Umuraperi w’Umunyamerika The Game, wamamaye mu ndirimbo zirimo Hate It or Love It, yatunguye umukobwa we California Taylor ku isabukuru y’amavuko y’imyaka 16, amuha impano y’akataraboneka.
Uyu muraperi yahaye umukobwa we imodoka nshya yo mu bwoko bwa Mercedes-Maybach GLS 600 SUV, imodoka iri mu zihenze kandi zihenze cyane mu bwoko bwa Mercedes-Maybach.
Iyi modoka yatanzwe nk’impano y’isabukuru ivugwa ko ifite agaciro ka hafi 300,000 by’amadolari ya Amerika, ni ukuvuga hafi miliyoni 442 Frw.

The Game yashimangiye ko umukobwa we akwiye ibirenze iyo modoka, avuga ko impano yamuhaye ari uburyo bwo kumwereka agaciro afite no kumwibutsa ko ari umuntu w’ingenzi kuri we.
Uyu muraperi kandi yashyize hanze amashusho agaragaza uburyo yatunguye umukobwa we, mu gihe yizihizaga isabukuru ye y’imyaka 16.
Impano ya The Game yongeye kugaragaza uburyo bamwe mu byamamare bakoresha ubutunzi bafite mu kwizihiza iminsi mikuru y’abagize imiryango yabo, cyane cyane abana babo.
The Game, amazina ye asanzwe ari Jayceon Terrell Taylor, ni umwe mu baraperi bamamaye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba yaramenyekanye cyane kuva mu ntangiriro z’imyaka ya 2000.
@Rebero.rw
