Ifoto y'urwibutso y'abitabiriye amahugurwa ubwo bari barangije umunsi wa mbere
Amahugurwa yateguwe n’ishyirahamwe ry’abanyamakuru bakora ubuvugizi ku bantu bafite ubumuga n’abanyantege nkeya (ROJAPED) ku nkunga ya BK Foundation yatangiye kuri uyu munsi tariki ya 16 Ukuboza 2025 mu karere ka Nyarugenge mu kagali ka Kora, akaba ari amahugurwa Azamara iminsi itatu.
Ni amahugurwa yitabiriwe n’abazahugura abandi mu matsinda baturukamo agizwe n’amatsinda ndetse na Koperative 6 buri ryose rigizwe n’abantu 5 harimo Komite nyobozi hamwe n’umugenzuzi mukuru.

Aya mahugurwa yatangiye akaba ari mu karere ka Nyarugenge nyuma yaho barangirije andi yabanje mu karere ka Kicukiro akaba azasorezwa mu karere ka Gasabo, akaba azafasha ayo matsinda kwegera ibigo by’imali ndetse no kumenya uko bagomba gucunga umutungo wabo no kumenya uburyo bakwaka inguzanyo bakayikoresha neza.
Baritonda Girbelte uri mu itsinda rya Nyamirambo Ejo Hacu Heza, aya mahugurwa aziye igihe kuko namaze kubona aho ngomba gukosora najyaga nkorera amakosa, atari mu itsinda gusa ahubwo no murugo iwanjye, ikindi ubu niteguye kubera abandi urumuli kuko nzabahugura ngo amakosa yakorwaga agabanuke.

Agira ati: “Ubu tugiye kwegera ibigo by’imali bitanga inguzanyo kuko twajyaga tubitinya, ikindi umufatanyabikorwa BK Foundation ubu baradutinyuye tugiye kwegera Banki ya Kigali dufunguzemo konti kugira ngo tubashe gukorana nayo, Koperative yacu Ejo Hacu Heza dufite imishinga myinshi twanditse ubu tugiye kugerageza kuyishyikiriza ibyo bigo by’imali kugira ngo tubashe gukorana nabo”.
Sembeba Jean Pierre ubarizwa muri One Love group ikorera mu kagali ka Kora, Umurenge wa Gitega,aya mahugurwa adufitiye akamaro kanini cyane, kuko ibyangiza amafaranga atanaboneka twabimenye ndetse tumenya nuko tugomba guhagarara ku ifaranga.

Agira ati: “Turashima cyane abaduhugura kuko baratanga ibyo bafite, ikindi ubu twajyaga dutinya gukorana n’ibigo by’imali ariko ubu twamaze gutinguka ku buryo twakoranaga na Sacco nabwo ubona twitinya, ariko nyuma yaho uyu mufatanyabikorwa wateye inkunga ROJAPED ari BK Foundation atumye dutekereza uko tuzafunguza konti muri Banki ya Kigali, kandi twizeye ko tuzakorana neza nayo, ikindi nkuko duhuguwe ngo tuzahugure abandi rwose tuzabagezaho ibyo twaherewe hano kugira ngo tuzamukane”.
Erneste Nzabarinda impuguke wubakira ubushobozi urubyiruko, abagore ndetse n’amatsinda y’abafite ubumuga, icyo ayamahugurwa azabafasha ni uburyo bwo kwigira mu bijyanye no kubona amafaranga mu bikorwa biciriritse bibyara inyungu.

Agira ati: “Ni uburyo bwiza bwuko bagomba gutinyuka kugana ibigo by’imali, aho bigomba gutangirira mu buryo bwo kuzigama no kugurizanya, kuko kuzigama byonyine ntabwo byihagije ariko kuzigama bibeho bitewe nuko ufite intego”.
Yasoje avuga ko aho bamaze kurangiza ndetse naho bageze bigaragara ko hari amakosa bamaze kubona bagiye bakora ariko bagomba gukosora mu bijyanye no kudahagarara neza ku ifaranga, kuko hari abatekerezaga ko kuba ufite ubushobozi ari uko ugomba kuba ufite amafaranga menshi, bikaba bitanga icyizere ko aya matsinda y’abafite ubumuga agiye kubona abafashamyumvire beza.
@Rebero.rw

1 thought on “Kuzigama bibaho iyo ufite intego amahugurwa kubafite ubumuga mu matsinda na Koperative”