Umunyarwandakazi Niyonkuru Florence yanditse amateka mashya muri siporo y'u Rwanda
Umunyarwandakazi Niyonkuru Florence yanditse amateka mashya muri siporo y’u Rwanda nyuma yo kuba umukinnyi wa mbere wegukanye umudari mu Mikino ya Commonwealth, atsindira umudari wa bronze mu isiganwa ryo kwiruka metero 10.000 mu bagore ryabereye i Glasgow 2026.
Florence yegukanye uwo mudari nyuma yo gukoresha iminota 31:55.47, aza ku mwanya wa gatatu mu isiganwa ryari rihanganiwe n’abakinnyi b’ibihugu bitandukanye.
Yasizwe n’amasegonda 16 gusa n’Umunya-Ositaraliya Rose Davies, wegukanye umudari wa zahabu nyuma yo kwitwara neza muri iri siganwa.

Uyu mudari wa bronze wabaye uwa mbere mu mateka y’u Rwanda mu Mikino ya Commonwealth, ibintu bifatwa nk’indi ntambwe ikomeye mu iterambere rya siporo y’igihugu, cyane cyane mu mukino wo gusiganwa ku maguru.
Abakurikiranira hafi siporo bavuga ko intsinzi ya Florence ari ikimenyetso cy’uko abakinnyi b’u Rwanda bakomeje kuzamura urwego no guhangana ku rwego mpuzamahanga, ndetse ko ishobora kubera imbarutso urubyiruko rwinshi rwinjira muri siporo.

Kwegukana uyu mudari byahise bishyira izina rya Niyonkuru Florence mu mateka ya siporo y’u Rwanda, nk’umukinnyi wa mbere uzaniye igihugu umudari mu Mikino ya Commonwealth, irushanwa rihuza ibihugu bigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth).
Uyu Niyonkuru Florence akaba asanzwe yitoreza mu gihugu cya Kenya ku buryo abanya-Kenya batamukanga kuko bamenyeranye, ubu ni umwanya mwiza wo gukomeza kumukurikirana ndetse no kurushaho kumushakira amarushanwa atandukanye kugirango arusheho gutinyuka.
@Rebero.rw
