Myugariro w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Manzi Thierry, yatandukanye na Al Ahly Tripoli yo muri Libya nyuma y’imyaka itatu yari amaze akinira iyi kipe.
Al Ahly Tripoli yatangaje ubutumwa bwo gusezera no gushimira Manzi Thierry ku mugoroba wo ku wa 20 Kanama 2026, buhamya ko uyu mukinnyi atakiri mu muryango w’iyi kipe.
Manzi yari amaze imyaka itatu muri Al Ahly Tripoli, aho yari umwe mu bakinnyi bagize uruhare mu rugendo rw’iyi kipe mu marushanwa atandukanye yo muri Libya.
Mu bihe azibukirwaho cyane muri iyi kipe harimo Ukuboza 2025, ubwo yafashaga Al Ahly Tripoli kwegukana Igikombe cya Libya Cup. Icyo gihe Al Ahly Tripoli yatsinze Al Ahli Benghazi ibitego 3–0, ihita yegukana iki gikombe.

Gutandukana kwa Manzi na Al Ahly Tripoli bibaye nyuma y’uko iyi kipe iheruka gusinyisha Umurundi Girumugisha Jean Claude, mu rwego rwo gukomeza kwiyubaka no gutegura umwaka mushya w’imikino.
Manzi Thierry, usanzwe ari umukinnyi w’Amavubi, ubu ari mu bakinnyi b’Abanyarwanda bakina hanze y’igihugu, aho amaso azaba ahanzwe ku ikipe azerekezamo nyuma yo gusoza urugendo rwe muri Al Ahly Tripoli.
Mu myaka itatu yamaze muri Libya, Manzi yabashije gutwara Igikombe cya Libya Cup, umusaruro uzasigara mu mateka y’urugendo rwe muri Al Ahly Tripoli.
@Rebero.rw
