Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC), ku bufatanye na University of Global Health Equity (UGHE) na EMMS International, kiri guteza imbere gahunda y’ubuvuzi bufasha abarwayi bafite indwara zidakira, bugatangirwa aho batuye.
Iyi gahunda igamije gufasha abarwayi bafite indwara zikomeye cyangwa zidakira kubona serivisi z’ubuzima zibafasha kugabanya ububabare, kunoza imibereho no kubaha ubufasha bukwiye, aho gutegereza ko bajya kwa muganga ari bwo babona serivisi zose.
Muri gahunda yo gukangurira abantu kumenya no gusobanukirwa ubu buvuzi, abanyamakuru bibumbiye mu Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru baharanira Iterambere ry’Ubuzima (JAHD) bari kongererwa ubumenyi ku bijyanye n’ubuvuzi bufasha, uburyo butangwa n’uruhare rw’umuryango mu kwita ku barwayi bafite indwara zidakira.

Abategura iyi gahunda bavuga ko ubuvuzi bufasha bukwiye gutangwa mu buryo bwita ku murwayi muri rusange, bukibanda ku kugabanya ububabare n’ibindi bimenyetso by’indwara, ndetse no gufasha umurwayi n’umuryango we guhangana n’ingaruka z’indwara.
Gutangira ubu buvuzi aho umurwayi atuye kandi bigamije kongera uruhare rw’umuryango, kuko abarwayi bafite indwara zidakira akenshi bakenera ubufasha bwa buri munsi bw’ababegereye.
Ni gahunda kandi igamije guteza imbere ubufatanye hagati y’abaturage n’inzego z’ubuzima, kugira ngo abarwayi bafite indwara zikomeye bahabwe ubufasha bwuzuye, bububaha kandi butangwa mu buryo burangwa n’impuhwe.
RBC, UGHE na EMMS International bashimangira ko kugira ngo ubu buvuzi bugere ku babukeneye, hakenewe ubufatanye bw’inzego z’ubuzima, imiryango, abaturage ndetse n’abanyamakuru bafite uruhare runini mu kugeza amakuru yizewe ku baturage.
Abanyamakuru ba JAHD basabwa gukoresha ubumenyi bahabwa mu gukangurira abaturage kumenya ko umuntu ufite indwara idakira adakwiye guhabwa ubuvuzi bw’indwara gusa, ahubwo ko akeneye n’ubufasha bugamije kugabanya ububabare, kumufasha kubaho neza no gushyigikira umuryango umwitaho.
Iyi gahunda iri mu murongo wo guteza imbere serivisi z’ubuzima zibanda ku muntu, aho umurwayi n’umuryango we bashyirwa ku isonga mu igenamigambi no gutanga ubuvuzi.
@Rebero.rw
