Abitabiriye inama baturutse mu b'Ibuhugu bigize ibiyaga bigari ku ihungabana n'Ubuzima bwo mu mutwe
Mu Rwanda hateraniye inama y’Akarere k’Ibiyaga bigari irebera hamwe ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, akaba ari inama iteraniye mu Rwanda aho izamara iminsi itatu.Yateguwe n’Inama y’Abaporotesitanti mu Rwanda ku bufatanye n’Umuryango wita ku Ihungabana n’ibibazo byo mu mutwe mu Karere k’Ibiyaga Bigari (RTI-GL).
Bimwe mubigaragazwa n’ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) mu ishami ry’indwara y’ubuzima bwo mu mutwe aho bagaragaza ko ibijyanye na gahinda gakabije ari 10%, naho ihungabana birenga 3% n’ubundi burwayi bushobora gushamikiraho butandukanye nyuma ya Jenocide yakorewe abatutsi.
Iyi nama y’ibiyaga bigari yo kurwanya ihungabana n’ubuzima bwo mu mutwe bisangiye amateka nkuko ari ibihugu byegeranye, kuko nko muri DRC hari intambara, Burundi naho ibibazo bikomeza kugenda byiyongera kubera impunzi bakira ziturutse mu burasirazuba bwa Congo-Kinshasa.

Bamwe mubari gukurikira ibiganiro bitangwa muri iyi nama
Ibi bikaba bigaragaza ko ibibazo by’umuturanyi wawe nawe bikugeraho, kuko nk’u Rwanda iyo abaturanyi babuze umutekano n’u Rwanda ruba ruwubuze, ni byiza ko tuganira kuri iryo hungabana ndetse n’ubuzima bwo mu mutwe kugira ngo abahuye nibyo bibazo bo muri aka karere k’ibiyaga bigari babone ubufasha hafi.
Ibi bikaba bishobora kwiga uko byarwanyirizwa hamwe cyangwa se kubivurira hamwe bikaba byazana umutekano ku karere k’ibiyaga bigari ndetse nahabazengurtse.
Mukamana Adelite umwe mubize ibijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe muri iyi minsi akaba ari umukozi mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima Umufasha mu bya tekiniki mu ishami rijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe.
Agira ati: “Niwumva wowe nk’umuntu hari ibikubuza gukora ibyo wari usanzwe ukora, kuko iyo umuntu afite ubuzima bwiza bwo mu mutwe iyo abasha guhangana n’ibibazo bisanzwe by’ubuzima,iyo wumva hari ibikubuza gutekereza neza uburyo wari usanzwe utekereza, icyo gihe utangira gutekereza ko ku buzima bwawe bwo mu mutwe hari ikitagenda neza, icyo gihe ugashaka ubufasha uhereye ku mujyanama w’ubuzima kuko nabo babihuguriwe”.

Yakomeje avuga ko hadafashwa uwamaze kurwara ahubwo hafashwa uwumva atameze neza kugira ngo yongere agarukane ubuzima buzima bwo mu mutwe, ikindi abagiye gusubira mu miryango barangije igihano cya Jenocide hari aho babanza kubategurira binyuze muri halfway home, bityo bakahahererwa ubufasha bwo kumenya aho umuryango ugeze ndetse no kwakira kuzabana nayo.
Nikuze Donatien umukozi ushinzwe ibikorwa bwimakaza ubumwe n’imibanire myiza muri Minisitere y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mbonera gihugu (MINUBUMWE), ihungabana mu banyarwanda riracyahari iyo urebye nyuma ya Jenocide yakorewe abatutsi, kuko iyo igihe cyo kwibuka kigeze imibare igenda yiyongera.
Agira ati: “Abanyamadini baradufasha cyane muri gahunda y’ubuzima bwo mu mutwe iy’isanamitima mu banyarwanda abanyamadini bayigiramo uruhare rukomeye cyane, kubiganira muri iki gihe tugezemo ndetse bikarenga n’imipaka bikajya mu bihugu duhana imbibe kugira ngo bifashe ikiremwa muntu kugira ubuzima bwiza”.

Yakomeje avuga ko iyo ubuzima bwo mu mutwe butameze neza burya ntacyo wakora ngo kigende neza, kuko nta murongo wibyo agomba gukora aba afite, kandi hari inzego ziteguye kumufasha kugira ngo ubwo buzima bwo mu mutwe bumere neza.
Pasiteri Samuel Mutabazi umunyamabanga mukuru w’Inama y’Abaporotesitanti mu Rwanda (CPR), iki gikorwa twatangiye uyu munsi kigamije kurwanya ihungabana n’ingaruka zabyo muri ibi bihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari (Rwanda, Burundi na DRC), cyane cyane mu burasirazuba bwa Congo-Kinshasa mu gace ka Goma na Bukavu.
Iki gikorwa kimaze imyaka igera kuri 6 hashyizweho umuryango ubishinzwe mu muryango wa gikirisitu, indi ni imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu mu gikorwa kijyanye no kurwanya ihungabana mu bantu.

Agira ati: “Iri hungabana tuvuga rituruka kuri Jenocide yakorewe abatutsi mu Rwanda irituruka ku ntambara n’amacakubiri n’urugomo rugenda rugaragara hirya no hino muri ibi bihugu cyane cyane mu bihugu bigize akarere k’ibiyaga bigari, iyo miryango yishyize hamwe kugira ngo baganire ku ihungabana n’uburyo ryagabanuka muri ibyo bihugu”.
Yakomeje avuga ko hari ubunararibonye bunyuranye bityo ni tubuhuriza hamwe tuzavanamo ingamba zizafasha abantu mu bihugu byabo no muduce bakoreramo, kurushaho kugira ibikorwa bigamije guhangana n’ihungabana

Mgr Kayinamura Samuel, Umuyobozi w’Itorero Methodiste Libre ry’u Rwanda (EMLR), akaba n’umuyobozi mukuru w’Inama y’Abaporotesitanti mu Rwanda, niwe watangije iyi nama aho yabasabye guhuza inama kugira ngo barwanye ihungabana muri ibi bihugu bigize akarere k’ibiyaga bigari.
@Rebero.rw
