Abakerarugendo basura u Rwanda bavuga ko kubona aho bacumbika biborohera, ugereranyije na bimwe mu bihugu baba barasuye, mu gihe imibare igaragaza ko umubare w’abasura igihugu ukomeje kwiyongera.
Aba bashyitsi bavuga ko mu Rwanda hari amahoteli n’ahandi hacumbikira abashyitsi hatandukanye, ku buryo kubona icumbi rihuje n’ubushobozi n’ibyo umuntu akeneye bitabagora.
Bamwe mu basura u Rwanda bavuga ko uburyo amacumbi ateguye n’imitangire ya serivisi bituma urugendo rwabo rurushaho kuba rwiza, ugereranyije n’ibyo bahura na byo mu bindi bihugu baba barasuye.
Imibare y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB, igaragaza ko ubukerarugendo mu Rwanda bukomeje gutera imbere. Mu mwaka wa 2025, umubare w’abasuye u Rwanda wiyongereyeho 9% ugereranyije na 2024, ugera kuri miliyoni 1.4.

Ubwiyongere bw’abakerarugendo bujyana no gukomeza guteza imbere ibikorwa remezo na serivisi zibafasha mu rugendo, birimo amacumbi, ubwikorezi n’ibikorwa bitandukanye by’ubukerarugendo.
U Rwanda rukurura ba mukerarugendo kubera ahantu nyaburanga harimo Pariki y’Igihugu y’Ibirunga izwiho kuba ibamo ingagi zo mu misozi, Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, Pariki y’Akagera ndetse n’ibindi bikorwa ndangamuco n’ahantu nyaburanga.
Abakora mu rwego rw’ubukerarugendo bavuga ko gukomeza kunoza serivisi no kongera ubushobozi bw’ibikorwa remezo ari ingenzi mu kwakira umubare munini w’abashyitsi no gutuma abasuye u Rwanda barusubiramo.
Ubukerarugendo ni umwe mu mirimo ifite uruhare mu kwinjiriza igihugu amafaranga, ndetse no guha akazi abantu bakora mu nzego zitandukanye zijyanye n’uru rwego.
@Rebero.rw
