Umuyobozi w'akarere ka Rusizi w'agateganyo, Habimana Alfred arangaje imbere abagize Ntuma mubyeyi tujyanemo dusangire basuye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, batujwe mu mudugudu wa Busekera
Abagore bishyize hamwe bagakusanya ubushobozi mu rwego rwo guha iminsi mikuru isoza umwaka abadafite ubushobozi bwo kuyibona, ku wa 28 Ukuboza,barangajwe imbere n’umuyobozi w’akarere ka Rusizi w’agateganyo Habimana Alfred basuye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi,batujwe mu mudugudu wa Busekera,akagari ka Buhokoro,umurenge wa Gashonga,akarere ka Rusizi, babaha amafunguro n’imyambaro bibafasha gususuruka muri iyi minsi mikuru ya Noheli n’ubunani.
Abasuwe,nk’uko Rebero.rw yabitangarijwe n’umukozi w’umurenge wa Gashonga ushinzwe kurwanya igwingira n’imirire mibi, Uwizeyimana Marie Rose, ni imiryango 12 igizwe n’abantu 40,bahatujwe ku wa 22 Nyakanga,2024 bakuwe mu tugari tunyuranye tw’uyu murenge,bamwe baba mu nzu zishaje cyane zenda kubagwaho,abandi basembera,bakurwa aho hose bari bari n’imiryango yabo,bazanwa mu nzu nziza bubakiwe na Leta.

Umukozi w’umurenge wa Gashonga ushinzwe kurwanya igwingira n’imirire mibi Uwizeyimana Marie Rose yavuze ko gutuzwa muri uyu mudugudu byabahinduriye imibereho.
Ati’’ Uyu munsi murabona ko banezerewe cyane kubona umuyobozi w’akarere azana n’aba babyeyi kubasura babazaniye iby’iminsi mikuru. Ni igikorwa bishimiye cyane natwe nk’umurenge cyadushimishije bitavugwa, kibasubizamo imbaraga bakumva ko batari bonyine,bafite ababitayeho,babakunda,bagera ikirenge mu cya Nyakubahwa perezida wa Repubulika mu kubakunda no kubashakira umunezero n’imibereho myiza.’’
Nyirampakaniye Madeleine w’imyaka 80 avuga ko yahazanywe yasemberaga, nta nzu yagiraga we n’abuzukuru be 3,ubu akaba aguwe neza, gusurwa n’aba babyeyi n’ubuyobozi bw’akarere akavuga ko bitumye yumva azarangiza umwaka arushijeho kunezerwa.
Ati’’ Ntacyo nakora ntabaje gushimira cyane perezida Kagame waturokoye,akanadutuza aheza nk’aha tutagiraga aho kuba. None tunahawe iby’iminsi mikuru. Nubwo twasizwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi, twishimira ko tutari twenyine, dufite Leta nziza idukunda n’ababyeyi batwitaho,dukumva dususurutse. Aho bakuye Imana ibongerere,ibahe umugisha mwinshi.’’
Nyirabizimana Béata w’imyaka 66,wasigiwe ubumuga na Jenoside yakorewe Abatutsi, ikanamusiga iheruheru na benshi bo mu muryango we bishwe, avuga ko mbere yo kuzanwa muri uyu mudugudu inzu yabagamo,yubatswe mu 1996, yari yaramusaziyeho,arara yicwa n’ubukonje, ariko arashimira perezida Kagame ko yatujwe ahasusurutse,hashyushye.

Nyirabizimana Béata yishimiye kubona icyo azasangira n’abandi kubunani
Ati’’ Nubwo njye ntacyo ngishobora kwikorera kubera ubumuga bukomeye nasigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi, umurima wanjye ndawuhingisha byakwera nkagabana n’uwawuhinze. Mutugobotse tutareza,twibaza uko tuzatambuka mu bunani. Twabonye ibitenge byo kwambara, duhabwa ibiribwa n’ibikoresho by’isuku,ku buryo natwe tuzizihiza ubunani tumerewe neza. Turabashimiye cyane bana bacu,mujye muhora muhaha muronke.’’
Ni igikorwa cyanishimiwe cyane n’uhagarariye Ibuka mu murenge wa Gashonga, Karimumvumba Innocent,wanashimiye ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi uburyo bwitaye ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uhagarariye Ibuka mu murenge wa Gashonga Karimumvumba Innocent yashimye iki gikorwa avuga ko kigaragariza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ko batari bonyine
Ati’’ Nka Ibuka iki ni igikorwa cyadushimishije cyane,tukaba tunakomeje gushimira ubuyobozi bw’aka karere uburyo bwitaye ku mibereho y’abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Mukomereze aho kuko hari ibibazo byinshi baba bifuza gukemurirwa.Iyo mubabaye hafi rero nka gutya,mukabereka urukundo birabashimisha cyane natwe nka Ibuka tukishima.’’
Ntuma mubyeyi tujyanemo dusangire yaturutse ku gitekerezo cy’abagore barenga 230 b’imirenge yose igize akarere ka Rusizi bishyize hamwe,bashyira hamwe ubushobozi ngo bajye basura banagaburire abatishoboye mu minsi mikuru,cyane cyane nk’iyi isoza umwaka,ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bubona ari igikorwa cy’indashyikirwa buragishyigikira.

Ntuma mubyeyi tujyanemo dusangire n’abo basuye mu ifoto y’urwibutso
Ni ishuro ya 3 bikozwe, bikaba biri gukorwa mu mirenge yose y’aka karere, ku rwego rw’akarere hakaba hasuwe aba barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi,batujwe muri uyu mudugudu wa Busekera, aho bahawe ibifite agaciro k’amafaranga 600.000.
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi w’agateganyo,Habimana Alfred yabashimiye igitekerezo bagize n’umusaruro ukomeye cyabyaye, anashimira aba basuwe uburyo bakomeje gutwaza,bahangana n’ibibazo basigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi w’agateganyo Habimana Alfred abagezaho ijambo ryo kubakomeza
Ati’’ Twaje kubasura,kubakomeza no kubifuriza iminsi mikuru myiza isoza umwaka. Ntitwari kuza rero imbokoboko gusura ababyeyi bacu nk’aba,n’imiryango yabo, twabazaniye Noheli n’ubunani,tunishimira ko dusanze bameze neza,batekanye,batakinyagirwa,tukabishimira Leta yacu yabatuje aheza nk’aha.’’
Yabijeje ko azakomeza kubasura no kubaganiriza ,abifuriza gusoza umwaka neza no gutangira undi mu mahoro.

Meya Habimana Alfred aha Nyirabizimana Béata igitenge cyo kwambara

Bafatanyije n’umuyobozi w’akarere ka Rusizi w’agateganyo Habimana Alfred gucinya akadiho bashimira perezida Kagame wabatuje aheza
@Rebero.rw
