Rutahizamu w’Umunyakenya Fiston Mayele yerekeje muri Al Ahly Tripoli yo muri Libya, nyuma yo gusinya amasezerano y’umwaka umwe muri iyi kipe.
Al Ahly Tripoli yatangaje ku mugaragaro ko Mayele ari umukinnyi mushya wayo, nyuma yo kumvikana na Pyramids FC yo mu Misiri yamazemo imyaka itatu.
Mayele yageze muri Pyramids FC mu 2023, aho yabaye umwe mu bakinnyi bakomeye b’iyi kipe ndetse anayifasha kugera ku bikorwa bikomeye ku rwego rwa Afurika.

Mu 2025, Mayele yagize uruhare mu rugendo rwa Pyramids FC rwatumye yegukana Igikombe cya CAF Champions League, ari na cyo gikombe gikomeye cyane yegukanye muri iyi kipe.
Ubu uyu rutahizamu azakomeza umwuga we muri Libya, aho Al Ahly Tripoli ikomeje kwiyubaka igura abakinnyi bashya. Iyi kipe kandi iheruka gusinyisha Umurundi Girumugisha Jean Claude, mu rwego rwo kongera imbaraga mu ikipe yayo.
Kwerekeza kwa Mayele muri Al Ahly Tripoli ni indi ntambwe nshya mu rugendo rwe rw’umupira w’amaguru, nyuma y’imyaka itatu y’ingenzi yamaze muri Pyramids FC.
@Rebero.rw
