Abikorera biyemeje ubufatanye na NUDOR n'akarere ka Kicukiro mu kwinjiza abantu bafite ubumuga mu mirimo n'imenyerezamwuga batanga
Abikorera bo mu karere ka Kicukiro barakangurirwa kutibagirwa abantu bafite ubumuga mu itangwa ry’akazi n’imenyerezamwuga kuko hari abo unsanga mu bakozi benshi bafite abafite ubumuga ari bake cyane cyangwa nta na bo,kubinjiza mu mirimo cyangwa imenyerezamwuga bikaba byaba ingenzi cyane mu gushyira mu bikorwa ubumenyi bwabo no kuzamura imibereho yabo.
Babikanguriwe mu nama y’ubuvugizi iherutse guhuriza bamwe muri bo ku biro by’akarere ka Kicukiro n’ubuyobozi bw’aka karere n’ihuriro ry’imiryango y’abantu bafite umubuga mu Rwanda (NUDOR), binyuze mu mushinga wayo wa ‘Dukore twigire’uterwa inkunga n’umuryango w’abadage wa CBM,ugakorera mu turere twa Kicukiro,Huye, Bugesera na Rwamagana.
Hagamijwe ko,nk’abakoresha abantu benshi mu mirimo yabo bajya banaha amahirwe y’akazi n’imenyerezamwuga abantu bafite ubumuga.
Ni inama yabaye ingirakamaro cyane nk’uko Rebero.rw yabitangarijwe n’umuyobozi w’uyu mushinga Murekatete Brigitte,uvuga ko barebeye hamwe uko hafatwa ingamba zifatika kugira ngo buri rwiyemezamirimo ateganye uburyo yakwinjiza abantu bafite ubumuga mu kazi atanga, byaba ngombwa agakorana n’ababahagarariye cyangwa izindi nzego zifite mu nshingano kubakurikirana,kugira ngo bafatanye gushaka abantu bafite ubumuga baha akazi.
Ati’’ Ikigaragara ni uko ba rwiyemezamirimo batari basobanukiwe cyane no kwinjiza abantu benshi bafite ubumuga mu mirimo n’imenyerezamwuga batanga,bamwe bumva ko bigoye,byabasaba ibindi bintu bihenze,nko gushaka ibikoresho bijyanye n’igihe,cyane cyane iby’ikoranabuhanga, gusana no guhindura imiterere y’aho abakozi bakorera cyangwa ibikoresho bakoresha byaborohereza, n’ibindi, bakumva byabatwara menshi.’’
Avuga ko nyuma y’iyi nama barushijeho gusobanukirwa,bahava biyemeje impinduka muri uru rwego,ku buryo mu bihe biri imbere abantu bafite ubumuga bazaba bariyongereye bifatika mu bo bakoresha.
Murekatete Brigitte avauga ko nibishyirwamo imbaraga abahabwa akazi batazabura kuko abize banashoboye bahari,barimo abize imyuga itandukanye,n’abize ibindi, n’abatarize bihambaye ariko bashobora gukora imirimo na yo idasaba amashuri ahantitse,akizera ko ku bufatanye bwa bose iki gikorwa kizagenda neza kikanatanga umusaruro cyitezweho.

Umuyobozi w’umushinga Dukore twigire Murekatete Brigitte ( i bumoso) agaragaza ko yishimiye ibyavuye mu nama n’abikorera b’akarere ka Kicukiro mu kubonera akazi abantu bafite ubumuga
Bamwe mu bari bitabiriye iyi nama batangarije Rebero.rw ko bishimiye cyane uko yagenze kuko hari byinshi batari basobanukiwe ku bantu bafite ubumuga nuburyo babaha akazi atari ngombwa ngo babagane,ahubwo n’abatanga akazi bakwiye gutera intambwe bagashaka mu bantu bafite ubumuga abo bagaha,kuko bahari babifitiye ubushake n’ubushobozi.
Rutayisire Emmanuel,umuyobozi wa Kampani ikora inzoga zo mu bwoko bwa Iikeri( Liqueur) ,ikorera I Gahanga mu cyanya cy’inganda,avuga ko mu bakozi 65 akoresha nta n’umwe ufite ubumuga urimo,kuko akazi bagahaga abaje kukaka,abantu bafite ubumuga bataje.
Ati’’Ariko muri iyi nama twabonye ko natwe dukwiye gutera intambwe tukabashaka, ku bufatanye n’akarere,NUDOR n’abandi bashobora kubaduha tukabaha akazi kuko twabonye ko bashoboye, banakora neza cyane kuko batagira ibibarangaza mu kazi, n’ibyo bakora nitewe n’ubushobozi bw’umuntu n’ubumuga afite birahari.’’
Yongeyeho ati’’ Jye rwose byanejeje cyane. Mu minsi iri imbere uzaza muri kampani yacu azabona impinduka,kuko twabonye ko n’abantu bafite ubumuga biga bakaminuza ,na bo bagomba kugaragaza impano zabo mu kazi kandi ntibazigaragariza mu ko badafite.’’
Kamagaju Rose,ukuriye abakozi mu ruganda rukora ibikoresho byo mu bwoko bwa palasitiki ( Rwanda plastic industries) na we yavuze ko bakoresha abakozi 256, abafite ubumuga muri abo bakaba ari 4 gusa, ariko abatangira ubuhamya bw’ubushobozi no kunoza akazi,bikamuha imbaraga zo kubongera kuko yasanze bashoboye.
Ati’’Barashoboye pe! Ndi umutangabuhamya wabyo kuko abo 4 dufite batangiriye ku imenyerezamwuga tubashima imikorere bituma tubaha akazi. Kuba ari bo bonyine dukoresha ni uko ari bo batugannye ariko nyuma y’iyi nama twabonye ko natwe twabashaka tukabakoresha. Twabyakiriye neza kandi impinduka muzazibona bidatinze.’’

Bose banyuzwe n’imigendekere myiza y’inama
Akarere ka Kicukiro kabarurirwamo abantu bafite ubumuga barenga 6000, baba muri gahunda za Leta nk’abandi baturage nk’uko bivugwa na Karungi Rebecca,umuyobozi w’ishami ry’iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage muri aka karere, ushima abantu bafite ubumuga uburyo bishakamo ibisubizo by’iterambere,kuko abagera kuri 70% muri bo ubasangana imirimo ibatunze.
Avuga ko ku bufatanye n’aba bafatanyabikorwa icyizere cy’uko n’abatarabona akazi gafatika cyangwa bakiri mu mashuri,bazabona ibyo bakora.
Ati’’ Icyizere kirahari kuko n’ubusanzwe binyuze mu ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere(JADF) dufatanya kubafasha no kubitaho mu buryo bwinshi harimo n’uko kubaha akazi.’’.
Yizeza uruhare rw’akarere mu mikoranire inoze n’inzego zibahagarariye na JADF y’akarere nk’uko basanzwe babikora kugira ngo amahirwe y’akazi n’imenyerezamwuga azagere ku bantu benshi bafite ubumuga nk’uko agera ku bandi banyarwanda
@Rebero.rw
