Abagore bahoze mu ngabo z’Amerika bavuga ko ibisabwa mu myanya yo kurwana mu gisirikare ari bimwe iteka, hatitawe ku gitsina
Abagore bahoze ari abasirikare mu ngabo z’Amerika ntibemeranya n’ibyavuzwe na Minisitiri w’ingabo Pete Hegseth watangaje ko ibisabwa mu mirimo ijyanye no kurwana ku rugamba “bizasubira ku rwego rwo hejuru cyane rwa kigabo”, bavuga ko ibisabwa ari bimwe ku rwego rumwe haba ku bagabo no ku bagore.
Elisa Cardnell, wamaze imyaka 11 ari umusirikare mu ngabo z’Amerika zirwanira mu mazi, yagize ati: “Nta n’umwe muri twe wigeze na rimwe asaba gufatwa mu buryo bwihariye.”

Mu ijambo yagejeje ku bajenerali babarirwa mu magana ku wa kabiri, Minisitiri Hegseth yongeye gusubiramo imyemerere ye ko igisirikare cyashyize ibisabwa ku rwego rwo hasi mu rwego rwo kwakira abagore, ko kubera iyo mpamvu ibyo byashyize abasirikare mu kaga. Yavuze ko amabwiriza mashya ye azagarura ibisabwa bikajya ku rwego rwo hejuru cyane.
Yagize ati: “Niba ibyo bisobanuye ko nta bagore bashoboye imirimo yo kurwana, ubwo bizabe bityo.”
@REBERO.RW
