Bahisemo gufasha abatishoboye bo muri bo babaha ibiribwa,imyambaro bekanabarihira mituweliBahisemo gufasha abatishoboye bo muri bo babaha ibiribwa,imyambaro bekanabarihira mituweli
Mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’umwaka umwe paruwasi ya Museke ikorera mu kagari ka Kigoya,umurenge wa Kanjongo,akarere ka Nyamasheke, mu itorero EMLR ivutse,abayisengeramo bahisemo kureka ibirori byo kwinezeza mu kurya no kunywa,ibyo bari kubikoreshamo bahitamo kubiguriramo ibiribwa n’imyambaro abatishoboye bo muri bo,banarihira mituweli umuryango w’abantu 6 utayifite.
Ni igikorwa cyakoze cyane ku mitima abagikorewe, bavuga ko kubona icyo kurya,imyambaro na mituweli bisanzwe bibagora. Kuba bagenzi babo basengana baratekereje ko mu mwaka umwe gusa bahawe paruwasi, aho gusangirira ku rusengero ngo batahe,bakwigomwa ibyo bari gukoresha,bakabafasha n’imiryango yabo ari igikorwa cy’ubutwari.
Nyiransabimana Solange wahawe mituweli y’umuryango we w’abantu 6, ati’’ Byandenze ndishima cyane kuko n’uyu mwaka wa mituweli ugiye gusoza ntayo twatanze kubera kuyibura. Uko turi 6 duhora dusenga ngo ntihagire urwara kuko tutazi natwe uko byagenda turwaje umuntu akaremba. Iy’umwaka utaha yo turayibonye,turashima Imana cyane n’aba benedata yakoresheje.’’
Yavuze ko kudatanga mituweli atari ubushake cyangwa imyumvire mike, batanayobewe ko bashobora kurwara bikabakomerana, ko ari ubukene bukabije babamo,kuko we n’umugabo batunzwe no guca inshuro kandi nta mirimo ibaha menshi babona, bakora iy’amarenzamunsi mituweli ikagorana.

Bishimiye ko bagenzi babo batishoboye hari icyo bahawe
Akavuga ko ubwo ayibonye, yumva afite noneho icyizere ko uwarwara wabo yavurwa,binamuha imbaraga zo kugerageza gushaka ikibatunga mu rugo,agashimira abayobozi babo bashyize mu bakirisito iki gitekerezo kiruta kurya no kunywa bagataha ariko bafite muri bo abatagira uko bagira.
Mukandutiye Catherine wari uhagarariye nyirakuru w’imyaka 96, wahawe ibiribwa n’igitenge cyo kwambara, avuga ko uwo mukecuru asengera muri Kiliziya gatolka,bamwitayeho barebye ko ababaye,batarebye aho asengera.
Ati’’ Bakibimubwira,nubwo ageze mu zabukuru atakibasha kugera kure,yishimiye cyane,avuga ko bigaragaza urukundo rutarobanura amadini n’amatorero,abifuriza isabukuru nziza bagize banatekereza ku badafite icyo bakuraho ifunguro n’umwambaro,bakabagoboka.’’
Nyirahabimana Consolée ufite umuryango w’abantu 4, na we yishimiye guhabwa umwambaro n’icyo kugaburira abana ku munsi mukuru w’umwaka umwe wa paruwasi yabo.

Ibi ni bimwe mu byahawe abatishoboye
Ati’’ Ndi umuririmbyi muri korali. Hari igihe kubona umwenda mpinduranya ngo nzegusenga byangoraga,ni yo mpamvu nanjye nezerewe. Ninataha ndabona icyo dufungura mu rugo tubone imbaraga zishakisha ibizadutunga nyuma. Turashimira Imana yahaye bene data dusengana umutima muzima wo kutizirikana ubwabo, bakanazirikana abatagize icyo bafite. Ni ko gusenga by’ukuri Imana ishima.’’
Umushumba w’iyi paruwasi ya Museke, Rév.past. Ndayisenga Naason,yavuze ko paruwasi ayoboye yabonye izuba ku wa 25 Gashyantare umwaka ushize ibyawe n’iya Kinyinya biturutse ku rugendo rurerure bamwe mu bakirisito bakoraga bajya gusengera aho I Kinyinya, EMLR conference ya Kibogora isanga ari ngombwa kubarohereza urugendo,bahabwa paruwasi yabo bwite.
Avuga ko byari bivuze ko nka paruwasi nshya,bagiye gukora cyane bakagaragaza ko bayihawe ikenewe, uyu mwaka umwe gusa bamaze bakaba bishimira ko bavuye kuri 800 bakarenga 1000, bagenda bagera ku bikorwa remezo bitandukanye banabungabunga ibyobasanze,birimo ishuri ribanza bafite.

Umushumba wa paruwasi ya Museke,Rèv.past. Ndayisenga Naason avuga ko mu byo bateganya imbere harimo ubwato buzafasha abaturage bo ku kirwa cya Kirehe
Ati’’ Ikindi dukomeyeho cyane ni ukwita ku mirerere y’abana bacu,ni yo mpamvu mwabonye abana b’ishuri ryo kucyumweru bafite ababitaho,bakabatoza umuco w’abana b’Imana,ikinyabupfura gikwiye kuranga umwana wubaha Imana n’abantu, bagakurana izo ndangagaciro,kandi umwana wakuze atyo ntananirana. Agendera mu murongo mwiza wo gukunda Imana n’igihugu cye no kugikorera ukwo bikwiye.’’
Avuga ko bizihije iyi sabukuru bagendeye mu ijambo ry’Imana riboneka muri Zaburi 116:2 havuga ngo’’ Ibyo Uwiteka yangiriye ndabimwitura iki?’ Basubiza amaso inyuma basanga bakwiye kwicara hamwe bagashima Imana intambwe yabateje,umutekano bafite n’imiyoborere myiza y’igihugu,irangajwe imbere na perezida Kagame, ituma babasha gusenga mu mutekano n’umudendezo.
Ku kuba bahisemo kwita ku batishoboye,ati’’ Ni imwe mu nkingi 5 itorero ryacu rigenderaho. Twaricaye turaganira,dusanga kubaga inka tukayirya tugataha, no gufata ayo mafaranga tukayashakiramo ibyafasha abatishoboye muri twe, tukigomwa,duhitamo icyo cya 2 kuko ari cyo kijyanye neza n’umurongo w’itorero EMLR.
Bitavuze ko gusangira ari bibi,ko ahubwo kugaburira utishoboye ku rusengero gusa,agataha asanga mu rugo nta gihari,abana baburaye atari byo,ibyiza ni uko yataha hari icyo abashyiriye ku munsi nk’uyu, natwe tukigomwa ku ifungoro twari tugafa tukabahaho.’’
Yavuzeko imiryango 69 ari yo yasaranganyije iryo funguro,mituweli n’imyambaro byabonetse, ko bazanatangira mituweli abandi 30 batishoboye, ashimira abitanze ngo bagenzi babo batahe bishimiye,bagize icyo batahana.
Anashimira Leta ituma abantu basenga neza bakanafatanya kugira ibyo bageraho kuko banafite ibimina by’iterambere bibahuza,anashimira itorero EMLR ryabahaye paruwasi, rikanababa hafi mu byo bageraho byose,mu by’umwuka n’iby’umubiri.

Kwita ku burere bw’abana mu by’umwuka n’umubiri babigize inshingano ikomeye
Yasabye abakirisito gukomereza aho, ntihagire uwo muri bo usonza bagenzi be bahari, cyane cyane ko hafi ya bose mu bafashijwe bafite abana baba mu mirire mibi,bakaba bagomba gufataniriza hamwe kuyirwanya.
Uhagarariye ivugabutumwa muri EMLR Conference ya Kibogora,Rév.past Cyiza Jacques,yabashimiye iki gitekerezo,avuga ko badakwiye kugitezukaho kuko gishimangira ubumwe bwabo.
Ati’’ Biragaragaza ubumwe butajegajega bafitanye. Kubukomeza ni byo byonyine bizabageza kuri byinshi kuko ahari ubushake n’ubushobozi burahaboneka.’’

Rév.past. Cyiza Jacques uhagarariye ivugabutumwa muri EMLR Conference ya Kibogora asanga ahari ubumwe nk’ubu iterambere mu mwuka n’umubiri ritabura kwihuta
Iyi ni paruwasi ya 23 muri EMLR Conference ya Kibogora. Yavutse nyuma y’izindi. Ifte abapasiteri 2, abavugabutumwa 3 bakora n’abandi 5 bari mu kiruhuko cy’izabukuru n’abandi bakozi bakorana. Mu cyerekezo cy’iterambere bafite,harimo kugura moto ibafasha mu mirimo inyuranye no gukora ubwato bwafasha abo ku kirwa cya Kirehe bambuka ikivu,bukaninjiza ayafasha paruwasi gukomeza iterambere.

Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Kanjongo Ndahimana Sosthène yavuze iki ari igikorwa cy’ubutwari
Umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Kanonjongo, Ndahimana Sosthène,yabashimiye iki gikorwa cyiza,cy’urukundo bakoze, abizeza ubufatanye n’ubuyobozi bw’umurenge mu guharanira ko abafashwa bagera mu gihe cyo kwifasha no gufasha abandi,haherewe ku kuzamurirwa imyumvire.
@Rebero.rw

Iki gikorwa ni cyiza cyane