Imikino yose yarangiye neza ariko gusimbuka uburyo bwo kwitoza nibwo bugora amakipe amwe namwe ariko iki ntabwo ari ikibazo
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 15 Gashyantare 2025, nibwo habaye shampiyona y’imikino ngororamubiri mu bice bitandukanye byiri shyirahamwe, birimo kwiruka ku maguru mu birerebire no mu bigufi kandi hanakinwe imikino yo gutera imihunda,ingasire no gutera intosho.
Iyi mikino ikaba yitabiriwe na makipe atandukaniye kuko yose hamwe ni 12 Aho buri kipe iba igomba kuba ifite abakobwa na bahungu ayo makipe akabari Sina Gerard, APR, Police, UR Huye ,Rutsiro, Nyaruguru, Nyamasheke, Ishuri rya Taba,G St Aloyse,Vision Jennessse Nouvelle.
Muri iyi shampiyona ikipe ifashwa na Sina Gerard niyo yashize izindi kipe mu byiciro byose haba mu cyiciro cya bana ndetse no mu cyiciro cy’abakuru.
Abakinnyi bitwaye neza muri iyi shampiyona bakaba bahawe imidari murwego rwo kubashimira no kubatera akanyabugabo kugirango barusheho kwitwara neza no muyandi marushanwa.

Ikipe ya Sina Gerard yarushize izindi kubera ko bitoreza mu misozi ya Rulindo kandi bakagezwaho byose bituma bitoza neza
Umutoza usanzwe utoza ikipe ya Sina Gerard Kanyabugoyi Anicet avuga ko kubera uburyo abakinnyi babayeho bituma bakora imyitozo neza kandi kugihe bikaba aribyo byatumye bitwara neza.
Agira ati: “Nk’ abakinnyi Florance Niyonkuru ndetse n’ Uwitonze Claire kuba barikwitwara neza ari uburyo babayeho kubera ko Sina Gerard abaha ibyibanze byose bituma bitwara neza kandi ko bakomeje gushaka n’izindi mpano kugira ngo Ikipe ya Sina Gerard ibe yuzuye impamde zose”.

Uyu mukino usaba kuwitondera kugira ngo ugerweho kuko bisaba guhora mu myitozo utitoza ugiye mu irushanwa
Umunyamabanga w’ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri Jean Paul Niyintunze yashimiye abakinnyi bose muri rusange kuba bitabiriye shampiyona abasaba gukomeza gukora imyitozo kugirango bazarusheho kwitwara neza mu mikino itaha.
Agira ati:”Ubu tugiye gutegura isiganwa rya Marato y’amahoro igomba kuba taliki 8/6/2025 nyuma yayo tukaba aribwo tuzongera gutegura indi shampiyona“.
Abakinyyi bose bitabiriye shampiyona baturutse mu bice bitandukanye by’Igihugu kandi bagera ku 120 harimo abakobwa n’abahungu mubyiciro byose.

Abitwaye neza barushije abandi bahawe imidali kandi basabwa gukomeza kurushaho kwitawra nezabiruseho

Umenya bitewe naho iyi mikino ibera kubera ibikorwa remezo byiza bizatuma abakinnyi bazitwara neza

Kujugunya Intosho byakozwe n’abahanga aho barushanwaga kuyitera kure
@REBERO.RW
