Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yakiriye umuhanzi Ruhumuriza James uzwi nka King James, bagirana ibiganiro byibanze ku myiteguro y’ibitaramo byo kwizihiza imyaka 20 amaze mu ruganda rw’umuziki nyarwanda.
Ibi bitaramo biteganyijwe kuba ku wa 1 n’uwa 2 Kanama 2026, bikaba bizaba ari umwanya wo kurebera hamwe urugendo rw’uyu muhanzi rumaze imyaka ibiri y’amakumyabiri aririmba indirimbo zakunzwe n’abatari bake.
Mu butumwa Minisitiri Utumatwishima yanyujije ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo guhura na King James, yavuze ko yamwifurije ishya n’ihirwe muri ibi bitaramo, anamusaba kubitegura neza kugira ngo abazabyitabira babonemo ibyishimo n’ubutumwa bwubaka.

Yagize ati: “Nakiriye King James tuganira ku myiteguro y’ibitaramo byo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki. Namwifurije kuzagenda neza kandi musaba ko ibi bitaramo bizatanga positive vibes ku bazabyitabira.”
King James ni umwe mu bahanzi bafite amateka akomeye mu muziki nyarwanda, aho yamenyekanye mu ndirimbo zirimo Narashimwe, Yarahindutse, Birashoboka n’izindi nyinshi zamufashije kubaka izina rikomeye mu gihugu no hanze yacyo.
Abakunzi b’umuziki bitezwe kuzitabira ibi bitaramo, bikazaba umwanya wo kwizihiza imyaka 20 y’uyu muhanzi ndetse no kongera kwibuka ibihangano bye byagiye biranga ibihe bitandukanye by’umuziki nyarwanda.
@Rebero.rw
