Imiryango yasezeranye
Nyuma y’icyumweru cy ubukangurambaga bwo kurwanya amakimbirane mu miryango,kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko n’izindi ngeso mbi, bwakozwe n’itorero EMLR/ Ndago ku nkunga ya Compassion international, kimwe n’ukwezi kw’imiyoborere myiza, kuri uyu wa 24 Nzeri,2026,imiryango 13 yabanaga bitemewe n’amategeko yateye intambwe yo gusezerana,irimo 7 yasezeranijwe n’ubuyobozo bw’Umurenge wa Kibeho, n’indi 6 yasezeranijwe na EMLR/ Ndago.
Past. Munyeshyaka Emmanuel ,Umuyobozi w’umushinga RW0173 EMLR/Ndago,wabasezeranije,yabwiye Rebero.rw ko nyuma y’ubwo bukangurambaga bwakozwe kuva ku wa 23 Kanama kugera ku wa 31 Kanama,2026 ari bwo iyi miryango yafashe iki cyemezo cyiza.
Ati’’ Ni igikorwa cy’ingirakamaro twishimiye cyane,kuko ari inshingano zacu gufasha ubuyobozi bwa Leta guhindura aho dutuye,imiryango ikarushaho kubana neza. Iyi yaarigishijwe yumva akamaro ko kubana byemewe n’amategeko, inatera iyo intambwe ishimishije, ku bufatanye na Compassion international n’ubuyobozi bwa Leta tunabakorera ibirori byanakanguye n’abandi babana bitemewe n’amategeko gutera iyi ntambwe.’’

Past. Munyeshyaka Emmanuel asezeranya Imiryango 6 yasezeraniye mu rusengero yayisabye kuba icyitegererezo cy’ imibanire izira amakimbirane
Yavuze ko muri iyi harimo iyabanaga mu makimbirane yaterwaga ahanini n’ubusinzi no kwaya umutungo w’urugo, akishimira ubusaruro ukomeye watanzwe n’ubu bukangurambaga biteguye gukomeza. Avuga ko bafite gahunda yo gukurikirana iyi miryango mu gihe cy’amezi 3 bayisura,bakayiganiriza ngo inabere icyitegererezo indi yari itarabona ibyiza byo gusezerana.
Yanavuze ko ubukangurambaga nk’ubu buzakomeza kuko hakiri itarasezerana igasezerana, ibanye mu makimbirane nubwo yaba yarasezeranye igakurikiranirwa hafi, ikigishwa igahinduka. Yashimiye cyane Compassion international n’ubuyobozi bwite bwa Leta uruhare rwabo , mu migendekere myiza y’iki gikorwa gitumye abasezeranye bakora umurimo w’Imana babohotse.
Nyirandihano Cansilda w’imyaka 58 wasezeranye na Kavutse Augustin w’imyaka 67 bari bamaranye imyaka 31 babana bitemewe n’amategeko, bafitanye abana 5 n’abuzukuru 7, yagaragaje umunezero yatewe n’uyu munsi udasanzwe mu mibereho ye.

Nyirandihano Cansilda na Kavutse Augustin bari bamaranye imyaka 31 badasezeranye bashimye ubukangurambaga bwabateye guhindura imyumvire
Ati’’ Twanezerewe cyane, dushimira umukuru w’igihugu cyacu Paul Kagame imiyoborere ye myiza iduteje iyi ntambwe, dushimira ubuyobozi bw’Umurenge wacu n’ubwitorero EMLR bwaduteje iyi ntambwe itazibagirana mu mibereho yacu. Tugiye kuba intumwa nziza z’impinduka mu myumvire y’abatarasezerana bagasezerana, tubabera intangarugero mu mibanire myiza.’’
Yavuze ko nubwo we nta makimbirane yagiranaga n’umugabo we ari yo mpamvu bumvaga gusezerana atari ngombwa bahinduye imyumvire nyuma y’inyigisho bumviye mu bukungurambaga, yishimira ko abana be hari uburenganzira bagize batari bafite.
Uhagaze Marc w’imyaka 40 wasezeranye na Iraguha Clarisse w’imyaka 30 bari bamaranye imyaka 6 bitemewe n’amategeko, babyaranye abana 2, avuga ko ubukene ari bwo bwabateye kubana batyo, akahahera ashimira abateguye ubu bukngurambaga, bakabasezeranya bakanabakorera ibirori.
Ati’’ Twanezerewe cyane bitavugwa. N’ahandi bigiye bikorwa nka gutya ndahamya ko hari imiryango myinshi ikiri mu butamenya yasezerana. Nta makimbirane twagiranaga ariko ntitwari twishimiye guhezwa muri byinshi mu murimo w’Imana kubera iyo mpamvu. Turabohotse,tugiye gukorera Imana nta nkomyi, duharanire iterambere nta kwishishanya, umunezero ukomeze uganze iwacu, tunahe ubuhamya abataratera iyi ntambwe bayitere.’’
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibeho,Ruzindana Fiacre ashima abasezeranye n’ababigizemo uruhare bose barimo EMLR Ndago na Compassion international n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu bwifuriza abanyarwanda bose kubaho batekanye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibeho Ruzindana Fiacre yasabye abasezeranye kubana neza mu budahemuka
Ati’’ Turashimira mbere na mbere ubuyobozi bwacu bukuru bw’igihugu, tukanashimira Compassion international ikomeje kudufasha mu mibereho myiza y’abaturage. Dusaba imiryango kubana neza,byemewe n’amategeko. Iyo abantu 2 biyemeje kubana baba bafite intego. Ntibayigeraho rero bashyamirana,bari mu makimbirane. Iyo basezeranye baba banahaye uburenganzira abana babo bari kuvutswa no kubana badasezeranye,ari yo mpamvu gusezerana ari ingenzi cyane.’’
Yabasabye gukorera ingo zabo zikaba intangarugero mu mibanire myiza no mu iterambere ry’ubukungu,bakigirira icyizere, bakarwanya ibiyobyabwenge aho byaturuka hose,bakanarera neza abo babyaye,babatoza indangagaciro z’umuco nyarwanda,bakaba ba’ Nkore neza bandebereho’.
Gitifu Ruzindana Fiacre avuga ko mu Murenge ayobora hakiri imiryango 35 ibana idasezeranye, akizera ko,ku bufatanye n’aba bafatanyabikorwa izasezerana bidatinze.

Uhagaze Marc na Iraguha Clarisse ( hagati) bavuga ko nyuma yo gusezerana byemewe n’amategeko bagiye guharanira iterambere ry’urugo rwabo
@Rebero.rw
