Abakinnyi n'abaturage b'umurenge wa Gihundwe berekana ibikombe byose batwaye
Abaturage b’umurenge wa Gihundwe mu karere ka Rusizi bari mu byishimo bidasanzwe nyuma y’aho ikipe yabo y’umupira w’amaguru yegukanye igikombe cy’umurenge Kagame cup,itsinze ku mukino wa nyuma mukeba wayo w’murenge wa Kamembe kuri penalite 5-4, nyuma yo kunganya 0-0 mu minota 90 y’umukino, ikaba iciye agahingo ko gutwara igikombe idatsinzwe na rimwe.
Ni umukino wabaye ku cyumweru tariki ya 16.2.2025 urimo ishyaka ryinshi cyane nubwo imvura yabaye nk’iwurogoya ariko ntibyawubuza gukomeza,cyane cyane ko mbere yaho wari wagaragayemo imihigo myinshi ku mpande zombi, waranashyizwemo ingufu nyinshi ku bafatanyabikorwa b’impande zombi,bigaragara ko abaturage b’iyi mirenge yombi igize umujyi wa Rusizi bari bawutegereje.
Ikindi cyawuhaga ingufu nyinshi,ni uko muri ¼ cy’irangiza,Gihundwe n’ubundi yari yatsinze Kamembe 2-1, Kamembe izamukira ku makipe yatsinzwe byoroheje,igera ku mukino wa nyuma,ikaba itashakaga ko Gihundwe iyisubira imbere y’abanyamujyi benshi b’imirenge yombi, Gihundwe na yo igashaka kugumana ijabo ryayo,iyisubira.
Iryo shyaka ryanabanje mu magambo, yanagaragaraga mu bitangazamakuru binyuranye,ni ryo ryaryoshyaga uwo mukino warebwe n’imbaga y’abarenga 5000 n’abayobozi banyuranye muri aka karere, birangira Gihundwe isubiriye kamembe,bimwe bita ‘ Kabiri mu rugo rw’umugabo.’

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Habimana Alfred ( wambaye indorerwamo) ashyikiriza ikipe y’umurenge wa Kamembe igikombe
Niyonzima Japhet, umukinnyi w’ikipe ya Gihundwe, ati’’ Ni umukino twateguye bihagije,udutwara imbaraga nyinshi z’umubiri n’iz’ubwonko,ku buryo gutsinda Kamembe byari ihame nubwo twari tuzi neza ko bitoroshye,ariko kuba twaranabatsinze muri ¼ byaduhaga imbaraga zo kongera kubatsinda. Tubigezeho,turishimye cyane.’’
Kapiteni wayo,Niyobuhungiro Jackson, yijeje abanyarusizi ko bagiye kubashimisha birenze bazana igikombe cyo ku rwego rw’igihugu kuko ari yo ntego bafite.
Ati’’ Uyu munezerio mwabonye ni intangiriro, intego ni igikombe cyo ku rwego rw’igihugu, nta kipe n’imwe izaduhagarara imbere. Turashimira cyane umukuru w’igihugu Paul Kagame wemeye ko iyi mikino ibaho kuko ishimisha abaturage cyane pe, byagaragariye hano ukuntu bishimye. Abanyarusizi bose batujye inyuma,badushyigikire,ibindi bazabitubaze.’’
Byashimangiwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gihundwe,Iyakaremye Jean Pierre, wagize ati’’ Iyi nsinzi iraturyoheye cyane. Twarayiharaniye kuva mu ntangiriro kugeza ku musozo. Nyituye abaturage bose b’umurenge wa Gihundwe,kuko tuhageze kubera ubufatanye no kudushyigikira bigaragara.’’

Gitifu w’umurenge wa Gihundwe Iyakaremye Jean Pierre aha inama abakinnyi nyuma y’igice cya mbere cy’umukino
Yongeyeho ati’’ Abandi nyituye ni abafatanyabikorwa bose b’umurenge batubaye hafi mu buryo bwose kugeza ku ndunduro natwe ntitubatenguhe. Nkanayitura abakinnyi bose bitanze ngo igerweho, baduhe ibyishimo dufite uyu munsi. Twatangiye dutsinda ikipe ya Nkombo yari ifite igikombe,turazamuka kugeza tugitwaye.’’
Yavuze ko bayikesha gutegura neza imikino yose, na we ashimira umukuru w’igihugu Paul Kagame watumye iyi mikino yongera ibyishimo mu baturage ibaho,yizeza ko intego y’abaturage b’umurenge wa Gihundwe ari ukuzana igikombe cyo ku rwego rw’igihugu.
Ati’’ Nta kipe n’imwe muri iki gihugu izadutsinda kuko intego yacu ni ugutwara iki gikombe. Abaturage bakomeze batube inyuma, badushyigikire,ibindi akazi ni ibyacu.’’
Si abakinnyi bonyine bari bishimye kuko n’abaturage basanzwe, batari n’abo muri iyi mirenge yakinnye,bagaragazaga ibyishimo baterwa n’iyi mikino.
Kankindi Consolée waturutse mu murenge wa Mururu ati’’ Iyi mikino ni myiza cyane izana ubusabane bugaragara mu baturage namwe murabibona. Ntihishimye gusa abanyagihundwe batwaye igikombe, n’ab’indi mirenge hafi ya yose y’aka karere barahari nkandi barishimiye.
Ituma twongera kubonana n’abo tutaherukanaga,tugasabana,tukishima,tukishimira imiyoborere myiza irangajwe imbere na perezida Kagame,n’impano z’urubyiruko zikigaragaza,tukanezerwa.’’
Umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Rusizi, Habimana Alfred,yavuze ko iri rishanwa ryitiriwe umukuru w’igihugu rihuza imirenge,ari isoko y’imiyoborere myiza,idaheza,iha umunyarwanda wese agaciro.

Umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Rusizi Habimana Alfred ashimira abaturage b’aka karere uburyo bitabiriye iyi mikino
Ati’’Turabanza gushimira Nyakubahwa perezida wa Repubulika imiyoborere ye myiza yimakaza umuturage ku isonga,agatuma umunezero nk’uyu tubona kuri iyi sitade ubaho. Twashimye uburyo iyi mikino abaturage bayitabiriye,bayishyiramo imbaraga zidasanzwe, abafatanyabikorwa b’imirenge,cyane cyane abikorera, bagaragaza ko bayishyigikiye, kugeza kuri uyu mukino wa nyuma.’’
Yakomeje ati’’ Umukino wa nyuma urabaye ikipe y’umurenge wa Gihundwe mu bagabo ni yo izaserukira akarere nyuma yo gutsinda Kamembe kuri penalite 5-4. Turasaba abaturage b’akarere ka Rusizi bose kuyiba inyuma kugeza ku gikombe cyo ku rwego rw’igihugu igitwaye .Twese turabyizeye,turanayishyigikiye cyane.’’
Yashimiye abaturage b’akarere ka Rusizi agaciro bahaye aya marushanwa,haba mu kuyitabira no kuyashyigikira, abasaba gukomeza kuyashyigikira kuko bagiye gukomereza ku rwego rw’intara amarushanwa akazakomeza kugeza ku rw’igihugu, abazaserukira akarere bose mu mikino inyuranye bakazaserukana ishema n’isheja, bakazakomeza kuzanira akanyamuneza aka karere ka Rusizi kose.

Abayobozi banyuranye bigaragara ko bashishikajwe n’umikino
Aya marushanwa yatangiye ku wa 10 Mutarama,2025. Umurenge wa Gihundwe ugeze ku gikombe warabanje gutsinda uwa Nkombo wari ugifite ubushize ibitego 2-0, ukurikizaho Nkungu 4-0, utsinda Kamembe 2-1, utsinda uwa Muganza kuri penalite 3-1, umukino warangiye ari 0-0, ukaba wikuje uwa Kamembe uwutsinda kuri penalite 5-4, umukino warangiye ari 0-0.
Uretse uyu, hanabaye indi mikino,aho abagore ba Rwimbogo batwaye igikombe, batsinze aba Nkanka 2-0, haba n’imikino ngororamubiri, iya gakondo nko kubuguza n’indi, yose abatsinze bahabwa imidari n’ibikombe,bakazaserukira aka karere mu cyiciro gikurikiyeho.

Umunezero mwinshi mu baturage b’umurenge wa Gihundwe

Bahize gutwara n’icyo ku rwego rw’igihugu

Pénalités zari ziryoheye ijisho

Abakinnyi b’umurenge wa Gihundwe ( bambaye umuhondo n’umukara) n’aba Kamembe mbere y’umukino
@Rebero.rw
