Polisi ya Malawi irimo gushakisha abantu icyenda batorotse kasho nyuma yo gufatwa bashinjwa gukora magendu y’imifuka y’amakara bayihishe mu modoka itwara imirambo, yari yiyoberanyije mu modoka zindi z’abitabiriye umuhango wo gushyingura.

Abategetsi bashinzwe amashyamba, ku makuru bari bahawe n’uwabibonye, bavuga ko bafatiye iyo modoka kuri bariyeri hafi y’umujyi wa Blantyre, wa kabiri ukomeye muri icyo gihugu.
Imbere muri iyo modoka, basanzemo isanduku irimo ubusa yashyizwe hejuru y’imifuka myinshi y’amakara, bigereranywa ko yari ifite agaciro k’amadolari 1,700 y’Amerika (ni hafi miliyoni 2,5 uyavunje mu mafaranga y’u Rwanda), nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru Reuters.
Ariko uwari ushinzwe guhuza ibikorwa byo gushyingura avuga ko umushoferi w’iyo modoka yari avuye gusura umuryango wagize ibyago, nuko agura iyo mifuka y’amakara, nyuma yaje gufatirwa.
Ubucuruzi bwa magendu y’amakara, acyenerwa cyane mu guteka, buri henshi muri Malawi.
William Mitembe, umutegetsi ushinzwe amashyamba, yabwiye ibitangazamakuru byo muri Malawi ko icyo gikorwa (operation) cyabaye mu mpera y’icyumweru gishize, ari yo “magendu y’amakara ya mbere igoye cyane ibayeho mu mateka y’iki gihugu”.
Hector Nkawihe, undi mutegetsi w’amashyamba, yabwiye Reuters ko imifuka hafi 30 y’amakara yari ihishwe mu isanduku irimo ubusa, yafatiwe mu igenzura risanzwe rikorwa kuri bariyeri yo mu karere ka Chikwawa, kari mu ntera ya kilometero hafi 40 mu majyepfo ya Blantyre.
Ariko mu kiganiro , umukuru wa kompanyi ikora ibikorwa byo gushyingura yari ishinzwe iby’uwo muhango, we yabivuze ukundi.
Patrick Dimba yavuze ko umushoferi w’iyo modoka yari yoherejwe mu muryango atwaye amasanduku abiri kugira ngo uhitemo iyo ushaka gukoresha.
Nuko ubwo yari avuyeyo atwaye iyo sanduku yari isigaye irimo ubusa, agura imifuka 11 y’amakara.
Dimba avuga ko nta bandi bagenzi bari bari muri iyo modoka itwara umurambo ubwo yahagarikwaga kuri bariyeri.
Ariko umuvugizi wa polisi yabwiye Reuters ko abantu icyenda bacyekwa bakidegembya ndetse ko batarashyirirwaho ibirego.
Nkawihe yavuze ko abacyekwa bari bafunzwe by’akanya gato, nyuma yaho baratoroka, basiga iyo modoka yafashwe, ikoreshwa mu bikorwa byo gushyingura.
Yongeyeho ati: “Bashobora kuregwa ibirego bibiri byo kugira, mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ibikomoka ku mashyamba no kubitwara.”
Mu gihe baba bahamwe n’ibyo byaha, abacyekwa bashobora gufungwa imyaka itanu cyangwa bagacibwa amande.
Ubucuruzi bunyuranyije n’amategeko bw’amakara bureze muri Malawi ndetse ni kimwe mu bintu bikomeye byangiza amashyamba. Benshi mu Banya-Malawi bacungira ku makara mu guteka kubera ko umuriro w’amashanyarazi ukunze kubura.

Mu kwezi gushize, urwego rwa Malawi rushinzwe ingufu z’amashanyarazi rwatumbagije ibiciro bya lisansi na mazutu ku kigero kirenga 40%, biba ubwa kabiri igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli cyiyongereye mu mezi ane ashize.
Perezida Peter Mutharika, wasubiye ku butegetsi mu mwaka ushize, akomeje kugerageza kuzahura ubukungu bucumbagira bwa Malawi.
@REBERO.RW
