Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yamaganye amakuru avuga ko ingabo z’iki gihugu zagize uruhare mu bwicanyi bwabereye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Ku wa mbere, Kagame waganiriye n’ingabo n’abapolisi mu kigo cy’amahugurwa kiri Gabiro mu burasirazuba bw’u Rwanda, yagize ati: “Ubugizi bwa nabi bwo mu burasirazuba bwa Kongo bwakozwe na FDLR, imitwe yitwara gisirikare ya leta ya Congo, Wazalendo, n’ingabo za Kongo.“

Aya magambo akurikira raporo zakozwe mu ntangiriro z’uku kwezi n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku burenganzira bwa muntu n’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu uhuza ingabo z’u Rwanda (RDF) n’ubwicanyi bw’abasivili mu burasirazuba bwa Kongo.
Kagame yagize ati: “Muribuka abacanshuro n’abandi banyuze mu Rwanda, baherekejwe ngo basubire iwabo mu amahoro? Iyo yari RDF. Iyo RDF iza kuba yica, bari kubica.”
Ati: “None, bakurahe uburyo bwo gushinja RDF amarorerwa mu burasirazuba bwa Kongo babikura hehe?”
Muri Mutarama, abacanshuro barenga 200 b’Abanyaburayi, bivugwa ko barwanaga n’ingabo za Kongo mu ntambara yo kurwanya inyeshyamba za M23, boherejwe mu bihugu bakomokamo banyuze mu Rwanda ruturanye na DRC.

Itsinda ry’abarwanyi 280 bari barishyize mu kigo cy’umuryango w’abibumbye (MONUSCO) muri Kongo kugira ngo bakingirwe nyuma yo gufata umujyi ukomeye wa Goma na M23.
Avuga kuri Mozambique, Repubulika ya Centrafrique, na Sudani y’Amajyepfo, aho ingabo z’u Rwanda zoherejwe, Kagame yavuze ko u Rwanda rutarwana n’ibindi bihugu ariko, abisabwe, rushyigikira abafite ibibazo by’umutekano.
Ati: “Ntabwo dutangiza intambara ku muntu uwo ari we wese; dusubiza gusa iyo habaye intambara yo kuturwanya. Iri ni ryo hame; ni imyitwarire y’u Rwanda na RDF. Ahubwo, twitabiriye guhamagarira ubufasha bw’abakeneye umutekano. Turabashyigikira kandi dukorana nabo kugira ngo nabo bakemure ibibazo byabo“.
Mu cyumweru gishize, raporo yakozwe na Human Rights Watch yavuze ko ingabo z’u Rwanda zagize uruhare mu bikorwa by’inyeshyamba za M23 aho abantu barenga 140 biciwe mu burasirazuba bwa Kongo muri Nyakanga.
Raporo ivuga ko ubwo bwicanyi bwabereye mu midugudu nibura 14 no mu buhinzi hafi ya Parike y’igihugu ya Virunga, mu burasirazuba bwa Kongo, hagati ya 10 na 30 Nyakanga.
Loni, Kinshasa, n’abandi barashinja u Rwanda ruturanye gushyigikira M23, U Rwanda rukabihakana.
@Rebero.rw
