Gusagurira amasoko niyo ntego yacu kuko tuba twamaze kwihaza natwe mu miryango yacu
Ababibyi b’ibyiringiro bigishijwe ubuhinzi bubungabunga ibidukikije biciye mu itorero EMLR,Conference ya Kinyaga baravuga ko amasomo bahawe yatumye beza byinshi,aho bamwe bemeza ko bakubye inshuro 3 umusaruro babonaga mbere bagihinga mu butamenya,bakaba basagurira amasoko mbere barahingiraga amaramuko gusa.
Babigaragaje mu buhamya batangiye mu murenge wa Muganza, ubwo bahabwaga ibyemezo by’uko barangije amasomo y’ubu buhinzi bushingiye ku ijambo ry’Imana,aho Nk’uko byavuzwe n’umushumba wa EMLR Paruwasi ya Shara,mu murenge wa Muganza, Rév.past Niyimpagaritse Callixte, ari kumwe n’abahinzi b’umwuga,bahinga neza batangiza ibidukikije,bagahinga babifatanije n’ubworozi butanga na bwo umusaruro ushimishije kubera kwita ku matungo.

Abahawe ibyemezo by’ishimwe bari kumwe n’abayobozi mu ifoto y’urwibutso
Agira ati’’ Buri gikorwa cyose kiba gifite ijambo ry’Imana rigiherekeza. Mu mwaka wose tumaze twiga tunashyira mu bikorwa ibyo twize, barahinga kijyambere, nta mpungenge z’ifumbire kuko bayikorera, yaba iy’ibirundo n’iy’amazi,bidatwaye amafaranga menshi, imboga n’ibindi bejeje bikababera indyo yuzuye bafata bakanasa gurira amasoko.’’
Yarakomeje ati’’Kera uwashakaga kubwira undi ko yamukenesha yamubwiraga ko yamusubiza ku isuka. Ku babibyi b’ibyiringiro bo, uwo muri bo wabwira ko wayimusubizaho, nta kibazo cyaba kirimo, yayifata ahubwo agahinga neza cyane.’’
Mukeshimana Joséphine,wo mu murenge wa Gitambi,avuga ko ari umuhamya w’ibifatika yagezeho abikesha ubu buhinzi, buhaza umuryango we w’abantu 9,akanasagurira isoko, mu gihe mbere no kwihaza byari ikibazo.

Aba bavuga ko nyuma yo kwigishwa bahinga bagasarura ibyikubye inshuro 3 mbere yaho
Ati’’ Si iby’ibipindi ndavuga ukuri. Kubera uburyo nahingaga nta gahunda kubera kutamenya ubuhinzi nyabwo ubwo ari bwo, ndimagura ubutaka simbusasire,aho nakuraga amabase 10 y’inyanya ubu ndahakura arenga 30. Aho nakuraga ibilo 50 by’imboga,ndahakura ibirenga 150. Mu matsinda turahinga neza, mbese koko ibyiringiro byaraje.’’
Vumiliya Yvonne wo mu murenge wa Muganza, na we avuga ko aho yezaga ibilo 30 by’itomati ubu aheza ibirenga 100, ko yabitewe n’amasomo yo guhinga neza yahawe n’ababibyi b’ibyiringiro,kuko atakinatanga menshi agura ifumbire n’imiti yica udukoko ,abyikorera.
Ati’’ Nigeze kujya ndwaza imirire mibi kubera n’imihingire mibi. Ubu icyo kibazo iwanjye cyarakemutse kubera kunoza ubuhinzi. Ndahinga nkanagurisha,abo nakeshaga amararo n’amaramuko , ndabaha. Byose tubikesha imiyoborere myiza irangajwe imbere na perezida Kagame.’’
Mu ijambo rye, Surintendant wa Conference ya Kinyaga, Rév. Habiyambere Céléstin, yavuze ko akiza kuyiyobora, yahuraga n’ abamubwira ko bashonje kandi ari abahinzi, akishimira ko ubu bamubwira ko ubuhinzi bubahaza bakanasagurira amasoko.
Yifashishije ijambo ry’Imana riri mu gutegekwa kwa 2 igice cya 28, yavuze ko hari imigisha myinshi Imana yageneye abantu bayo,barimo n’abahinzi, bityo ko ubuhinzi atari umuvumo cyangwa umurimo ugayitse,ahubwo uwukoze neza ukurikije ijambo ry’Imana, uwubonamo imigisha myinshi,inagera kubandi.

Surintendant wa Conference ya Kinyaga, Rév. Habiyambere Céléstin ashimira ababibyi b’ibyiringiro impinduka bagaragaza muri ubu buhinzi
Yavuze ko bibabaje cyane kuba umuntu ari umuhinzi,yabazwa icyo akora akavuga ko ntacyo,kandi Imana ari yo yakamuhaye,ko iyo myumvire ikwiye guhinduka.
Ati’’ Ndashimira cyane Hope International yadufashije kubona inzira ituma abahinzi babona icyo barya gihagije,bakongera umusaruro, ntibahorane inzara n’imirire mibi mu bana babo kandi ari bo bagombye kugaburira abandi.’’
Mu izina rya Hope International, Ingabire Edmond,yavuze ko mu bihugu byateye imbere umuhinzi ataba ari uwo kwiganyira,ahubwo aba ari we utunze abandi kubera gukoresha ubutaka neza.

Ingabire Edmond yizeza ko Hope international izakomeza kubaba hafi
Ati’’ Kubigeraho,biradusaba kubyaza umusaruro mwinshi ubutaka buto dufite,tugakora bitandukanye n’uko twakoraga,ubuhinzi bugakorwa neza nk’uko ababibyi b’ibyiringiro babukora, impinduka zizigaragaza.’’
Gahunda y’ababibyi b’ibyiringiro muri Conference ya Kinyaga yatangiye muri 2021, nk’uko Rebero.rw yabitangarijwe n’umuhuzabikorwa wayo muri iyo Conference, Dushime Divin,itangirira muri paruwasi 8 muri 19 ziyigize, itangira ihugura abahinzi 81 bahugurirwaga guhugura abandi,abarangije amasomo baba 74.ubu hari 66 abandi bagiye mu bindi.
Icyo gihe hahuguwe abahinzi 1287, ubu hari 1273. Gahunda yaragutse igera muri paruwasi 15, mu mirenge 8 ya Rusizi na Nyamasheke,ikaba igeze ku bahinzi 2585 muri iyi Conference yose,basabwa kuyigeza ku bahinzi n’aborozi benshi bashoboka.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muganza, Ndamyimana Daniel yizeza ubufatanye mu kubyaza iyi gahunda umusaruro ufatika
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muganza, Ndamyimana Daniel yizeza kuyibyaza umusaruro ufatika , ikagera kuri benshi bashoboka bitewe n’ibyiza ayibonamo, cyane cyane impinduka zayo mu musaruro uganisha ku kwihaza no guhaza isoko rigari ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi biri muri aka karere.

Umushumba wa EMLR paruwasi ya Shara, Rév. Niyimpagaritse Callixte avuga ko kwitwa umuhinzi ku babibyi b’ibyiringiro ari ishema

Aha barigishwa kubyaza akarima gato umusaruro mwinshi w’intoryi

Aba bahinzi bavuga ko ageze izo nyanya mbere heraga nke cyane

Umuhuzabikorwa w’iyi gahunda muri Conference ya Kinyaga, Dushime Divin avuga ko imyaka 3 ihamaze yazanye impinduka zifatika mu musaruro w’ubuhinzi
@Rebero.rw
