Mu Mudugudu wa Tare, Akagari ka Nyirangarama, Umurenge wa Bushoki mu Karere ka Rulindo, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Kanama 2026, hamenwe urwagwa rw’akarusho rwakorwaga n’uruganda rwa Nyirangarama.
Iki gikorwa cyo kumena urwo rwagwa cyari kigamije gukumira ikwirakwizwa n’ikoreshwa ry’ibinyobwa bishobora gushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga, cyane cyane ibinyobwa bitujuje ibisabwa mu bijyanye n’ubuziranenge n’umutekano w’ibiribwa.

Mu gikorwa cyo kumena urwo rwagwa, inzego zabigizemo uruhare zasuzumye ibicuruzwa byari bihari, maze urwagwa rwagaragajwe ko rutagomba gukomeza gukoreshwa cyangwa kugurishwa rwangizwa ku buryo rutongera gukoreshwa nk’ikinyobwa.
CIP Ngirabakunzi Ignace yavuze impamvu yagendeweho kugira ngo litiro ibihumbi 26 by’Urwagwa rw’Akarusho ka Nyirangarama zimenywe, nyuma yuko habaye igenzura rikozwe n’inzego zitandukanye.
Agira ati: “Iyo basanze hari ibitujuje ubuziranenge mu ruganda ibikorerwamo biramenwa niyo gahunda yabaye hano kwa Nyirangarama kuko mu ruganda rwe rwakoraga akarusho hari ibitari byujuje ubuziranenge byatumye biriya bihumbi bya litiro bimenwa“.
Urwo rwagwa rwamenwe imbere y’inzego bireba, mu rwego rwo kwemeza ko rutongera gusubira ku isoko cyangwa ngo rugere ku baguzi.

Iki gikorwa kandi cyabaye mu rwego rwo gukomeza kurinda abaturage ibinyobwa bishobora kugira ingaruka ku buzima, mu gihe inzego zitandukanye zikomeje ubugenzuzi bw’ibicuruzwa n’ibinyobwa bikorerwa mu gihugu.
Abaturage basabwe gukomeza gutanga amakuru ku bantu cyangwa ahantu hakorerwa ibinyobwa bitemewe, ndetse no kwirinda kunywa ibinyobwa batizeye inkomoko n’ubuziranenge bwabyo.
@Rebero.rw
