Umurwayi wa mbere wagaragaje ko yanduye virusi itera sida hashize imyaka 43, ariko mu Rwanda ni ku nshuro ya 36 tuwizihije, ukaba warabereye mu karere ka Rubavu, cyane cyane hakangurirwa urubyiruko kwipimisha iyi virusi kuko niho igaragara cyane.
Umuryango w’abanyamakuru bakora ku buzima barwanya virusi itera Sida mu Rwanda (ABASIRWA) bakaba bakomeje nabo ubukangurambaga aho bashishikariza abanyarwanda kwipimisha iki cyorezo cya virusi itera Sida, aho basuye Ibitaro bya Rubavu baganira n’abakozi ba ARV ku bakiriya babo.
Uyu munsi mpuzamahanga ukaba ari uwo kwibutsa abaturage ko icyorezo cya Sida kigihari ntaho kirajya bityo hashyirweho ingamba zo ku cyirinda, bityo abanyarwanda muri rusange bakaze ingamba zo gukomeza kwirinda virusi itera Sida, ariko kwifata niba binaniranye hakoreshwe agakingirizo.
Bamwe mu banyeshuri ba TTC Gacuba II nabo bitabiriye uyu munsi mpuzamahanga wo kurwanya Sida bavuze ko nubwo ari urubyiruko ariko bagiye gukangurira bagenzi babo kurushaho kwirinda.

Agira ati: “Turabizi ko hari urubyiruko rutinya inda kurusha Sida ariko aho isi igeze ni uko twebwe urubyiruko dukwiriye gukora imbere hacu heza twirinda izo ndwara soze, ariko cyane cyane twipimisha kugira ngo tumenye uko ubuzima bwacu buhagaze”.
Mu bitaro bya Rubavu umurwayi wa mbere yahageze muri 84, ariko bari basanzwe bafatira imiti muri Kigali ariko bakaba baratangiye gufatira imiti muri aka karere kuri ibi bitaro muri 2004 muri serivisi ya ARV nkuko twabibwiwe nuyikuriye Uwimana Rosette.

Agira ati: “Ubu dufite abakiriye 1268 hano ku bitaro bya Gisenyi bafata imiti yabo neza, muri aba bakiriya bacu ab’urubyiruko kuva ku myaka 10 kugeza kuri 24 hano dufite 97, ubushobozi dufite butuma dukurikirana abakiriya bacu neza kuko duhuriza hamwe twese, yaba abaganga cyangwa se abasosiyale naho ibitugoye tukabiha dogiteri nawe utuba hafi cyane”.
Yakomeje avuga ko abafata imiti neza bageraho bakabashyira ku mezi atandatu naho abafata imiti bakiuri bashya hari abashyirwa ku gihe cy’amezi atatu naho abafata imiti niabi bayihabwa buri kwezi kugira ngo babakurikiranire hafi ariko nibo bakeya cyane.
Dr Nsanzimana Sabin Minisitiri w’Ubuzima yagarutse ku rubyiruko ko arirwo rwugarijwe na Virusi itera sida ndetse anabagira inama ko inzozi zabo bazigeraho ari uko bafite ubuzima bwiza, ariko batabimenya batikurikiranye mu bigo nderabuzima cyangwa se mu bigo by’urubyiruko.

Agira ati: “Hagati y’imyaka 15 na 25 niho ubu virusi itera sida yibasiye cyane niyo mpamvu dusaba urubyiruko kuko arirwo Rwanda rw’ejo ko begerejwe serivise zose hafi yabo, kugira ngo bipimishe kandi banamenye uko bahagaze abo basanze baranduye batangire imiti hakiri kare”.
Yasoje asba abanyarwanda ko nubwo ari inshuro ya 36 twizihiza uyu munsi mpuzamahanga wo kurwanya sida, ko ari umwanya mwiza wo kureba aho tugeze mungamba twihaye ndetse no gufata izindi nkuko muri aya mezi atandatu y’ubukangurambaga hagomba kurushaho kwegereza abaturage uburyo bwo kumenya uko bakwipimisha bitabagoye.
@Rebero.rw
