Abanyamuryango ba Amizero SACCO bishimiye impinduka zazanywe n'ikoranabuhanga.
Abanyamuryango b’ikigo cy’imari’ Amizero SACCO’ cya koperative z’abahinzi b’icyayi ba COOPTHE Mwaga-Gisakura na COOPTHEVIGI barashima serivisi inoze bazaniwe n’ikoranabuhanga, ryabafashije kwihuta mu iterambere no kurengera igihe batakazaga bakimara kuri iyi SACCO.
Aganira na Rebero.com, umuyobozi wayo Uzayisenga Claudine avuga ko mbere abahinzi bakoreraga mu bimina, buri koperative muri izi ifite ikimina cyayo.
Muri 2011ibyo bimina byarihuje bivamo Amizero SACCO igenda yagura amarembo hanajyamo abandi batari abahinzi b’icyayi n’uruganda rujyamo, koperative iraguka.
Ati” Yatangiye iciriritse cyane, nta bitabo bifatika abantu bakoreramo,bakinakoresha amafishi. Inguzanyo ntiyarengaga amafaranga 50.000,basa n’abaguza ubusabusa. SACCO igenda ikura,ubushobozi buza,hagenda hajyaho imirongo migari yo kuyiha ingufu,binagera ku kwiyubakira inyubako yacu bwite dukoreramo.”
Avuga ko muri iyo mirongo migari ari ho hanabayeho gukoresha ikoranabuhanga. Ritaraza abahinzi bakoraga urugendo rurerure bakubita amaguru bajya byanze bikunze kuri SACCO gushaka serivisi,abenshi bakiriza umunsi wose nta kindi bikoreye kubera urwo rugendo rurerure no kuhasanga umurongo munini utegereje, ababaha serivi batayihutisha kubera imikorere ya gakondo.

Umuyobozi wa Amizero SACCO Uzayisenga Claudine ( uwa 3 uturutse I buryo) yemeza ko ikoranabuhanga ryaciye akajagari katerwaga n’imikorere ya gakondo
Ati” Icyari giteye impungenge cyane ni amakosa menshi yashoboraga gukorerwa ku mafishi, arimo kuyibiraho, kubura kw’amafishi amwe ba nyirayo bakahahombera, kuzura kw’ifishi cyangwa ukwezi kurangiye, amakuru amwe ari ku mafishi akimurwa nabi, n’ andi makosa yakorwaga cyangwa yashoboraga gukorwa,bikagira ingaruka zikomeye cyane ku banyamuryango,zirimo kubura amafaranga yabo.
Iyo mikorere iciriritse igatuma abanyamuryango batamenya ibibera ku mafishi yabo akanaha icyuho abakozi cyo gukora amakosa arimo n’ubujura.”
Arakomeza ati” Hagiye hagaragara amakosa yo kwimura amafishi nabi, kugaragaza ko hari abishyuye inguzanyo kandi batarayishyura, n’ibindi byinshi byagiye bituma hari abakozi birukanwa hari amafishi barigishije, nyuma y’igenzura ritanakorwaga neza 100/100 kubera kutagira ikoranabuhanga, bigashyira abanyamuryango mu gihombo gikomeye.”
Ibyo byose n’imikorere irandaga yadindizaga akazi cyane ni yo yatumye bahitamo gukoresha ikoranabuhanga.
Avuga ko ubu, mu ikoranabuhanga imikorere yanoze, umuntu arabona amafaranga ye atiriwe atonda umurongo kuri SACCO, telefoni ikaba ihagije aho umuntu ari hose.

Abanyamuryango ba Amizero SACCO barashimira perezida Kagame aho agejeje igihugu mu ikoranabuhanga.
Anongeraho ko ubu kuguza amafaranga atarenga 200.000 byoroshye cyane,bikorerwa na byo kuri telefoni. Uwagira ikibazo cyayo ahita ayaguza atiriwe yiha rubanda rumwumvira ubusa ngo araruguza.
Ikindi gikomeye cyane ni uko uwahuje konti ye na nimero ya telefoni amenya ibikorerwa kuri konti ye byose. Mu gihe mbere umuntu yashoboraga gutuma umuntu amafaranga akaba yamubikuriza atariyo cyangwa hari uwo baha atari yo yigiriyeyo, uyu munsi cyarakemutse.
Anavuga ko nubwo ikoranabuhanga rikataje,hari abadahita baryumva,ari yo mpamvu uwajyana agatabo kuri SACCO nta kibazo yagira.
Abanyamuryango bagaragaza ibyishimo,bakanashimira byimazeyo umukuru w’igihugu Paul Kagame ku bw’imiyoborere ye myiza ituma byose bigerwaho.
Dushimimana Etienne ati” Ntitwabona uburyo tumushimira kuko aho tuvuye n’aho tugeze itandukaniro rirakomeye cyane.
Ari ukibitsa,kubikuza, kwaka inguzanyo n’ibindi bikorerwa kuri konti, byose bikoreshwa ikoranabuhanga bikanoza imikorere.”
Nyandwi Béatrice na we ati” N’abagore bo mu cyaro ikoranabuhanga muri SACCO ryatugezeho. N’abayobozi bacu muri SACCO turabashimira cyane izi mpinduka zatumye turushaho kwizera umutekano w’amafaranga yacu.

Umucungamutungo wa Amizero SACCO Mutuyimana Alexis asobanura uburyo ikoranabuhanga ryihutishije rikananoza serivisi
Byose biva ku miyoborere myiza irangajwe imbere na perezida Kagame.”
Amizero SACCO ifite abanyamuryango barenga 5000.
Umuyobozi w’ihuriro ry’amakoperative y’abahinzi b’icyayi ba Impala( UCOTHEI), Kayitarama Epimaque ashimira aba bahinzi uburyo bitabiriye vuba imikorere y’ ikoranabuhanga, akabasaba kurushaho kurikunda no kurikoresha ngo serivisi irushehokwihuta no kunoga.
@Rebero.rw
