

Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga mu Murenge wa Kagano Sibomana Jean Neposmcène asanga ubukangurambaga ku burenganzira bw’abantu bafite ubumuga buhozeho bwazana impinduka nyinshi.
Yasabye abacyitinya kwitinyuka ntibasigare inyuma mu iterambere, ahakiri ibibazo bagafataniriza hamwe kubikemura.
Mu karere ka Nyamasheke habarurwa abantu bafite ubumuga barenga 21.000. Murekatete Brigitte uyobora umushinga Twiteze imbere, avuga ko icyifuzo cy’uko ubu bukangurambaga bwahoraho ari ingenzi cyane,ari na ngombwa mu kurushaho gukangurira abantu benshi batandukanye kubahiriza uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga.

Binyuze mu ikinamico, abaturage basabwe kutabangamira uburenganzira bwa bagenzi babo bafite ubumuga

Bashimira ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke uko bwumva ibibazo by’abantu bafite ubumuga bakanabukemura
@Rebero.rw
