Nsengimana Pascal w’imyaka 46,wo mu mudugudu wa Kabuga,akagari ka Karengera,umurenge wa Kirimbi,akarere ka Nyamasheke,yapfuye urw’amayobera ubwo yari aragiye inka mu gihuru akabwira uwo bari baragiranye ko yumva mu nda hamurya cyane, mu kanya aba arapfuye.
Umugore we bari bafitanye abana 9 barimo uruhinja rw’amezi 6,witwa Uwamahoro Pascasie,yabwiye Rebero.rw,ko ku wa 2 tariki ya 4 Werurwe,2025,yari muri santere y’ubucuruzi ya Mukoto,ataha bwije ariko yanyoye inzoga,yasinze bitari cyane, ageze mu nzira agwa ku mukingo agwira urubavu, ageze mu rugo amubwira ko yagwiriye urubavu, yumva rumurya ariko bitari cyane.
Ati’Bwakeye hari uza kuduterera umucanga inzu turimo twubakiwe n’umushinga uterwa inkunga na Compasssion international,aramufasha,uwo munsi urira. Ku wa kane mugitondo,tariki ya 6 Werurwe aramuka ambwira ko yumva mu nda hamurya bitari cyane, ajya kuragira inka dufite Leta yaduhaye muri girinka,umuturanyi na we amuha indi amushorerera azijyana ari 2.’’

Avuga ko yageze mu kigunda aho yari aziragiye, zirishiriza mu gihuru na wa muturanyi araza bararagirana,hashize akanya baragiye amubwira ko mu nda yumva hamurya cyane.
Ati: “Akibivuga abana bacu barahanyuze bajya kwiga, uwo muturanyi arabahamagara,ababwira ko se avuga ko yumva mu nda hamurya cyane,ntibaba bakigiye kwiga baragaruka barabimbwira kuko nari mvuye gusenga, mbasanga aho bari baragiye,nsanga aryamye aho mu gihuru,ambwira ko ababara cyane mu nda, nta kindi turavugana ahita ashiramo umwuka.’’
Avuga ko akeka ko umugabo we yaba yararozwe kuko mbere nta burwayi yatakaga,ko umurambo we wahise ujyanwa mu bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzuma ariko icyarivuyemo umuryango ukaba utakimenyeshejwe,akifuza ko wakimeneshwa ukava mu rujijo.
Anasaba ubuyobozi kumuha ubufashwa bwatuma abasha kurera aba bana 9 asigaranye wenyine nta n’ikibatuga afite kuko bombi bari basanzwe batunzwe no guca inshuro, bacungiraga kuri iyo nka ya girinka gusa, kubabonera mituweli, amafaranga n’ibikoresho by’ishuri na byo akaba atabishobora.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kirimbi, Habimana Innocent, yihanganishije uyu muryango, anasaba abaturage kwirinda kuvuga byinshi kuri uru rupfu bavuga ngo ni amarozi,bakwiye gutegereza ikizava mu isuzuma rya muganga,kugira ngo urujijo ruveho.

Kubyerekeranye n’ubufasha umugore wa nyakwigendera asaba, ati’’ Turamusaba gukomeza kwita kuri iyo nka yahawe akayibyaza umusaruro wamufasha, ariko tunafite abafatanyabikorwa banyuranye,igihe byaba ngombwa twabiyambaza bakamufasha kubona mituweli n’ibifasha abo bana kwiga kuko abana bangana batyo,asigaye wenyine,nta bushobozi bundi afite tuzi natwe ko bigoye.’’
Yanasabye abaturage kugira umuco wo guhora bisuzumisha ngo barebe uko ubuzima bwabo buhagaze, kuko umuntu ashobora kuba agenda yibwira ko ari muzima,hari indwara afite atazi,ikaba yamuhitanira aho ari hose,umwanya uwo ari wo wose.
@Rebero.rw

Birakaze pe!