Rugezi iwabo w’imisambi ni mukibaya cyagaragaje umusaruro m’urugamba rwo kurengera inyoni y’umusambi mu Rwanda igihe hafatwaga ingamba zo kurengera zimwe mu nyoni zari zigiye gucika kubera kororerwa mu ngo za baturage

Impuguke mu kurengera urusobe rw’ibinyabuzima zivuga ko hakwiye imbaraga mu kurengera inyamaswa zishobora gucika burundu kubera ibikorwa by’abantu.
Izo nyamaswa zirimo inyoni zo mu bwoko bw’imisambi isigaye ari micyeya cyane mu Rwanda ndetse no mu karare.
Umuryango Rwanda Wildlife Conservation Association (RWCA) wihaye intego yo kurengera inyamaswa z’agasozi, uvuga ko byihutirwa cyane kurengera izi nyoni hitabwa cyane ku kurinda ibyanya zisanzuramo.
Igishanga cya Rugezi kiri mu karere ka Burera, mu majyaruguru y’u Rwanda, ni hamwe mu hantu mbarwa hakiboneka imisambi, uyu muryango ukaba uharanira ko ibikorwa bya muntu bikivogera birangira.

Kuri ubu muri iki gishanga harabarirwa imisambi 351, ivuye kuri 289 yari ihari mu mwaka wa 2024, nkuko imibare y’ibarura umuryango RWCA watangaje mu kwezi gushize ibigaragaza.
@REBERO.RW
