Mbere yo kubahemba abayobozi babanje gutaha ku mugaragaro imodoka ya Koperative
Koperative Imbanzabigwi Muhinzi w’umuceri Nyakabuye ( KOIMUNYA) iwuhinga mu mirenge ya Nyakabuye na Muganza mu karere ka Rusizi,ni yo yahaweigikombe cy’ubudashyikirwa ku rwego rw’aka karere mu makoperative 612,ubuyobozi bukavuga ko bwayisanzemo byinshi by’indashyikirwa byatumye ihiga andi umwaka ushize.
Byabaye kuri uyu wa kane,tariki ya 21 Ugushyingo,2024 ubwo muri aka karere hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’amakoperative,amwe agaragaza ibyo akora,byakurikiwe n’impanuro z’abayobozi no guhemba amakoperative 3 yahize andi,ku isonga KOIMUNYA.
Aganira na Rebero.rw nyuma yo gushyikirizwa igikombe na Sheki y’amafaranga 250.000 y’amanyarwanda, umuyobozi w’iyi koperative,Rév.past. Furahani Samuel,yavuze ko iki gikombe bagikesha gukora cyane, gukorera hamwe,kubahiriza amabwiriza yose ajyanye n’imicungire inoze y’umutungo w’abanyamuryango,guha buri muhinzi ijambo mu bimukorerwa no kwirinda ubwiru mu mikorere.

Umuyobozi w’inama njyanama y’akarere ka Rusizi Dr Uwizeye Odette n’abandi bayobozi nyuma yo gushyikiriza ibihembo KOIMUNYA
Ati’’ Byatumye twigeza ku bifatika birimo gushaka umufatanyabikorwa watwemereye miliyoni 179 zizadufasha kwiteza imbere nk’abanyamuryango, muri izo yaduhaye miliyoni 50 twongeyeho izacu 6 twishatsemo, Leta ikadusonera imisoro ya miliyoni 7 tukabona imodoka igiye kudufasha gutwara umuceri duhinga ikawugeza ku masoko, ikazanakora indi mirimo ibyara inyungu ku banyamuryango kuko n’uzagira ibyago cyangwa ibyiza izifashishwa.’’
Yanavuze ko umwaka ushize barenze gukorera mu karere ka Rusizi gusa, bakagurira ibikorwa mu mujyi wa Kigali, byatumye bahagura ikibanza ubu barimo bubaka inyubako y’igorofa y’agaciro k’arenga miliyoni 60, baranaguze moto y’agaciro ka miliyoni 5 n’igice,ku bufatanye n’uwo mufatanyabikorwa,izafasha ushinzwe ubuhinzi kwegera abanyamuryango vuba.
Ikindi avuga gikomeye ni ubwanikiro 4 n’ubuhunikiro bagiye kubakirwa n’uwo mufatanyabikorwa,buzuzura butwaye arenga miliyoni 100 buzakuraho impungenge z’izuba ryinshi n’imvura igihe babaga basaruye, bakazaba bizeye ko umuceri wabo wanitse neza,wanabitswe neza igihe uzaba utaragurishwa.
Yakomeje ati’’ Twanaguze inyubako y’ubucuruzi mu murenge wa Bugarama, ku mupaka na RDC y’agaciro ka miliyoni 20, y’imiryango 3,buri muryango baduha amafaranga 50.000. Dufite ibiro dukoreramo bijyanye n’igihe by’agaciro ka miliyoni 50 na kantine y’agaciro ka miliyoni 18 dushyiramo umuceri igihe umuhinzi awukeneye,akaza kuwufata akazawishyura yejeje.’’

Abayobozi batandukanye bifatanije n’abanyamakoperativa kwiyizihiza uyu munsi mpuzamahanga
Ikindi avuga kibagira indashyikirwa mu karere kose, ni uko muri ubwo bufatanye basanze abana babo bose bagomba kwiga, ko nta mwana wabo n’umwe utagomba kugenda ajyanye amafaranga y’ishuri, biyemeza gushora buri gihembwe agera kuri miliyoni 25 mu kwishyurira ababyeyi b’abana batayafite,umubyeyi akishyura umusaruro ubonetse.
Byiyongeraho umuryango w’abantu 4 utishoboye bubakiye mu murenge wa Nyakabuye,inzu y’agaciro ka miliyoni zirenga 4,y’amatafari ahiye,irimo amashanyarazi n’amazi mu rugo, ikoze neza, , miliyoni zirenga 18 koperative yashoye mu kugurira amatungo magufi abanyamuryango bayo bose,abatayabonye bakorozanya,abantu 180 bo mu murenge wa Nyakabuye yishyuriye mituweli, kandi ko buri mwaka bazajya batanga amafaranga 250.000 yo kwishyurira mituweli abatishoboye.
Uyu muyobozi avuga ko ibi wongeyeho n’uko umusaruro wabo wavuye kuri toni 1400 mu myaka 3 ishize ubu bakaba bageze kuri toni zirenga 2000 ku mwero ,n’ibindi byinshi,akavuga ko intego bafite uyu mwaka ari ukwigurira indi modoka ibatwarira umusaruro ikanafasha mu bindi, ko bazanakomeza ibindi bikorwa bizabageza no ku budashyikirwa ku rwego rw’igihugu.
Bavuga ko byose babikesha imiyoborere myiza n’impanuro za perezida Kagame bashimira cyane ,umutekano n’umurongo uhamye amakoperative akwiye kugenderaho, ko batazatezuka ku bikorwa bibagira indashyikirwa.

Umuyobozi w’inama njyanama y’akarere ka Rusizi Dr Uwizeye Odette yasabye andi makoperative gukora ingendo shuri akajya kwigira imicungire myiza y’umutungo kuri iyi.
Umuyobozi w’inama Njyanama y’akarere ka Rusizi, Dr Uwizeye Odette, yavuze ko nyuma yo kureba ibi bikorwa byose, bagasanga nta yindi koperative yabigezeho, kuri uyu munsi bayihembye nk’indashyikirwa.
Ati’’ Uretse n’ibyo bavuze abari bahari bose biyumvira,ni koperative ifite ibikorwa byivugira,aho inahemba abantu benshi, ikanakora byinshi mu bumwe,ubufatanye n’imicungire myiza y’umutungo w’abanyamuryango, tugasaba andi makoperative gukora ingendo shuri akajya kuyigiraho.’’
Yaboneyeho gusaba abayobozi b’amakoperative muri aka karere kwirinda akaboko karekare mu mutungo w’abaturage bacunga,ko uzabigerageza bitazamuhira,ashima abakora neza, anabasaba gukomereza aho.
Akarere ka Rusizi kabarirwamo amakoperative 612,agizwe n’abanyamuryango barenga 116.000,bafite imigabane y’arenga miliyani imwe na miliyoni 500. Ubuyobozi bwako bugashimira ikigo cy’igihugu cy’amakoperative cyahagurukiye abashaka kuyazanamo imicungire mibi, asabwa gukorera mu bumwe,birinda amakimbirane n’iheza.
Andi makoperative yahembwe ni Koperative Ejo Heza Muhinzi w’umuceri( KEHMU) na COOPTHE Shagasha.

KEHMU yabaye iya 2

COOPTHE Shagasha yabaye iya 3

Basabwe kujya bagenzura ko umutungo wabo ucunzwe neza
@Rebero.rw
