Iby'agaciro ka 3.454.450frws ni byo byakusanyijwe
Abaturage b’umurenge wa Nzahaha mu karere ka Rusizi barashima umusaruro wavuye mu giterane mpuzamadini n’amatorero abarurirwa muri uwo murenge, uretse gushima Imana ibyo yakoreye abanyarwanda muri iyi myaka 30 itambutse,ubusabane no kwishimira ibyo yabashoboje kugeraho,banaremeye abatishoboye amabati, ibiribwa n’imyambaro, byose by’agaciro k’amafaranga 3.454.450.
Umuyobozi w’impuzamadini n’amatorero ukorera mu murenge wa Nzahaha,Rév.past . Nsengiyumva Etienne yabwiye Rebero.rw,ko amadini n’amatorero yose uko ari 7 yacyitabiriye,mu ntego iboneka muri zaburi ya 126:3 igira iti” Uwiteka yadukoreye ibikomeye natwe turishimye.”

Uhagarariye impuzamadini n’amatorero mu murenge wa Nzahaha,Rév.past. Nsengiyumva Etienne avuga ko umusaruro uvamo urenze kure uwo batekerezaga
Ati’’Iri jambo ryo muri Bibiliya ryari rigendanye n’intego yacu yo gushima Imana ku bw’ibyiza byose yadukoreye kuva igihugu cyabohorwa kugeza ubu. Hari hanagamijwe ubusabane, kwishimira ko twejeje neza, abenshi bafite ibyo barya bihagije,ariko harimo no kuremera abatabifite, ahabonetse amabati 100, ibiribwa bizahabwa imirayngo 25 idafite icyo irya, igitenge kizahabwa umugore wabyaye abana 3 icyarimwe utishoboye, n’ibindi.’’
Yashimiye abitanze bose ngo abo batagize icyo bafite bakibone, nabo bashimire Imana, anishimira ko uretse ubwitabire bwiyongereye ugereranije n’imyaka yatambutse, n’ ibyo gufasha byiyongereyeho amafaranga hafi 1.000.000 yose ugereranije n’umwaka ushize, bigaragaza uburyo abaturage bashishikariye gufasha bagenzi babo bakiri hasi mu iterambere,ngo bazamukane.
Uyu musaruro wanishimiwe n’abacyitabiriye,mu madini n’amatorero atandukanye
Nteziryayo Daniel wo muri kiliziya gatolika,yishimiye ubu busabane bw’amadini n’amatorero n’umusaruro uvamo, byerekana ko abishyize hamwe nta kibananaira.

Buri wese yari anezerewe
Ati: “Biragoye ko abagatolika baterana bonyine bakabona ibintu by’agaciro kangana kuriya bifasha bagenzi babo batishoboye. Ariko twishyize hamwe,mu bumwe bwacu nk’amadini n’amatirero akorera muri uyu murenge, twabashije gukusanya buriya bushobozi, buri wese mu bwitange bwe, tubonera bagenzi bacu batishoboye icyo barya,imyambaro n’isakaro. Byaranshimishije cyane.’’
Mugenzi we, Rév.past. Nzayisaba Naphtal avuga ko,ubusanzwe igiterane nk’iki ari ngarukamwaka, kikaba nyuma ya saa sita umunsi umwe bahitamo mu ntangiriro z’umwaka.
Bifuje ko cyaba nibura kabiri mu mwaka ngo n’abafashwa babe benshi, basanga harimo izindi mbogamizi,ariko ko bifuza ko n’iryo rimwe mu mwaka cyajya gitangira mu gitondo kikageza nimugoroba ,kuko hari benshi baba bagikeneye kwitanga,amasaha akabagonga.

Bifuje ko cyajya gitangira mugitondo kugira ngo ibyateguwe byose birusheho kugenda neza
Ati’’ Twsabye rwose ko nubwo cyaba rimwe mu mwaka, umunsi cyabaye cyajya gitangira mugitondo,abantu bagahabwa umwanya uhagije wo kuremera bagenzi babo,kuko kiba nimugoroba, amakorali arenga 20 aba yatumiwe yaririmba, n’ijambo ry’Imana rikigishwa, buhita bwira abaremera bagenzi babo bakibishaka. Gutangira kare byafasha ko buri wese yinigura akagaragaza atihuta icyo afashije abatishoboye, byarushaho kwiyongera n’abafashwa bakaba benshi.’’
Umunyambanga nshingwa bikorwa w’umurenge wa Nzahaha, Niyibizi Jean de Dieu, yavuze ko icyashimishije muri iki giterane ari ukuba harifujwe ko cyajya gitangira kare byakongera umusaruro uboneka, ariko cyane cyane ko abanyanzahaha baba ahandi na bo bagaragaje ko bifuza kuzajya bakizamo.
Ku byo Imana yabahaye aho bagiye guhaha hirya no hino mu gihugu no hanze yacyo , bakagira icyo bahaho bagenzi babo basigaye batagize ayo mahirwe.
Yanavuze ko habonetse amabati 100, bateganyije kubakira imiryango 4 itishoboye,bahereye hasi bakazamura inzu yose, buri nzu ikeneye amabati 30, avuga ko ayo 20 asigaye azaboneka,kuko hari abavuga ko nab o bazatanga umusanzu wabo,akaba yabonekamo.

Akanyamuneza ka Gitifu w’umurenge wa Nzahaha, Niyibizi Jean de Dieu nyuma y’ibyo yiboneraga bikorwa n’abaturage ayoboye,babikorera bagenzi babo batishoboye
Ati’’ Bizadufasha, hamwe n’imiganda y’abaturage kubakira iyo miryango 4,buri wese inzu y’amabati 30,urumva ko ari intambwe ikomeye cyane izaba itewe n’abaturage babonera bagenzi babo aho baba.’’
Yanashimwe ko habonetse ibiribwa byinshi bizafasha iriya miryango 25,hakazanashakwa uburyo ayabonetse n’ay’abandi bavuga ko badashaka gusigara inyuma mu gufasha bagenzi babo bazatanga , azatangira mituweli y’umwaka utaha abarenga 100 bo mu miryango itabasha kuyibona,no kuba umubyeyi wabyaye abana 3,utari ufite icyo yambara na we ubwe yaratekerejweho,byose akabishimira abaturage babikoze.
Anashimira perezida Kagame utuma gahunda nk’izi zose zibaho kubera umutekano n’imiyoborere myiza,kuko aho bitari n’ibi bindi bitajya bihashoboka.
Ati’’ Turashimira cyane umukuru w’igihugu,Paul Kagame,utuma ibi byose bigerwaho kubera umutekano n’imiyoborere myiza ye Mu byo twishimiye muri iki giterane hakabamo ko twanongeye kumwitorera ngo akomeze atuyobore kuko inama zitandukanye agira abanyarwanda ari wo musingi w’ibi byose bigerwaho.’’

Amakorali yari yakereye kwizihiza icyo giterane
Yanishimiye uburyo umusaruro wabonetse mu baturage b’uyu murenge basanzwe bazwiho gukora cyane, abasaba kongera uwo musaruro bishoboka muri iki gihembwe cy’ihinga kigiye gukurikiraho,banakomeza kuzirikana bagenzi babo bagifite ubukene ,kugira ngo babe umwe bose banabona ikibatungira imiryango.
Umurenge wa Nzahaha utuwe n’abaturage barenga 32.000,bazwiho gukunda umurimo,baniteza imbere bifatika bashingiye ku buhinzi n’ubworozi.
Hakanaba ariko bamwe muri bo batagira imirima bahinga n’aho bakororera agatungo,baba bakeneye imbaraga za bagenzi babo ngo babashe na bo kubaho no kubeshaho imiryango yabo. Igiterane nk’iki kikaba ari kimwe mu bisubizo bahisemo,bakavuga ko intego zacyo zigerwaho kurusha uko babitekerezaga mbere.

Habayeho umwanya wo gutura ibyo bejeje no gusangira nabarumbije

Imbaga y’abaturage yari yacyitabiriye

Abayobozi banyuranye bitabiriye iki giterane
@Rebero.rw

Imana IHABWE ICYUBAHIRO!
Ni inshingano z’abakristo kugira uruhare mu gukemura ibibazo bibangamiye abaturage.