Umuhanzi w’inararibonye Ngombwa Timothée, wamamaye cyane mu ndirimbo zifite amateka akomeye mu rugamba rwo kubohora u Rwanda, yitabye Imana afite imyaka 80.

Amakuru y’urupfu rwe yemejwe n’umuvandimwe we Taratibu Theodore, wavuze ko yitabye Imana mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Werurwe 2026.
Producer Jimmy yavuze ko uyu musaza yitabye Imana asize Album yari aherutse kuvugurura, akaba yari yarayisoje mu Ukuboza 2025, ndetse yari afite gahunda yo kuyimurika ku mugaragaro mu minsi ya vuba.
Ati: “Yari amaze gukora Album iriho indirimbo umunani nka “Turatashye”, “Impundu”, “Impyisi”, “Inkotanyi ziganje amarembo”, “Inyange”, “Maze iminsi”, “Uwera de” na “Ziravumera.”
Akomeza agira ati: “Yayikoze atewe inkunga na Claude Ngoboka, wigeze kuba umunyamakuru wa Royal Tv, ubu abarizwa mu mahanga mu bihangano amajwi yafashijwemo na Audia Intore muri studio. Ubu hari hasigaye gahunda yo kwandikisha ibihangano bye mu buryo bw’amategeko.”
Ngombwa Timothée yari umwe mu bahanzi bagize uruhare rukomeye mu buhanzi bw’indirimbo zifite ubutumwa bwihariye ku mateka y’igihugu, aho yahimbye indirimbo zirenga 100 zirimo izamenyekanye cyane nka “Ziravumera” na “Ziganjamarembo”.
Indirimbo “Ziravumera” yayihimbye mu 1993 ari muri Uganda, mu gihe urugamba rwo kubohora igihugu rwari rukomeje. Iyi ndirimbo yaje gusubirwamo n’umuhanzi Massamba Intore, bituma bamwe bakeka ko ari iye, icyakora Ngombwa ubwe yigeze kuvuga ko nta kibazo abifiteho kuko Massamba yabyemeye mu ruhame ko ari we wayihimbye.
Mu rugendo rwe rw’ubuhanzi, Ngombwa yanagize uruhare mu gufasha abahanzi batandukanye barimo Teta Diana, Cyusa cy’Ingenzi n’abandi, cyane cyane abinyujije mu mashusho y’indirimbo ze zirimo “Agashinge”.
Ngombwa Timothée yavukiye mu Ndorwa, aho se yakoreraga ku ngoma ya Rudahigwa mu yahoze ari teritwari ya Byumba. Mu 1960, umuryango we waje kwimukira i Kicukiro mbere yo guhungira muri Uganda, aho bamaze imyaka ine, nyuma bajya muri Tanzania no mu Burundi, mbere yo kugaruka mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yatangiye ubuhanzi akiri umunyeshuri mu mashuri abanza i Byumba, aho anavuga ko ari we wahimbye indirimbo ya mbere y’ikipe y’umupira w’amaguru y’aho yitwaga By-Ville mu mwaka wa 1958.
Urupfu rwa Ngombwa Timothée ni igihombo gikomeye ku buhanzi nyarwanda, by’umwihariko ku ndirimbo zifite amateka n’uruhare mu kubaka igihugu. Azibukirwa ku murage w’indirimbo ze zakomeje gutanga ubutumwa bukomeye ku banyarwanda.
@REBERO.RW
