Kuri iki cyumweru mu cyanya cy’inganda masoro habaye irushanwa ry’umukino wa Kung- Fu Wushu ahahuriye amakipe yaturutse mu gihugu ndetse n’amakipe yaturutse mu karere harimo Kenya Tanzaniya ndetse na Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.
Kwibuka muri Kung-Fu Wushu byabimburiwe n’igikorwa cyo gusura urwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro kuwa gatandatu tariki ya 14 Kamena 2025 aho basobanuriwe byinshi kuri urwo rwibutso, ndetse batemberezwa ibice birugize aho basoje bashyiraho indabyo no kunamira abaharuhukiye.
Ubwo irushanwa ryatangiraga umuyobozi wa Kung-Fu Wushu mu Rwanda Bwana Ishimwe Valens yashimiye abanyamuryango ba Kung-Fu Wushu bagize amakipe 31 bari kumwe n’abashyiztsi baturutse mu karere twafatanyije kwibuka abacu barimo abarimu, abakinnyi,abakunzi ba sport muri rusange bari bafite impano yo guteza imbere umukino wa sport mu Rwanda, kuko bavukijwe ubuzima bazize uko bavutse.

Nyuma y’ijambo ry’umuyobozi wa Kung-Fu Wushu hakurikiyeho umwanya wo kunamira abo bazize uko bavutse bafata umunota wo kubibuka ndetse no kubaha icyubahiro mbere yuko irushanwa nyirizina ritangira rihuza ayo makipe 31 yo mu Rwanda ndetse nayaturutse mu bihugu duturanye.
Imikino yakinnywe ni Tawulu ijyanye no kwiyerekana hamwe na Sanda mu byiciro byose kuko harimo abatoya ndetse n’abakuru, akaba ari imikino yakurikiwe n’abakozi muri Ambassade ya Chine mu Rwanda hamwe n’umuyobozi wungirije wa kabili ushinzwe ama Federation muri Komite Olimpike mu Rwanda.
Umuyobozi wa Kung-Fu Wushu mu Rwanda Ishimwe Valensyashimiye abitariye irushanwa cyane cyane abaturutse hanze y’u Rwanda muri Kenya, Tanzaniya na Repubulika iharanira demokarasi ya Congo ubwitange bagize mu minsi bamaze mu Rwanda no kuba baremeye kuza kwifatanya mu kwibuka ku nshuro ya 31.

Agira ati: “Yatangiye ashimira abaturutse hanze y’u Rwanda, avuga ko iyo irushanwa rikorwa biba atari ukurushanwa ubutwari ahubwo biciye muri Sport kuko ari ururimi ruruta izindi zose mu kwigisha amahoro ubumwe n’ubwiyunge kandi sport idufasha kuduhuza tukaba umwe, bityo rero twibuke twiyuba”.
Vice President wa Komite Olimpike nawe yagarutse ku kwibuka abari abakinnyi, abatoza ndetse n’abakunzi ba Kung-Fu Wushu bazize uko bavutse ko kubibuka ari ukubaha agaciro ndetse no kuzirikana aho bagejeje umukino kubera uruhare rwawo mu kuwukundisha abawukina ubu ngubu.

Agira ati: “Ndashimira buri wese witabiriye iki gikorwa cyo kwibuka cyakozwe na Kung-Fu Wushu cyane cyane inshuti zacu zo mu karere zitabiriye ubutumire, kandi ndashimira abakinnyi bacu mwitwaye neza ariko mbasaba kurangwa n’indangagaciro zituranga uko ari eshatu arizo urukundo,kubaha no guhatana”.
Irushanwa ryasojwe hatangwa ibihembo aho ikipe y’u Rwanda yegukanye igikombe n’imidali ikipe ya kabiri ikaba yarabaye ikipe yaturutse muri Kenya, naho uko bagiye barushanwa mu byiciro bitandukanye mukaba mubisanga munsi



@Rebero.rw
