Kuri uyu munsi nibwo u Rwanda rufite umukino wa nyuma mu gushaka tike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Maroc, Ambasaderi akaba yasuye ikipe y’u Rwanda aho yari mu myitozo ibanziriza umukino uba hagati ya Nigeria n’u Rwanda.

Ambasaderi Bazivamo waje kureba iyo myitozo ati: “Ntabwo ibyi mipira mbikurikirana cyane ariko ubu ntibyambuza kubaba hafi kuko muhagarariye u Rwanda muri iyi mikino, aha muri iyi Leta nta ba Nyarwanda benshi bayibano kuko abenshi bari Lagos, Abujan ndetse na Mayidogori kubera imirimo bafiteyo”.
Yakomeje avuga ko bitewe nuko Nigeria yamaze kubona Tike ntacyo ikirwanira uyu munsi Amavubi ashobora gutsinda Nigeria, ariko ntabwo twabiha agaciro kuko mu kibuga habamo guhangana.
Kapiteni w’u Rwanda Bizimana Djihad akaba yagarutse ku mukino bafitanye na Nigeria agira ati: “Byose birashoboka ko dushobora gutsinda nkaba nsaba abanyarwanda kudufatira iry’iburyo kandi abasore bose bameze neza n’imvune zarimo bigaragara ko bamaze koroherwa, ubwo rero igisigaye ni ukujya mu kibuga tukerekana ibyo tumaze iminsi twitegura”.

Yagarutse kuba baratsinzwe na Libya avuga ko agakosa kabayemo niko kahaye amahirwe ikipe ya Libya bituma ibona ayo manota, bityore rero nkuko mwari mwakurikiranye umukino mwabonye ko usibye amahirwe make ariko twakinnye neza, usibye ko ikiba gikenewe ari ugutsinda.
@Rebero.rw
