Iki kiraro cyasanwe ni kimwe mu byari bubangamiye cyane abaturage b'Umurenge wa Bushekeri byakemuwe
Kuva ku wa 23 kugeza ku wa 28 Gashyantare,2026, abagize inama njyanama y’Akarere ka Nyamasheke bari mu cyumweru cy’umujyanama, aho bazengurutse imirenge yose uko ari15 ikagize bumva banakemura ibibazo by’abaturage, basoreza mu murenge wa Bushekeri bifatanya n’abawutuye mu muganda wo gusana ikiraro cyari cyarasenyutse igikorwa abaturage bagaragaje ko bishimiye cyane.
Umuyobozi w’inama njyanama y’Akarere ka Nyamasheke, Prof. Kamana Emmanuel avuga ko cyatangiye abajyanama baganira n’abayobozi mu nzego z’ibanze n’abaturage bumva banakemura ibibazo by’abaturage.
Mu nsanganyamatsiko igira iti’ Serivisi inoze isoko y’iterambere n’imibibereho myiza y’umuturage‘, Prof. Kamana Emmanuel avuga mbere na mbere icyari kigamijwe ari ukumenya uburyo abaturage babona serivisi.
Ati” Hari kandi kubashishikariza gukomeza kwitabira neza gahunda za Leta zinyuranye,zirimo mituweli, ejo heza, girinka, umugoroba w’imiryango, umuganda nk’uyu wakozwe hasozwa iki cyumweru, kurwanya no kwirinda ibiyobyabwenge,nk’ inzoga zitujuje ubuziranenge, isuku rusange,n’ibindi.”

Umuyobozi w’inama njyanama y’Akarere ka Nyamasheke, Prof. Kamana Emmanuel yizeza abaturage kujya bakemurirwa ibibazo badasiragijwe
Arakomeza ati” Nk’ubu aha twasoreje iki cyumweru, twanifatanije n’abaturage gukora umuganda. Tumaze gutinda kino kiraro kiri ku mugezi witwa Akagera.Nticyari nyabagendwa. Ibyo byose abajyanama babigiramo uruhare, tukanaganira n’abaturage tukumva ibibazo byabo. Bimwe bigasubizwa ako kanya n’ibisigaye bikazagenda bisubizwa ”
Avuga ko imirenge yose uko ari 15 igize Akarere ka Nyamasheke bayizengurutse bumva banakemura ibibazo by’abaturage, ibyinshi bikaba byari bishingiye ku butaka.
Muri ibyo hari aho byagaragaye ko abaturage badafite ibyangombwa by’ubutaka bwabo, bumwe mu butaka bwanditse kuri Leta kandi bwagombaga kuba bwanditse kuri ba nyira bwo,n’ibindi bijyanye na bwo.
Hari kandi ibibazo by’irangamimerere, iby’amakimbirane yo mu miryango, n’ibindi. Ibitarakemuriwe aho byahawe umurongo unoze wo kubikemura.
Muri iki cyumweru cy’umujyanama, nyobozi yasabwe gukemura ibibazo by’abaturage batarinze gusiragira ku kagari,umurenge n’Akarere, bakegerezwa serivisi zose bakeneye.
Aba bajyanama banasuye ibikorwa remezo,bishimira ikorwa ry’umuhanda Bushenge- Ntango, baboneraho gusaba abaturage gufata neza ibikorwa remezo begerezwa, ibifite ibibazo bagafatanya kubikemura,ibirenze ubushobozi bw’Akarere bigakorerwa ubuvugizi mu nzego zindi bireba.

Bavuga ko uko iki kiraro cyari kimeze mbere yo gusanwa byari biteye inkeke
Yanavuze ko gukemura ibibazo by’abaturage, njyanama idategereza iki cyumweru cy’umujyanama gusa, nubwo ari umwihariko, hari n’ubundi buryo bikemurwamo, nka komisiyo na zo zijya mu Mirenge kubyumva no kubikemura. Ibitarasubijwe muri iki cyumweru bikazakemurwa mu bundi buryo busanzwe njyanama isanzwe ibikemuramo.
Abaturage bavuga ko icyumweru nk’iki ari ntagereranywa.
Hatungimana Léonard, ati” Ni icyumweru twishimira cyane. Nk’iki kiraro dufatanije kubaka cyari kiduteye impungenge bikomeye. Imodoka ntizabashaga kudutwarira umusaruro kubera kubura aho zinyura ariko guhera ubu ziratambuka.”
Arakomeza ati” Twifuza ahubwo ko cyaba nibura kabiri mu mwaka aho kuba rimwe mu mwaka kuko uretse n’ibikorwa by’amaboko nk’ibi dufatanya banakemura ibibazo byinshi byajyaga kubangamira abaturage. Hari n’imishinga bakira bakayiha umurongo w’imikorere bigafasha ba nyirayo mu iterambere. ”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bushekeri Harindintwali Jean Paul yagaragarije aba bajyanama ko abaturage ayobora bashishikajwe cyane n’ibikorwa bibateza imbere
Mukamihigo Thamar,ati” Baragera ikirenge mu cy’umukuru w’igihugu cyacu,Paul Kagame,we soko tuvamaho,mu kudukemurira ibibazo no kuturinda gusiragira mu nzego z’ubuyobozi. Biragaragara ko buzuza inshingano neza twabatoreye,bakomereze aho rwose turabashyigikiye.”
Nyuma y’umuganda,abaturage baganirijwe kuri gahunda zibateza imbere,bongera kwibutswa ibibi by’inzoga zitujuje ubuziranenge zimaze iminsi zimenwa,basabwa kuzirinda,kuzirinda ababo no gutanga amakuru ku bazenga n’abazicuruza ngo zihashywe,zireke ntizikimeze kwangiza ubuzima bw’abaturage.
Abaturage b’uyu murenge wa Bushekeri wasozerejwemo iki cyumweru cy’umujyanama bahawe umwanya bagaragaza ibibazo n’ibyifuzo byabo,bimwe bikemurirwa aho ibindi bihabwa umurongo unoze wo kubikemura.
Banacinye akadiho,bashima Leta y’ubumwe irangajwe imbere n’intore izirusha intambwe, Paul Kagame ibyiza amaze kubagezaho, biyemeza gukomeza kubisegasira no kubyongera.

Abajyanama n’abaturage mu busanane nyuma y’umuganda

Batewe ingabo mu bitugu n’abajyanama babo banasibuye inzira z’amazi z’umuhanda unyura kuri iki kiraro
@Rebero.rw
