Kuri uyu wa 18 Ukuboza 2024, u Budage bwasinye amasezerano y’inkunga ya miliyari 30 z’amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni 20,9 z’amayero, yo kuzafasha u Rwanda guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.
Iyi nkunga ije yiyongera kuyandi yahawe u Rwanda angana na miliyoni 20 izakoreshwa mu kurengera ibidukikije mu turere twa Nyagatare, Huye,Rusizi, Muhanga na Rwamagana.
Murangwa Yussuf Minisitiri muri Minisiteri w’imali n’igenamigambi avuga ko iyi nkunga izafasha kugira ubuzima bwiza bw’abatuye muri ibyo bice no kurengera ibidukikije ndetse no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Agira ati: “Imwe mu mishanga ikwiriye gukorwa muri uyu mushinga harimo kuvugurura uburyo bwo guhanga n’imyuzure hagamije iterambere n’ubukungu, kuvugurura ibishanga ndetse no kureba ibice bimwe by’imijyi bifite ibyago byo kugerwaho n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe”.

Ubudage bumaze gusinya amazeserano y’inkunga rugenera u Rwanda angana na miliyoni 260 z’amayero, Ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA) kikaba gihamya iyi nkunga izaziba icyuho kiri muri gahunda yo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no kurengera ibidukikije.
Ubudage bwemeza ko inkunga runyuza muri Ambasade y’ubudage igira akamaro mu iterambere ry’abaturage nkuko byemezwa n’ambasaderi Heike Uta Dettmann.
U Rwanda rwashyizeho ingengo y’imari ingana na miliyari 11$ muri gahunda yo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere binyuze mu kugabanya imyuka ihumanya ikirere (Nationally Determined Contributions- NDCs), izaba yashyizwe mu bikorwa mu 2030.
@Rebero.rw
