Bavuga ko n'ikivu cyanguzwaga n'amazi yuzuye ibitaka ava mu mugezi wa Karundura
Mu rwego rwo kubungabunga umugezi wa Karundura no kuwurwanyaho isuri iwibasiye, umuryango mpuzamadiyoseze y’Abangilikani wita ku iterambere ry’icyaro ( RDIS) ku bufatanye n’abaturage b’akagari ka Kibogora,umurenge wa Kanjongo,akarere ka Nyamasheke,ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke,ubw’ikigo cy’igihugu gishinzwe amashyamba,n’ubw,ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije( REMA) bateye ibiti 1000 ku nkengero zawo.
Ni igikorwa cyashimishije cyane abaturiye uyu mugezi n’abahinga igishanga kiwukikije,kubera kubabazwa n’isuri iwangiza bikabije,ibitaka byose n’imicanga biwuzamo bikangiza ikivu, imvura yanagwa ari nyinshi ukuzura amazi agasendera imirima y’abaturage akabangiriza bikomeye.
Umukozi wa RDIS ushinzwe ibidukikije Eric Bagenzi, yabwiye Rebero.rw ko mu gutangiza gutera ibi biti bateye imigano ifata amazi yari abangamiye abaturage,bakazatera ariko n’ibindi biti birimo ibya gakondo bivangwa n’imyaka, hakazanaterwa imigano ku migezi yisuka mu kivu,muri Nyamasheke bakazibanda ku migezi ya Karundura, Kigoya na Kirimbi n’utundi tugezi duto tuyisukamo.

Ushinzwe ibidukikije muri RDIS Bagenzi Eric avuga ko mu myaka 2 muri Rusizi na Nyamasheke hazaterwa ibiti birenga 400.000 mu rwego rwo kubungabunga icyogogo cy’umugezi wa Rusizi
Ati’’Uyu mugezi wa Karundura uruzura ukazana isuri,ikangiza imirima y’abaturage,ibyo baba bahinzemo byose bikirundurira mu kivu.Iyi migano tuhateye izajya itangira ya suri yajyaga gusiba ikiyaga n’imirima y’abaturage,mu kiyaga hajyemo amazi meza atarimo ubutaka n’imyaka by’abaturage.’’
Avuga ko nubwo mu gutangiza iki gikorwa hatewe ibiti 1000 ariko muri aka karere hateganijwe guterwa ibiti 200.000 n’ibindi nk’ibyo bizaterwa mu karere ka Rusizi mu rwego rwo kubungabunga icyogogo cy’umugezi wa Rusizi n’ikivu birimo imigano,ibya gakondon’iby’imbuto ziribwa.
Nyiranziyabera Mathilde utuye mu mudugudu wa Kabuyaga,akagari ka Kibogora,akaba umujyanama w’ubuhinzi muri uyu mudugudu ari mu bishimiye iki gikorwa.

Nyiranziyabera Mathilde ashima iki gikorwa kigiye gutuma nta myaka yabo izongera kurengerwa n’amazi ava muri Karundura
Ati’’ Twabababazwaga n’isuri yangiza uyu mugezi ukanasanga ikicu cyuzuye amazi mabi y’isuri n’abahinga muri iki gishanga imyaka yose irengerwa ikagenda,ariko ubwo twatangiye kubungabunga uyu mugezi turizera ko mu minsi iri imbere bizaba byabaye amateka, imvura yagwa uyu mugezi ntiwongere kuzura ngo utwangirize.’’
Ngaboyamahina Théogène ushinzwe kwinjiza ibidukikije n’imihindagurikire y’ibihe muri gahunda z’iterambere ry’igihugu mu kigo cy’igihugu cyo kurengera ibidukikije( REMA) akanaba imboni y’igihugu mu rwgo rwo kubungabunga ibishanga,inkombe z’imigezi n’ibiyaga,yashimiye RDIS yashyizeho iyi gahunda, abaturage n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke bashishikajwe no kubungabunga icyogogo cy’umugezi wa Rusizi n’ikivu,barwanya isuri yugarije umugezi wa Karundura.

Ngaboyamahina Théogène ushinzwe kwinjiza ibidukikije n’imihindagurikire y’ibihe mu iterambere ry’igihugu muri REMA asanga gutera ibiti ku nkero z’uyu mugezi ari ingirakamaro cyane
Ati’’ Ni ibikorwa by’ingirakamaro cyane kuko kubungabunga icyo cyogogo ni ukubungabunga iyo migezi yose. Kuyibungabunga neza ni ukurwanya isuri ku nkengero z’imisozi,ku ntera ya metero 10 ku nkengero z’imigezi hagaterwa ibiti bibungabunga iyo migezi,hakanabungabungwa ibiyaga mu ntera ya metero 50,bikagira umwihariko wo kubungabunga ibinyabuzima byo kuri ibyo biyaga n’imigezi.’’
Yagaragaje ko iyo iyo migezi n’ibiyaga bibungabunzwe neza n’abantu ubwabo baba birengera kuko ibibatunga n’amazi meza babona byiyongera bakarushaho kubaho neza.,aboneraho gusaba abaturage kwirinda kwangiza iyi migezi n’ikiyaga, bakabungabunga ibi biti biterwa kuko inyungu zibirimo ari bo ba mbere zigarukira.
RDIS yabonye ubuzima gatozi muri 2015,icyicaro cyayo kiri muri EAR/ Diyoseze ya Shyogwe, mu karere ka Muhanga .Ifite imishinga yo gutera ibiti,iyo kugabanya ibyuka bihumanya ikirere hakoreshejwe guha abaturage amashyiga ya rondereza,hakanaba imishinga yo mu buhinzi bwongera umusaruro butangije ibidukikije .

Isuri izanwa n’umugezi wa Karundura yangiza bikomeye ikiyaga cya Kivu
Mu myaka 9 bamaze muri Rusizi na Nyamasheke mu burengerazuba n’uturere twose tw’intara y’amajyepfo, bateye ibiti birenga 2.000.000,banatanga amashyiga 35.000 ya rondereza,bagateganya ko kugeza mu kwa 6 k’umwaka utaha bazaba bamaze gutanga amashyiga agera ku 60.000,ingo 50.000 zo mu karere ka Rusizi zikaba zizayahabwa na Nyamasheke akazahagera.
Umuyobozi w’ishami ry’ubuhinzi,ubworozi n’umutungo kamere mu karere ka Nyamasheke, Sengambi Albert,yijeje kuzakora ibishoboka byose ibiti biterwa muri aka karere bikabungabungwa, asaba abaturage kutazamutenguha,ashimira RDIS , REMA n’ikigo cy’igihugu cy’amashyamba uruhare rwabo mu kubungabunga icyogogo cy’umugezi wa Rusizi n’ikivu no kurwanya isuri yibasiye umugezi wa Karundura.

Bavuga ko isuri yari imaze kwangiza bigaragara umugezi wa Karundura

Abayobozi banyuranye batangiza iterwa ry’ibiti mu rwego rwo ‘ubungabunga inkengero z’umugezi wa Karundura
@Rebero.rw
