Imiryango yorojwe ingurube yijeje kuzibyaza inyungu ifatika
Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere imiryango ifite abana bafashwa n’umushinga RW 0750 EAR/ Cyato uterwa inkunga na Compassion international, iyi paruwasi iri mu murenge wa Nyakarenzo,akarere ka Rusizi, yoroje ingurube imiryango 152, inakorera abandi ibindi bikorwa by’iterambere.
Muri ibyo bikorwa bindi hari imiryango 37 yahawe matora,gutangiza ku mugaragaro ishuri ryo kwiga gukora inkweto ku bantu 30 b’abafatanyabikorwa b’iyi paruwasi, kwigisha kuboha abandi 24, no kwigisha ubudozi.
Umushumba wa EAR/ paruwasi ya Cyato, Rév.past. Nshimiyimana Fiacre, yabwiye Rebero.rw ko aba batangiye kwiga,nyuma y’amezi 6 bazahabwa ibyemezo by’uko barangije kwihugura mu myuga bize,bakoherezwa ku isoko ry’umurimo.

Umushumba wa EAR paruwasi ya Cyato. Rév.past. Nshimiyimana Fiacre avuga ko bakurikirana bakareba koko ko abahabwa ubufasha babubyaza umusaruro witezwe
Ati” Ntibizagarukira ku kubaha ibyo byemezo gusa. Nibarangiza bazabumbirwa hamwe mu makoperative bahabwe ibikoresho bitewe n’icyo buri wese yize, tunabatere inkunga kugira ngo babone aho bakorera, batangire bakore, biteze imbere.”
Avuga ko iyi muryango izamurwa mu buryo bushoboka bwose mu iterambere ari iy’abana bafasha, kuko bafite abana 260 bitaho,haba mu buzima,uburezi,imibereho mu by’umwuka n’umubiri n’ibindi, hakaba ariko no gufasha imiryango yabo kwigobotora ingoyi y’ubukene ngo ifashe n’abatitabwaho n’uyu mushinga Rw 0750,kuko ubusanzwe hafatwa abana bo mu miryango itifashije.
Yasabye buri wese wagize icyo ahabwa kugiha agaciro kugira ngo na we kizakamuhe mu bihe bizaza.
Ati” Abahawe ingurube twababwiye ko bazorora neza bazitayeho kugira ngo nizororoka bazoroze abadafashwa n’umushinga, tunasaba umurenge ko igihe zazaba zitangiye kororoka bazadushakira abatishoboye 152 tuzazoroza, na cyo kikazaba ingenzi.”

Imiryango 37 yahawe matora
Yakomeje ati” Abigishwa imyuga,bikorwa ngo nibatangira gukorera amafaranga bazafashe imiryango yabo, ntihitabweho umwana dufasha gusa, n’abandi bo mu muryango we bitabweho kugira ngo umuryango wose uzamukire rimwe mu iterambere.”
Habimana Venant wahawe ingurube, yijeje kuyibyaza nyinshi zishoboka mu buryo azayitaho ikazamugeza ku bindi by’inzozi ze.
Ati” Biroroshye cyane muri iki gihe kugurisha ingurube ukagura inka kubera agaciro kazo. Ibwaguriye rimwe ibibwana 10, mu mezi make cyane miliyoni mba nyizeye nkaba nayigura inka n’ingurube nyifite yabwagura ibindi bibwana na byo bikankenura.”
Yunzemo ati” Byose tubikesha imiyoborere myiza irangajwe imbere na perezida Kagame wifuriza buri munyarwanda wese gutunga no gutunganirwa. Turamushimira cyane, tukanashimira EAR/ paruwasi ya Cyato idufasha mu iterambere.”
Mu izina rya EAR/ Diyoseze ya Cyangugu, uwari uyihagarariye Bavugayabo Faustin, yasabye buri wese ugira icyo ahabwa kukibyaza umusaruro ukwiye, anazirikana kwigira kuko ubufasha butazahoraho.

Mu izina rya EAR) Diyoseze ya Cyangugu, Bavugayabo Faustin yasabye buri wese ugira icyo ahabwa kumubera igisubizo mu ntambwe yo kwigira
Ati” Buri wese aharanire kubyaza umusaruro amahirwe ahawe kuko adahoraho. Abagore bibarinde guhora muteze twose ku bagabo,ahubwo mu bunganire kugira ngo imiryango yanyu irusheho gutera imbere.”
Yashimiye paruwasi ya Cyato uburyo iteza imbere abaturage, ibyo bagenewe bakabibona uko babigenewe, ayisaba gukomereza aho no gukurikirana koko ko buri wese abyaza umusaruro ufatika amahirwe y’iterambere amugeraho.
Uretse ibi byakozwe, mu bihe bishize hagiye hanakorwa ibindi bibavana mu mibereho mibi, nk’imiryango 35 yubakiwe inzu, imiryango 230 yahawe inkoko aho buri muryango wahawe 6, ingurube zatanzwe mbere zafashwe neza kugeza ubwo mu zo rwiyemezamirimo agura ngo zihabwe abandi n’izikomoka kuri izo ziba zirimo, bigaragaza intambwe imaze guterwa.
Umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Uwimana Monique avuga ko bishimishije cyane kubona ibikorwa nk’ibyo byose biba bikorewe abaturage, akaboneraho gushima imiyoborere myiza n’umutekano birangajwe imbere na perezida Kagame byo soko y’ibi bindi byose.
Yashimiye ababyeyi bafata umwanya bakaza kwiga, ko bigaragaza inyota yo gushaka kumenya no kwiteza imbere, ko akarere katazahwema gushyigikira ibikorwa nk’ibi.

Umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Uwimana Monique aha impanuro abahawe ubufasha
Ati” Mukomereze aho, murashyigikiwe,kuko icyo twifuza, na Nyakubahwa perezida Kagame abifuriza ari iterambere rirambye mugizemo uruhare binyuze mu kubyaza umusaruro amahirwe nk’aya y’iterambere muba muhawe.”
Yashimiye EAR/ Diyoseze ya Cyangugu ubufatanye mu iterambere n’ubuyobozi bw’akarere, ko ubumwe bwabo buzahora ari imbaraga zabo mu guharanira ineza y’umuturage wese w’aka karere.

Abayobozi banyuranye bashimye ibikorerwa abana bafasha n’imiryango yabo mu kubavana ku ngoyi y’ubukena mu izina rya Yesu.
@Rebero.rw
