Umuyobozi w’Urugaga rw’Abenjeniyeri mu Rwanda, Philbert Mbanza, yasabye abantu kwitonda no kwigengesera igihe batanga amasoko yo kubaka, bakirinda guhitamo abakozi cyangwa abatanga serivisi bashingiye ku kuba baziranye gusa, badafite ubumenyi n’ubushobozi bukenewe.
Mbanza yavuze ko hari amakosa akigaragara mu bikorwa by’ubwubatsi, by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali, akenshi ashobora guterwa no kutita bihagije ku bushobozi bw’abakora imirimo y’ubwubatsi.
Yagaragaje ko guha akazi umuntu kubera ko baziranye, aho kureba ubumenyi, uburambe n’ubushobozi afite, bishobora guteza ibibazo birimo imirimo itujuje ubuziranenge ndetse n’inyubako zishobora kutagira umutekano uhagije.
Ati: “Ni ngombwa ko mu gutanga isoko ryo kubaka harebwa ubushobozi n’ubumenyi bw’uwahawe akazi, aho gushingira gusa ku kuba abantu baziranye.”

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abenjeniyeri mu Rwanda, Philbert Mbanza
Uyu muyobozi yavuze ko amakosa yagiye agaragara mu myubakire akwiye gukemurwa binyuze mu kongera igenzura no gukoresha uburyo bugezweho bw’ikoranabuhanga.
Mbanza yatangaje ko hari kwigwa ku ikoranabuhanga ryafasha mu gukemura bimwe mu bibazo bigaragara mu rwego rw’ubwubatsi, cyane cyane mu igenzura no gukurikirana iyubakwa ry’inyubako.
Yashimangiye ko gukoresha ikoranabuhanga no guha agaciro ubumenyi bw’ababifitiye ubushobozi ari ingenzi mu kuzamura ireme ry’ubwubatsi no kurinda abantu ingaruka zishobora guterwa n’amakosa mu myubakire.
Mu gihe Umujyi wa Kigali ukomeje kwaguka kandi ibikorwa by’ubwubatsi bikiyongera, Urugaga rw’Abenjeniyeri ruvuga ko hakenewe ubufatanye bw’inzego zose kugira ngo hubakwe inyubako zujuje ubuziranenge kandi zifite umutekano.
@Rebero.rw
