Abantu barwaye indwara y’uruhu ya Psoriasis mu Rwanda barasaba ko hakomeza gukorwa ubukangurambaga kugira ngo abantu bayimenye, birinde kuyitiranya n’ibindi bibazo by’uruhu ndetse n’ivangura rishobora guterwa no kutayumva neza.
Psoriasis ni indwara idakira burundu, iterwa n’imikorere idasanzwe y’ubudahangarwa bw’umubiri igatuma uturemangingo tw’uruhu twiyongera ku buryo bwihuse. Ibi bituma ku ruhu haza uduheri cyangwa uduce tw’umubiri twumagaye, dutukura kandi rimwe na rimwe tugatwikira uruhu tumeze nk’ibihushi.
Mu Rwanda, Rwanda Psoriasis Awareness Organisation (RPAO) ivuga ko nyuma yo kubona ubuzima gatozi muri Mata 2024, yihaye intego yo kwibanda ku bintu bitatu by’ingenzi birimo ubukangurambaga, kongera ubumenyi ndetse n’ubuvugizi ku ndwara ya Psoriasis n’iyitwa Psoriatic.
RPAO ivuga ko hari abantu benshi bakunze kwitiranya Psoriasis n’ibihushi bisanzwe, bityo bakihutira gukoresha imiti itagenewe iyo ndwara. Ibi bishobora gutuma umuntu atabona ubufasha bukwiye cyangwa indwara igakomeza kumubabaza.

Ibimenyetso bya Psoriasis bishobora gutandukana ku muntu n’undi. Bishobora kugaragara nk’uduce duto ku ruhu tugenda twaguka, tugahinduka uduce tunini dutukura kandi dutwikiriwe n’udusate twumagaye. Indwara ishobora no gutera kwishimagura no kubabara.
Nubwo Psoriasis idakira burundu, ishobora kuvurwa no kugenzurwa, ku buryo ibimenyetso bigabanuka. Ni yo mpamvu abantu bafite ibimenyetso byayo basabwa kwivuza no kugisha inama abaganga b’inzobere aho kwivura ku giti cyabo.
Abashinzwe ubukangurambaga kuri Psoriasis banasaba ko abantu bareka kuyifata nk’indwara yandura cyangwa nk’ikimenyetso cy’uko umuntu atisukuye, kuko ibyo bishobora gutuma abayirwaye bahura n’akato n’ivangura.
@Rebero.rw
