Abatishoboye benshi bahawe matora muri gahunda ya dusasirane
Kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abagore, mu murenge wa Muganza,akarere ka Rusizi, byaranzwe no kuremera, aho abagore baremeye bagenzi babo matora, ibiribwa,imyambaro,mituweli, ihene,inkoko n’inka, n’ibindi byose hamwe by’agaciro k’amafaranga 1.734.500.
Ni mu birori by’akataraboneka byabanjirijwe n’umupira w’amaguru w’abagore, umudiho ubereye ijisho, indirimbo zinyuranye zirata ibyo umunyarwandakazi amaze kwigezaho abikesha imiyoborere myiza irangajwe imbere na perezida Kagame, impanuro z’abayobozi batandukanye no kuremera abatishoboye.
Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu murenge wa Muganza, Ayinkamiye Clémentine, mu ijambo rye, agendeye ku nsanganyamatsiko ivuga ko umugore ari uw’agaciro, yasabye abagore kubyaza umusaruro ufatika agaciro bahawe n’umukuru w’igihugu Paul Kagame, barushaho kwiteza imbere mu bikorwa bitandukanye.
Mu Kiganiro na Rebero.rw, yavuze ko uyu murenge ufite amahirwe menshi y’iterambere,arimo ubuhinzi bw’imboga n’imbuto buteye imbere, ubworozi bw’amatungo magufi n’amaremare, ubucuruzi burimo n’ubwambukiranya imipaka n’ibindi, umugore akaba ataratanzwe mu kuyabyaza umusaruro ufatika.

Abagore ntibahishe amarangamutima yabo yo kwizihirwa
Ati” Abenshi bamaze kwisobanunirwa no kwitinyuka, aho bamaze kwibumbira mu matsinda b’amakoperative, bakagana ibigo by’imari bagafata inguzanyo bakajya mu bucuruzi buciriritse bagatunga imiryango yabo badateze twose ku bagabo.”
Ashimira ariko abagabo bafasha abagore babo gukirigita ifaranga, kuko aho batabyumva kimwe rya faranga rishobora ahubwo kuzana ibibazo kuruta ibisubizo, ariko iyo bombi bahuje imyumvire birushaho kugenda neza.
Ikindi avuga bihatiye ni ukuvanaho imvugo yavugaga ko abakire ari bo baryama kuri matora na ho abakene bagakumbagara ku byatsi. Bashyiraho itsinda ryitwa’ Ryama heza mugore ubereye u Rwanda.’
Ati” Twanaciye iyavugaga ko n’iyo matora ibonetse mu rugo iharirwa ababyeyi, abana akaba ari bo barara bakumbagara ku byatsi,dushyiraho irindi ryitwa’ Rara neza kibondo kuko ni wowe Rwanda rw’ejo’ yatumye n’abana barara heza, binafasha mu kwiga neza kuko umwana waraye habi atakwiga neza nk’uwaraye heza.”
Mu bikibangamiye umugore muri uyu murenge,avugamo ubuharike n’ubushoreke bukiri hejuru, amakimbirane mu miryango ashingiye ahanini kuri ubwo buharike n’ubushoreke, ku mikoreshereze mibi y’umutungo w’urugo, n’ibindi, bakaba barayahagurukiye kuko aho ari ari ho usanga batagira mituweli,abana batiga,imirire mibi ivuza ubuhuha, ari bo usanga bamwe bari mu batishoboye kandi batabuze imbaraga zo gukora.
Uwitonze Vestine washinze amatsinda 2 y’abagore yo kwiteza imbere, rimwe ryitwa’ Dutezanye imbere babyeyi tuzamurana’, rigizwe n’abagore 20, basasirana bakanagurizanya, n’irindi ryitwa’ Twivane mu mwanda dusasirana, rigamije gusasira abana no korozanya, mu mudugudu wa Mutima w’urugo ayoboye, avuga ko mu myaka 3 ayo matsinda amaze kuzamura imyumvire yo kurara heza no kuharaza abana babo bikaba bishimishije.

Abagore n’abagabo bari bizihiwe
Ati” Twarasasiranye dusezerera nyakatsi yo ku buriri kuri twe n’abana bacu, ubu turi gutekereza gutangira gukora ubucuruzi buciriritse buzatuma ibyo kuremerwa mituweli n’ibindi bisigara ari amateka.
Byose abagore bitwaga ko batishoboye babyishakira bakanatanga akazi.
Anavuga ko nibakomeza gushyigikirwa n’ubuyobozi n’abafatanyabikorwa babo,bazagera kuri byinshi bizatuma n’ab’ahandi baza kubigiraho.
Bashimira perezida Kagame bakesha byose bageraho kubera impanuro n’ijambo yabahaye,bakamwizeza kutazamutererana mu rugamba rwose rwo guteza igihugu imbere.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muganza, Ndamyimana Daniel ashima abagore b’uyu murenge ibyo bamaze kugeraho bakesha imiyoborere myiza irangajwe imbere na perezida Kagame, cyane cyane mu kuzamura imyumvire y’iterambere, nubwo hari abatarayizamura bagikeneye kuganirizwa.

Gitifu w’umurenge wa Muganza, Ndamyimana Daniel avuga ko umugore wo muri uyu murenge ageze ahashimishije cyane mu iterambere
Ati” Umunsi mpuzamahanga w’abagore, mu murenge wacu waranzwe na morali iri hejuru cyane y’abagore bishimira aho bavuye n’aho bageze mu iterambere,babikesha kwibumbira hamwe mu makoperative n’amatsinda, banageze ku rwego rwo gutanga akazi, byose urufatiro ari imiyoborere myiza irangajwe imbere na perezida Kagame.”
Avuga ko bazakomeza guharanira ko buri mugore wese agerwaho n’imbuto z’imiyoborere myiza yimakaza iterambere, haherewe kukurwanya igwingira no guta amashuri kw’abana kuko akenshi ab’abakobwa ari bo bagerwaho cyane n’izo ngaruka.
Anavuga ko bafite ikibazo cy’urubyiruko rwiganjemo abakobwa rudafite aho rwigira imyuga n’uruyize ahandi ibikoresho ruhawe bikarupfira ubusa,ko na cyo kigiye guhagurukirwa, ku bufatanye n’abafatanyabikorwa b’uyu murenge n’ubuyobozi bubakuriye kigakemuka kuko na cyo cyabangamira iterambere ry’umugore w’ejo hazaza.
Umurenge wa Muganza ufite abaturage basaga 36.000, biganjemo abagore ku kigero cya 54/100. Kwiteza imbere kwabo bikaba byazamura umurenge wose kuko ari bo akenshi baba bari kumwe n’abana, byatuma bagira uruhare rufatika ku munyarwanda usobanutse w’ejo hazaza.
Ibirori by’umunsi mpuzamahanga w’abagore byanaranzwe no kurihira mituweli abantu 80 batayifite.

Abagore baremeye bagenzi babo

Babahaye ibiryamirwa ku munsi wabo

Berekanye ko batasigaye inyuma mu guconga Ruhago

Banaconze ruhago

Abayobozi banyuranye bizihiza ibirori
@Rebero.rw
