Abagana KIVU SIDE COFFEE Shop bavuga ko yaje ikenewe
Abaturuka impande zose z’igihugu n’abanyamahanga bagana santere y’ubucuruzi ya Tyazo, mu karere ka Nyamasheke mu bukerarugendo,baravuga ko bishimira kubona aho banywera kawa yera muri iyi ntara y’uburengerazuba mu gihe mbere byari inzozi,bakemeza ko iyi gahunda yazanywe na KIVU SIDE COFFEE Shop ari agashya kadasanzwe,kaje ari igisubizo ku bakunzi ba kawa,ibindi binyobwa n’amafunguro bisukuye,bikakugeraho utarambiwe.
Mu gushaka kumenya uko iminsi mikuru isoza umwaka yizihizwa mu karere ka Nyamasheke, Rebero.rw yanyarukiye muri santere y’ubucuruzi ya Tyazo bigaragara ko ikura umunsi ku wundi kubera ibikorwa remezo bitayisibamo,ikaba ari yo mujyi w’akarere ka Nyamasheke.
Iganira n’abasohokanye n’imiryango yabo,abanyeshuri ba Kibogora polytechnic bari bamaze igihe bavuga ko ntaho kunywa ibinyobwa bifutse bafite muri iyi santere y’ubucuruzi,n’abandi yari isanze muri KIVU SIDE COFFEE Shop imaze amezi 2 gusa ihageze, bayitangariza imbamutima zabo.
Uretse kuvuga kuri serivisi zihuse, isuku n’ibindi bihagaragara,bishimira cyane guteza imbere ibikomoka muri iyi ntara y’uburengerazuba, cyane cyane ikinyobwa cya kawa kitari kihamenyerewe, kuko abenshi bavuga ko baherukaga bayihinga,ariko kuyinywa bikaba inzozi.

Twagirumukiza Jean Paul n’umugore we bahitamo kuza kuharuhukira banywa kawa n’ibindi binyobwa banakora akazi
Twagirumukiza Jean Paul n’umugore we,Rebero.rw yasanze bahanywa icyayi, umugabo anahakorera akazi ke kuri mudasobwa,bavuze uburyo bishimiye serivisi bahabwa.
Ati: “Udaheruka hano mu I Tyazo ntiwahamenya. Impinduka mu iterambere zirihuta bigaragara. Nk’iyi KIVU SIDE COFFEE Shop yari ikenewe cyane hano pe! Abifite b’ino I Nyamasheke na Rusizi bahoraga basaba ko kawa yacu twajya tuyinywa hakabura ufata iya mbere ngo atangize icyo gikorwa,none aho dusohokera tukayinywa twarahabonye.’’
Yunzemo ati: “Nk’ubu nari naniwe kubera akazi kenshi,n’umugore ananiwe kubera urugendo rurerure yakoze, tuvugana guhurira hano kuko no kuri Noheli twari twahasohokanye n’abana dutaha twishimye, baduha agakawa n’amafunguro meza,twumva umunaniro urashize,tumeze neza kandi mbere rwose kubona ahantu nk’aha muri Nyamasheke byari inzozi.’’
Avuga ko babishimira cyane umukuru w’igihugu Paul Kagame,kuko iyo atahageza umuhanda Kivu belt ,kaminuza ya Kibogora polytechnic,kaburimbo igana ku itaro bya Kibogora n’ibindi bikorwa remezo byinshi bisanga ibyari bihari, ngo abikorera bafatireho bubake amagorofa,bashinge bizinesi biteze imbere, baba bagitega imodoka bajya gushakira ibinyobwa n’amafunguro meza ahandi kandi n’iwabo hari abashobora kubikora.

Bavuga ko ushaka n’amafunguro yakirizwa amumara inzara
Cyuzuzo wiga muri kaminuza ya Kibogora polytechnic na we Rebero.rw yahasanze afata agakawa n’amafunguro,yagize ati: “Kimwe mu byatubabazaga nk’abiga muri Kibogora polytechnic ni ukubura ahafutse turuhukira nyuma y’amasomo muri iyi santere y’ubucuruzi ya Tyazo. Ibindi byose twabibonaga ariko ugasanga nko muri wekendi cyangwa iminsi mikuru ihera umwaka nk’iyi turarwanira imodoka tujya I Rusizi,Karongi,Kigali n’ahandi. Ubu rwose ntibikiri ngombwa.’’
Yasabye ko n’abandi bashoramari bareberaho, bagashora imari muri aka karere, ibihera,amatungo ahororerwa n’ibindi bihakorerwa bikabyazwa umusaruro ufatika, kuko ufashe agakawa,icyayi, ibiribwa n’ibindi bikorerwa muri aka karere agenda arushijeho kukamenya neza,akazagaruka.
Cyane cyane nk’abanyekongo usanga bafite amafaranga menshi,banakunda gusohokana imiryango yabo, abashoramari bakaba bakwigana nyir’iyi KIVU SIDE COFFEE Shop,bagateza imbere iby’iwabo benshi batari bazi ko byakundwa.
Kwizera Gloria ushinzwe umutungo n’imicungire y’abakozi muri KIVU SIDE COFFEE Shop avuga ko isuku na serivisi nziza zihuse babyiyemeje,ari yo mpamvu uhageze rimwe ahagarukana umuryango we n’abandi bifuza kuganira batuje.

Kwizera Gloria ushinzwe umutungo n’imicungire y’abakozi muri KIVU SIDE COFFEE Shop avuga ko isuku na serivisi nziza,zihuse ari cyo bimirije imbere
Ati: “Dukorera mu bice2, hari icyo hasi usangamo ibijyanye na Alimantasiyo n’icyo hejuru kibamo resitora n’igikoni gitunganirizwamo amafunguro, tukagira abakozi babyize bakora imirimo yabo neza ku buryo ntawe ugera hano ngo abure kugarura abandi kubera serivisi nziza bahabona.’’
Uwineza Pie nyiri KIVU SIDE COFFEE Shop, avuga ko yatekereje kuzana agashya ko gukundisha kawa n’ibindi byera mu ntara y’uburengerazuba,abagenda muri iyi santere y’ubucuruzi ya Tyazo amaze kubona ko bikenewe cyane, cyane cyane ko yabonaga imbaraga abaturage bashyira mu buhinzi bwa kawa nyamara yabaganiriza nk’uwari ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu mirenge,akazi yakoze imyaka 13 yose,bakamubwira ko batayinywa,yumva ni ikibazo yakemura.
Ikindi avuga cyamuteye kureka akazi ka Leta yari akoze imyaka 15 yose akaza muri iyi bizinesi, ni ukubona ubushomeri mu rubyiruko,yiyemeza umusanzu we mu kubukemura, akavuga ko ubu akoresha abakozi barenga 11 bahoraho n’abandi badahoraho, bose ahemba hafi 1.500.000 mu kwezi.

Uwineza Pie avuga ko amezi 2 gusa KIVU SIDE COFFEE Shop imaze atanga icyizere
Ati: “Mu bakozi 11 bahoraho dukoresha,harimo abakobwa 5,hakabamo 9 bize ayisumbuye na kaminuza, bamwe banongeraho ubumenyi bwihariye mu gutunganya kawa mu buryo usomyeho yifuza guha n’umuryango we, abazi gutunganya ibindi dutanga, tukagira akarusho ka serivisi zinoze,zihuse ari yo mpamvu usanga hano hahora huzuye kandi tumaze amezi 2 gusa dutangiye.’’
Avuga ko we n’abandi 2 bafatanije iyi bizinesi,bafite gahunda yo kongeramo icyayi gihingwa muri iyi ntara, gitunganyije byihariye na cyo kizakundwa mu rwego kawa ikunzwemo, akanateka amafunguro w’umwimerere w’ibihingwa n’ubworozi bwa Nyamasheke,agateza imbere abahinzi n’aborozi baho, akaboneraho gusaba buri wese ukora igikenerwa muri KIVU SIDE COFFEE Shop kugikora mu bwinshi no mu bwiza kuko kitazabura isoko ahari.

Bavuga ko serivisi nziza zinagera muri Alimantasiyo

Umuyobozi wa KIVU SIDE COFFEE Shop Uwineza Pie avuga ko guteza imbere igihingwa cya kawa no gushakira urubyiruko imirimo ari byo byamuteye gushinga iyi kampani

Inyubako ikorerwamo na KIVU SIDECOFFE Shop
@Rebero.rw

Ni byiza cyane, Komeza stereo imbere unateze Nyamasheke imbere.