Umukinnyi wo hagati mu kibuga wa Crystal Palace Women ndetse n’ikipe y’igihugu ya Pays de Galles (Wales), Josie Green, yashimishije benshi nyuma yo kugaragara akora imyitozo nubwo atwite inda y’amezi arindwi.
Mu mafoto n’amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, Josie Green agaragara akora imyitozo ye ku giti cye, yerekana ko gutwita bidasobanuye guhagarika burundu gukora siporo, ahubwo ko bishoboka gukomeza gukora imyitozo iboneye kandi igenzurwa n’abaganga.
Iki gikorwa cyashimwe na benshi, bavuga ko gitanga ubutumwa bukomeye bwo gukomeza kwita ku buzima no gukora imyitozo ikwiranye n’imiterere y’umubiri, igihe umugore atwite kandi abyemerewe n’abamwitaho mu rwego rw’ubuvuzi.

Abahanga mu buzima bagaragaza ko imyitozo yoroheje kandi igenzurwa ishobora kugirira akamaro umugore utwite, irimo gufasha umubiri gukomera, kugabanya umunaniro no kwitegura kubyara neza. Icyakora, bashimangira ko buri mugore akwiye kubanza kugisha inama umuganga mbere yo gukomeza imyitozo igihe atwite.
Josie Green yabaye isoko y’ihumure n’icyizere ku bagore benshi bakunda siporo, agaragaza ko gutwita atari iherezo ry’inzozi cyangwa ibikorwa umuntu yari asanzwe akora, ahubwo ko bishobora gukorwa mu buryo bwitondewe kandi butekanye.
Abakunzi ba ruhago n’abamukurikira bakomeje kumwifuriza ubuzima bwiza ndetse no kuzibaruka amahoro, bategereje kongera kumubona agarutse mu kibuga nyuma yo kwibaruka.
@Rebero.rw
