James Swan yageze ku kibuga cy’indege cya Goma kuri uyu wa gatanu mu ruzinduko rw’akazi murwego rwo kureba uburyo amsezerano y’amahoro yashyirwa mubikorwa.
Umukuru mushya wa MONUSCO uyu munsi yageze mu mujyi wa Goma ugenzurwa na M23 mu ntara ya Kivu ya Ruguru mu rugendo arimo mu burasirazuba bwa DR Congo.
Umunyamerika James Swan mu bimujyanye i Goma harimo ibijyanye no kubahiriza agahenge hagati ya leta n’uruhande rwa AFC/M23 rumaze igihe kirenga umwaka rugenzura uwo mujyi.

MONUSCO yashyizwe mu itsinda ry’ubugenzuzi bwagutse bugomba gutangira kureba uko guhagarika imirwano byubahirizwa.
Biteganyijwe ko i Goma Swan ahura n’abakuriye umutwe wa AFC/M23 mu gihe muri iyi minsi havugwa guhonyora amasezerano y’agahenge no guhagarika imirwano.
Swan ageze i Goma nyuma yo gusura imijyi ya Bunia mu ntara ya Ituri hamwe na Beni muri Kivu ya Ruguru.
@REBERO.RW
