Basabwe kuba umusemburo w'impinduka nziza mu buhinzi butangiza ibidukikije
Ababibyi b’ibyiringiro 139 bo muri zone ya Ntendezi mu mirenge ya Ruharambuga na Bushekeri ,akarere ka Nyamasheke,bakorera muri EAR/Diyoseze ya Cyangugu,bavuga ko mbere ntacyo bezaga kuko bafataga ubuhinzi nko kutagira akazi kubera guhinga nabi,ahobigishirijwe ubuhinzi bubungabunga ibidukikije,bushingiye ku ijambo ry’Imana ubu barihaza bakanasagurira amasoko.
Ni ubuhamya batangiye imbere ya Musenyeri watowe wa EAR/ Diyoseze ya Cyangugu,Muhutu Nathan, ubwo yahaga ibyemezo abarangije amasomo y’ababibyi b’ibyiringiro bagiye kugeza ku bandi ubumenyi bahawe ku buhinzi butangiza ibidukikije, aho bigishwa guhinga batarimagura ubutaka, bakabusasira neza bakurikije icyo Bibiliya ibivugaho.

Baravuga ko bagiye kuzana impinduka mu mihingire aho batuye nk’ababibyi b’ibyiringiro
Banigishwa kwikorera ifumbire y’ibirundo,ihendutse n’iy’amazi bita iy’icyayi,n’imiti yica udukoko twangiza imyaka,byose bikorera bigatuma n’utaragiraga amafaranga y’imvaruganda agahinga nta fumbire asigaye ahinga afumbiye atavunitse, bikanatuma barya ibiryo byiza,biryoshye bitagira ingaruka ku buzima bwabo.
Ikindi bigishwa ni ugufata neza amatungo,bakamenya ko ari ibiremwa bikwiye agaciro, ntibayahondagure,bakayaraza aheza,bakanayaha ibyo akeneye byose ngo abashe kubaha umusaruro bifuza, byatumye benshi bumvaga itungo aho ryarara hose n’icyo ryarya cyose ritabura gutanga umusaruro bahindura imyumvire, byanatumye bagira amatungo meza,ashishe,abaha umusaruro bifuza.
Mu buhamya bwe, Manirafasha Salomé wo mu ikanisa ya Kagarama,zone ya Ntendezi yavuze ko uburyo yahingaga butamuhaga icyizere kuko atashoboraga gusoroma imboga arya ngo anajyane ku isoko mu murima umwe. Akanavuga ko yumvaga kurimagura ubutaka ntabutwikire,imvura ikabugwamo bihagije ngo bwere,ku buryo uwamubazaga icyo akora,yavugaga ngo ntacyo, ari umuhinzi..

Manirafasha Salomé avuga ko kunoza ubuhinzi butangiza ibidukikije byamufashije kwibonera amafaranga amusubiza mu yisumbuye, anarihira amana be
Ati’’ Ariko aho tumariye kwigishirizwa turi intumwa z’ababibyi, nize neza ko ubuhinzi ari wo murimo wa mbere Imana yahaye umuntu mu ngobyi ya Eden,imusaba guhinga ubutaka neza imbuto zirimo akazitaho kugira ngo zimutunge. Turita natwe ku butaka bukadutunga, tugakuba umusaruro twabonaga mbere inshuro zirenga 3 ku buryo n’abaturanyibatangiye kutwigana.’’
Avuga ko umugabo we yagize ikibazo agafungwa,we agasigarana abana 5 yibaza uko azbatunga, cyane cyane ko na we yari yaracikirije amashuri yibaza uko aziga, ariko ubuhinzi n’ubworozi bwiza yigishijwe byatumuye asubira mu ishuri ryisumbuye,arigana n’umwana we bose bakabona icyo bishyura batagiye ahandi usibye mu buhinzi n’ubworozi butangiza ibidukikije.
Uwizeye Marthe na we afite abana 5. Asengera muri paruwasi ya Nyanza,ikanisa ya Nyanza mu murenge wa Bushekeri. Gupfusha umugabo byari byamushyize mu bwigunge bukomeye yakuwemo no kwinjira mu babibyi b’ibyiringiro.

Uwizeye Marthe arahinga agasagurira amasoko kubera ubuhinzi bubungabunga ubutaka
Ati’’ Kwiga neza ubuhinzi butangiza ibidukikije,nkaba umubibyi w’ibyiringiro byampinduriye ubuzima bigaragara. Nari nsanzwe mpinga ariko nta bumenyi mbifitiye utwo mpinze nkumva ari utwo.. Nahingaga nabi,imvura yagwa isuri igakunkumura ifumbire yose ikishyirira abandi bakiyezereza.’’
Na we icyo gihe yumvaga ubuhinzi atari akazi cyangwa umwuga ariko aho yigishirijwe neza ubuhinzi icyo ari cyo n’icyo Imana ibivugaho,bikanamusunikira ku gusoma ijambo ry’Imana buri munsi, ubu arasagurira amasoko,imboga ahinze akuraho izo aha umuryango we izindi zikajyanwa mu isoko n’amafaranga akayabona.
Musenyeri watowe, Muhutu Nathan, avuga ko impinduka zizanwa n’aba babibyi b’ibyiringiro zigaragaza cyane, akabivuga ahereye ko benshi bavugaga ko nk’ubutaka bwa Nkombo busharira,bwagundutse budashobora kwera, ariko ko imirima y’ababibyi b’ibyiringiro yakoze ikinyuranyo.
Ati’’ Ingero tuzitangira cyane cyane ku Nkombo ahari hazwi ko hatera. Ababibyi b’ibyiringiro aho bahinze barahahinduye rwose, harera imboga zitigeze zihera mbere,utanahakekera. Twari twaje hano mu bucidikoni bwa Nyarusange,paruwasi ya Ntendezi,ngo twafatanye n’;abanyeshuri bacu tumaze umwaka urenga twigisha,twizera ko bagiye kuzana impinduka muri Nyamasheke yose nk’uko bigenda ku Nkombo I Rusizi.’’

Musenyeri watowe wa EAR Diyoseze ya Cyangugu Muhutu Nathan avuga ko umusaruro watangiye gutanga n’iyi gahunda ushimishije cyane
Yongeyeho ati’’ Ababibyi b’ibyiringiro ni abigishwa bahinga mu buryo bukurikije ijambo ry’Imana. Bigishwa guhinga neza,mu buryo bwiza,butuma ubutaka bwongera kurumbuka,batangiza ibidukikije,umusaruro ukaba mwinshi hadakoreshejwe amafumbire mva ruganda n’imiti yangiza,bagakora iyica udukoko mu buryo bwabo,bakabikora neza ku buryo imiryango yihaza mu biribwa. Biratanga icyizere gifatika cy’umusaruro mwinshi,mwiza.’’
Agoronome w’umurenge wa Ruharambuga,Ntakirutimana Gaspard na we yahamije impinduka mu musaruro zazanywe n’ubu buryo bw’imihingire itarimagura ubutaka, avuga ko bikwiye kwinjira mu bahinzi bose.
Ati’’ Hari abibwira ko amadini n’amatorero yigisha ijambo ry’Imana mu nsengero gusa,bikarangirira aho. Ababibyi b’ibyiringiro ni urugero rufatika rw’impinduka mu myumvire iganisha ku bukungu butajegajega,ihereye ku ijambo ry’Imana. Turabasaba gukwiza hose iyi mihingire, natwe tukazajya tugenzura ibyo mwagezeho tukanabyereka abandi, tukizera ko umusaruro ugiye kwiyongera mu bwinshi no mu bwiza mu baturage bose,ku butaka buto,bufashwe neza.’’

Agoronome w’umurenge wa Ruharambuga Ntakirurimana Gaspard asaba ababibyi b’ibyiringiro kugeza iyi gahunda mu baturage bose
Umuhuzabikorwa w’ababibyi b’ibyiringiro muri EAR/Diyoseze ya Cyangugu,Mukaruberwa Enatha, yavuze ko gahunda yo guha ibi byemezo ababibyi b’ibyiringiro babarizwa muri iyi Diyoseze yatangiye ku wa 4 kuzageza ku wa 19 Ugushyingo,2024,mu mazone 7 agizwe n’amakanisa 37 muri Rusizi na Nyamasheke.
Amatsinda ni 52, arimo 35 ya Nyamasheke na 17 ya Rusizi. Icyiciro cya mbere cyari gifite ababibyi 468, icya kabiri gifite 940. Uyu mwaka bakaba baranigishijwe guhinga ibuhumyo na byo bigiye gutanga umusaruro ushimishije,abafataga ubuhinzi nk’umurimo w’imvune gusa,utagira agaciro,bakaba ubu bemeza ko uwukoze neza waguteza imbere kimwe n’indi myuga yose yinjiza agatubutse,bitewe n’imyaka bagenda basarura ubu.

Barabyaza umusaruro ubutaka mu buryo bushimishije

Umusaruro w’ibitunguru ubasha kuboneka




Uyu musaruro wa Kaloti uturuka mu mbaraga zacu kandi byose bigaturuka mu kwizera

@Rebero.rw
