Abaturage bari bitabiriye ku bwinshi ubukangurambaga Ku burenganzira bw'abantu bafite ubumuga
Abaturage b’akarere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali barakangurirwa kutabona abantu bafite ubumuga mu ishusho y’abadashoboye kuko nubwo Leta n’abafatanyabikorwa bayo bakora ibishoboka byose ngo uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga bwubahirizwe mu nzego zose z’ubuzima, hari aho bikigaragara ko hari abakibafata mu ishusho yo kudashobora no gusabiriza, abagifite imyumvire nk’iyo bagasabwa kuyihindura.
Babisabwe mu bukangurambaga bwabereye muri santere y’ubucuruzi ya Mbabe,umudugudu wa Sangano,akagari ka Mbabe,umurenge wa Masaka muri aka karere ka Kicukiro,bwateguwe n’ihuriro ry’imiryango y’abantu bafite ubumuga mu Rwanda( NUDOR),binyuze mu mushinga wayo wa Dukore twigire,uterwa inkunga n’umuryango w’abadage wa BCM,ukaba ukorera mu turere twa Kicukiro,Huye Rwamagana na Bugesera.
Ubu bukangurambaga bwarakozwe ku bufatanye n’akarere ka Kicukiro,aho umuyobozi w’uyu mushinga Murekatete Brigitte yabwiye abaturage ko NUDOR yazanywe no kuganira na bo no kubasobanurira imikorere y’uyu mushinga wa Dukore twigire,ugamije guhuriza hamwe abantu bafite ubumuga mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya,ariko n’urubyiruko ruyarimo cyangwa rwacikirije amashuri rukiga imyuga iruteza imbere.

Umuyobozi w’umushinga Dukore twigire Murekatete Brigitte asaba abaturage kurebera abantu bafite ubumuga mu bushobozi bwabo aho kubarebera mu ishusho y’ubumuga bafite.
Yababwiye ko nubwo bagenda baganira n’amatsinda anyuranye ku burenganzira bw’abantu bafite ubumuga,ariko itsinda ry’abaturage benshi na ryo aba ari ingenzi cyane kurikangurira ubu burenganzira,kuko NUDOR yifuza ko buri muturage yabumenya,akabusobanukirwa,akanafata iya mbere kubwubahiriza.
Ati’’ Hari igihe turebera abantu bafite ubumuga mu ishusho y’abadashoboye,y’abakene cyangwa y’abatagira icyo bimarira. Ni ko dusanzwe tubyumva. Ariko turifuza ko uko tubyumva bihinduka. Hari igihe tubona umuntu ufite ubumuga,twamubona adafite amaguru tukumva ko n’umutwe udakora cyangwa yaniga ntafate. Turashaka ko iyo myumvire ihinduka tukamubona mu byo ashoboye aho guhita tumubona mu ishusho y’ubumuga afite.’’
Yabasobanuriye akamaro ko kwibumbira mu matsinda y’abantu bafite ubumuga,ko bibafasha kugira ubushobozi bw’amafaranga, kuko iyo bizigamiye bagira umunsi wo kugabana ayo bazigamye,byitwa kurasa ku ntego, bakanagira umunsi wo kumurika intego, buri wese icyo yiyemeje azakora narasa ku ntego akakigaragaza,byose hagamijwe iterambere ry’umuntu ufite ubumuga.

Bakiniwe ikinamico yerekana ubushobozi bw’abantu bafite ubumuga
Yanabasobanuriye ko ayo matsinda atabamo gusa abantu bafite ubumuga,kuko mu rwego rw’ubudaheza nibura 10% by’’abagize itsinda bagomba kuba abatabufite.
Avuga ko hari byinshi bimaze kugerwaho mu burenganzira bw’abantu bafite ubumuga,nko kuba baravuye mu bikari bakajya ahagaragara, bakameya amakuru,bakamenya uburenganzira bwabo no kubuharanira, bakamenya gushaka imibereho myiza batayikesha ababagiriye impuhwe babaha intica ntikize, ikaba ari intambwe nini cyane, ikwiye kudasubira inyuma,ko n’izindi zizagenda ziterwa.
Birekeraho Charles umukozi wa NUDOR mu mushinga ugamije ko abana bose bafite ubumuga biga( Zero out of school) yibikije ababyeyi ko itangira ry’amashuri ryegereje, akaba nta mwana n’umwe ufite ubumuga ugomba kuvutswa uburenganzira bwo kwiga.

Birekeraho Charles,umukozi wa NUDOR mu munshinga ugamije ko abana bose bafite ubumuga biga asaba ababyeyi bose bafite abana bafite ubumuga kubajyana mu ishuri
Ati’’ Igihe cyo gutangira amashuri cyageze. Ntidushaka ko hari umwana n’umwe ubura kwiga kubera ubumuga bwe kuko nanjye murabona ko mfite ubumuga bwo kutabona ariko nize kaminuza. Ndakora mfitiye igihugu akamaro. Mubajyane mu ishuri bosebige, nihagira ugira ikibazo cyihariye gisuzumwe,ariko nta mwana wabura kwiga kubera gusa ko afite ubumuga.’’
Niyonsaba Delphine utuye mu mudugudu wa Sangano,akagari ka Mbabe muri uyu murenge wa Masaka, yashimiye NUDOR cyane ubu bukangurambaga,kuko butuma n’ufite umwana ufite ubumuga yakingiranaga mu nzu amenya uburenganzira bwe, abari bagifata abantu bafite ubumuga nk’abadashoboye bakisubiraho.
Ati’’ Bajye bahora mu biturage nk’ibi byacu badukangure kuko imyumvire yo hasi iracyahari,bamwe bafata abantu bafite ubumuga nk’abadafite akamaro, basabiriza cyangwa badashobora kwiteza imbere, hakaba n’ingo ziba mu makimbirane kuko havutsemo umwana ufite ubumuga.’’
Yarakomeje ati’’ Hari n’abakibita amazina mabi, ngo umwana wabo ntiyashyingiranwa n’ikiragi,igipfamatwi cyangwa nyamweru, batanazi ko n’amazina nk’ayo apfobya abantu bafite ubumuga atemewe, ariko uko Leta n’abafatanyabikorwa bayo batugeraho gutya, iyi myumvire izacika burundu.’’
Uhagarariye inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga mu karere ka Kicukiro, Francis Karangwa kavurati,avuga ko nubwo iyo myimvire koko igihari mu baturage, abantu bafite ubumuga bashimira cyane Leta kuko nko mu myaka 10 ishize imyumvire yari ihari yahindutse cyane.

Uhagarariye inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga ( NCPD) mu karere ka Kicukiro Francis Karangwa Kavurati ashimira Leta cyane agaciro n’ijambo yahaye abantu bafite ubumuga
Ati’’ Hakozwe byinshi pe! Kuba umuntu ufite ubumuga bwo kutabona ashobora kujya muri njyanama y’umurenge agatanga ibitekerezo bigahabwa agaciro,bikanagenderwaho mu kuwuteza imbere, n’abandi bafite ubumuga bunyuranye tukababona benshi mu nzego zifata ibyemezo, muri ba rwiyemezamirimo n’ahandi,ni intambwe ikomeye cyane itwereka ko n’utwo dusigisigi dusigaye mu baturage tuzavamo.’’
Yavuze ariko ko hari bamwe mu bantu bafite ubumuga bameze nk’abatiza umurindi ab’iyo myumvire ibafata nk’abadashoboye, barimo abo bagisabiriza,abiheza ntibagaragare, avuga ariko ko igikorwa Leta yakoze gishyigikira imikino y’abantu bafite ubumuga,amakinamico nk’iyakiniwe abaturage ba Kicukiro arimo benshi bafite ubumuga, yatumye barushaho kugaragara,asaba ko ibituma bajya ahabona byose byatezwa imbere.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Masaka, Alfred Nduwayezu,na we yashimiye Leta na NUDOR uburyo bagera hasi mu baturage babaganiriza kuri ubu burenganzira, avuga ko abaturage ayoboye bamaze kuzamura imyumvire ku buryo batekerezaga abantu bafite ubumuga, ko bizakomeza bikanarushaho.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Masaka Alfred Nduwayezu avuga ko uyu murenge uzakomeza guharanira ko uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga bwubahirizwa

Bakiniwe ikinamico yerekana ubushobozi bw’abantu bafite ubumuga
@Rebero.rw
