Aha muri iki cyayi ushobora ku kinywera aho cyangwa se ugashyiramo ubuki
Urubuto rwa Avocat abantu benshi bajugunya nyuma yo kurya igice cyarwo kiribwa, ni kimwe mu bice by’iki gihingwa kiri gukorwaho ubushakashatsi kubera intungamubiri n’ibinyabutabire bibamo bishobora kugira uruhare mu kurinda ubuzima.
Ubushakashatsi bwatangajwe mu kinyamakuru cya siyansi Plant Foods for Human Nutrition bwerekanye ko gukoresha ifu ikomoka ku rubuto rwa Avocat mu cyayi inshuro zigera kuri enye mu cyumweru, bishobora gufasha kugabanya urugimbu (cholesterol) ruri mu maraso, cyane cyane urwo mu bwoko bwa LDL Cholesterol, ruzwi nk’urugimbu rubi rushobora gutera indwara z’umutima n’imitsi.
Abashakashatsi bavuga ko ibinyabutabire biboneka muri uru rubuto bishobora gufasha imitsi itwara amaraso kuguka, bigatuma amaraso atembera neza mu mubiri. Ibi bifasha umutima gukora neza kandi bikagabanya ibyago byo kugira ibinure byinshi mu maraso bishobora gufunga imiyoboro y’amaraso.
Gishobora kugabanya ibyago by’indwara z’umutima
Iyo urugimbu rubi rwiyongereye mu maraso, rushobora kwiyubaka ku nkuta z’imiyoboro y’amaraso rukayifunga buhoro buhoro. Ibi byongera ibyago byo kurwara indwara z’umutima, umuvuduko ukabije w’amaraso ndetse na stroke.

Aha ni yuma yo ku kirapa cyangwa se ukagisekura warangiza ukacyanika ku zuba rikeya
Ubwo bushakashatsi bugaragaza ko gukoresha ifu y’urubuto rwa Avocat bishobora kugira uruhare mu kugabanya ibyo byago, nubwo abahanga bashimangira ko bidasimbura imiti cyangwa inama zitangwa n’abaganga ku bafite izi ndwara.
Bushobora no gufasha kugenzura isukari mu maraso
Abashakashatsi banagaragaza ko uru rubuto rushobora kugira uruhare mu gufasha umubiri kugenzura urugero rw’isukari mu maraso, bityo rukagabanya ibyago byo kurwara diyabete yo mu bwoko bwa kabiri (Type 2 Diabetes). Ibi bikekwa ko biterwa n’ubushobozi bw’ibinyabutabire birurimo bwo gufasha umubiri gukoresha neza isukari.

Ufata ibiyiko 2 binini ukabishyira muri litiro y’amazi ubundi ukabitogosa
Haracyakenewe ubushakashatsi bwinshi
Nubwo ibi byavuye mu bushakashatsi bitanga icyizere, inzobere mu buzima zisaba abantu kudafata icyayi cy’urubuto rwa Avocat nk’umuti uvura indwara. Haracyakenewe ubushakashatsi bwinshi ku bantu benshi kugira ngo hemezwe neza ingano ikwiye gukoreshwa n’ingaruka zishobora kubaho.
Abafite indwara z’umutima, umuvuduko w’amaraso cyangwa diyabete bagirwa inama yo gukomeza gukurikiza inama z’abaganga no kutareka imiti bahawe babishingiye kuri ubu bushakashatsi bwonyine.

@Rebero.rw
